Ibyo u Rwanda na RDC byumvikanye nyuma yo kongera guhurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda na RDC byongeye kugaragaza ubushake bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’ibiganiro n’amasezerano mpuzamahanga.

Ibi byongeye kugarukwaho nyuma y’inama yabereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho impande zombi zemeranyije ku ngamba zifatika zo kubahiriza amasezerano zari zaragiranye mbere.

Aya masezerano, azwi nk’Amasezerano ya Washington, yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agamije ahanini kugarura amahoro arambye mu karere no gukemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi gihungabanya uburasirazuba bwa RDC n’umutekano w’u Rwanda.

Ingingo z’ingenzi zigize aya masezerano zirimo gusenya burundu umutwe wa FDLR, umaze igihe ushinjwa ibikorwa by’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

U Rwanda rwagaragaje ko uyu mutwe ugifite ingufu kandi ukomeje gufashwa n’inzego zimwe na zimwe za Leta ya RDC, ndetse ukaba warinjijwe no mu mitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo.

Ku rundi ruhande, amasezerano ateganya ko u Rwanda rugomba gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ku mipaka yarwo, ariko bikajyana n’uko FDLR isenywa mu buryo bufatika.

Iyi ngingo ni imwe mu zakomeje guteza impaka hagati y’impande zombi, kuko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rutashobora kugabanya ingamba zarwo mu gihe umutekano warwo utizewe.

Hagati ya tariki ya 17 na 18 Werurwe 2026, intumwa z’u Rwanda na RDC zongeye guhurira i Washington, zemeranya ku buryo bwihariye bwo gushyira mu bikorwa aya masezerano.

Iyi nama yabaye mu gihe umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane bitewe n’imirwano ihanganishije ihuriro rya AFC/M23 n’ingabo za RDC zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko impande zombi zemeranyije ku ngamba zirimo: Kubahiriza ubusugire n’ubwigenge bwa buri gihugu, Gusenya FDLR mu buryo bufatika kandi bugenzurwa, Gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda mu byiciro no Kurinda abasivili no kugabanya ihohoterwa ribakorerwa.

Izi ngamba zigaragaza ko hari icyizere gishya cyo kugera ku mahoro arambye, nubwo hari inzitizi zikomeye zigihari.

Nubwo habayeho kumvikana kuri izi ngamba, haracyari impungenge ku buryo zishyirwa mu bikorwa. U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko hari ibimenyetso by’uko Leta ya RDC igifasha FDLR, harimo kuyinjiza mu gisirikare cyayo no mu mitwe yitwaje intwaro, ibintu bishobora gukoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Ku rundi ruhande, RDC yo igaragaza ko hari impungenge ku ruhare rw’u Rwanda mu bibera ku butaka bwayo, cyane cyane mu bice bigenzurwa na AFC/M23. Ibi byose bituma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano risaba ubwitange n’ubushake bukomeye bwa politiki ku mpande zombi.

Nubwo ibibazo bitabura, impande zombi zemeje ko zifite intego imwe yo kugera ku mahoro n’iterambere birambye.

Amasezerano yo ku wa 4 Ukuboza 2025 yongeyeho ingingo z’ubufatanye mu bukungu, zirimo guteza imbere ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubaka ibikorwaremezo bihuriweho n’ibihugu byombi.

Abasesenguzi bemeza ko niba aya masezerano ashyizwe mu bikorwa uko bikwiye, ashobora kuba intambwe ikomeye mu guhindura isura y’akarere k’ibiyaga bigari, kakomeje kurangwa n’amakimbirane kuva kera.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Tariki ya 17 n’iya 18 Werurwe, abahagarariye u Rwanda, RDC na Amerika bahuriye mu biganiro byo guhosha umwuka mubi 
Abahagarariye Amerika muri ibi biganiro bari bayobowe n’umujyanama wa Perezida Donald Trump, Massad Boulos 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui