Ihuriro rya AFC/M23 ryongeye kugera mu marembo ya Uvira

Mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, ibikorwa bya gisirikare n’imbaraga za dipolomasi biri kugenda bihurirana mu buryo bukomeye, bigashyira akarere kose ku gitutu gikomeye.

Amakuru mashya aturuka ku rugamba agaragaza ko ihuriro rya AFC/M23 rifatanyije na Twirwaneho rikomeje kwagura ibice rigenzura, mu gihe ku rundi ruhande ibiganiro mpuzamahanga byo gushaka amahoro biri kongera gusubukurwa.

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, ingabo za AFC/M23 zatangaje ko zafashe agace ka Kirungu, gaherereye mu bilometero bike cyane uvuye mu mujyi wa Uvira, umwe mu mijyi ikomeye yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uyu mujyi ufite akamaro kanini kuko uherereye hafi y’ikiyaga cya Tanganyika ndetse no ku mupaka uhuza RDC n’u Burundi.

Amakuru atangwa n’abari hafi y’urugamba agaragaza ko gufatwa kwa Kirungu byabaye nyuma y’imirwano ikaze yahuje AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ririmo FARDC, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, FDLR ndetse n’abacanshuro baturutse mu bihugu bitandukanye. Izi ngabo za Leta zasubijwe inyuma mu buryo bukomeye, bituma AFC/M23 ifata aka gace burundu.

Si aho gusa ibikorwa byagarukiye. Uyu mutwe watangaje ko wagabye igitero mu gace ka Kabunambo, kari ku muhanda munini RN5 uhuza imijyi ya Bukavu na Uvira, mu kibaya cya Ruzizi. Uyu muhanda ufatwa nk’umutima w’ubuhahirane n’itumanaho muri aka karere, bityo kuwugenzura bikaba biha inyungu ikomeye uwufashe.

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uwo munsi, imirwano yari ikomeje mu gace ka Luvungi, aho impande zombi zari zihanganye mu buryo bukomeye. Ibi byateye ubwoba abaturage baho, benshi bahitamo guhunga, berekeza mu duce twa Runingu n’ahandi hatekanye kurushaho.

Amakuru yakwirakwiye mu bitangazamakuru bitandukanye, yemeza ko uretse Kirungu, n’indi midugudu nka Mitamba yaba yamaze gufatwa n’iri huriro rya AFC/M23 na Twirwaneho. Ibi bikomeza gushimangira ko Uvira ishobora kuba ari yo ntego ikurikira.

Uvira ifatwa nk’umujyi w’ingenzi cyane mu burasirazuba bwa Congo kubera aho uherereye hafi y’ikiyaga cya Tanganyika, ku misozi ihanamye ndetse no ku mupaka w’u Burundi. Kuyifata byaha AFC/M23 imbaraga zikomeye haba mu bya gisirikare no mu by’ubukungu.

Abasesenguzi bavuga ko iyi ntambwe ishobora guhindura byinshi ku isura y’intambara iri kubera muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane ko AFC/M23 isa n’iri gukoresha uburyo bwihuse kandi bufite intego zisobanutse.

Mu gihe ibi byose biri kuba ku rugamba, ku rundi ruhande hari indi ntambara iri kubera mu rwego rwa dipolomasi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Perezida Donald Trump zatangaje ko zatumiye intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington, mu rwego rwo kongera kubyutsa ibiganiro by’amahoro.

Ibi biganiro biteganyijwe kubera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, bikazahuza impande zombi mu biganiro byihariye ndetse n’ibihuriweho. Intego nyamukuru ni ukureba uko hashyirwaho uburyo bwo guhagarika imirwano no gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abitabiriye ibi biganiro barimo Mauro De Lorenzo, umujyanama mukuru wa Perezida Paul Kagame, ndetse na Brigadier General Patrick Karuretwa, ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.

Ku ruhande rwa Congo, hitabiriye Patrick Luabeya, intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi, uhagarariye inyungu za Kinshasa muri ibi biganiro bikomeye.

Ibi biganiro bibaye mu gihe umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na RDC ukomeje kwiyongera, cyane cyane nyuma y’uko Amerika ifatiye ibihano bamwe mu basirikare b’u Rwanda n’abayobozi bakuru b’ingabo zarwo, ibashinja kugira uruhare mu gushyigikira M23.

Nubwo u Rwanda rwagiye ruhakana ibi birego, ibi bihano byakomeje gushyira igitutu ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse bikaba bishobora no kugira ingaruka ku bukungu mu gihe byakongerwa.

Amakuru ava i Washington avuga ko Amerika ishobora no gufata ibindi bihano byibanda ku bukungu bw’u Rwanda, mu gihe ibiganiro by’amahoro bitatanga umusaruro ugaragara.

Ku rundi ruhande, na Leta ya Congo iri ku gitutu gikomeye, cyane cyane nyuma y’igitero cya drone cyabereye i Goma kigahitana Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga UNICEF. Ibi byatumye amahanga atangira kwibaza ku mikorere y’ingabo za Leta ya Congo n’imikoreshereze y’intwaro zigezweho.

Abayobozi bamwe bo muri Amerika bagaragaje impungenge z’uko gushyira igitutu ku ruhande rumwe gusa bishobora gutuma izindi mpande zirushaho gukaza ibitero, bityo intambara igafata indi ntera ikomeye kurushaho.

Hagati aho, i Washington hazanabera inama ya Powering Africa Summit izahuza abaminisitiri b’ingufu baturutse mu bihugu byinshi bya Afurika, barimo na Minisitiri wa Congo ushinzwe ibikomoka kuri peteroli, Acacia Bandubola Mbongo.

Iyi nama izanitabirwa n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ingufu, Chris Wright, ikazibanda ku kongera ubufatanye mu by’ingufu no gushora imari mu mishinga ya peteroli na gaze, ibintu bishobora kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw’ibihugu byo mu karere.

Ibi byose bibaye mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’intambara, zirimo ubuhunzi, kubura ibiribwa, ndetse n’umutekano muke uhoraho.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui