Ibihugu bitatu bifite ibisirikare bya mbere ku Isi biri guha imyitozo ikarishye ingabo za FARDC

Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru mashya agenda agaragaza uburyo ibihugu bikomeye ku isi birimo Amerika, Israel n’u Bufaransa bikomeje kongera ubufatanye mu bya gisirikare n’iki gihugu, cyane cyane mu rwego rwo kongerera ubushobozi ingabo zacyo za FARDC.

Nubwo ibi bihugu byose bifite inyungu zitandukanye muri Congo, amakuru yizewe agaragaza ko buri kimwe gikora ibikorwa byacyo ukwacyo aho gukorera mu rwego rumwe rufatanyije. Ibi byatumye habaho uburyo bushya bw’imikoranire igaragara nk’iyubaka igisirikare cya Congo mu buryo bugezweho, ariko nanone igatera impungenge ku cyerekezo cy’umutekano mu karere.

Mu bihugu byose bifatanya na Congo, u Bufaransa ni bwo bugaragara cyane ku butaka. Muri Gashyantare 2026, iki gihugu cyemeje ku mugaragaro ko cyohereje abasirikare mu mujyi wa Kisangani, aho bari gutoza batayo zihariye z’ishyamba zizwi nka “Jungle Battalions.”

Aya mahugurwa agamije gufasha FARDC guhangana n’intambara zibera mu mashyamba y’inzitane yo mu burasirazuba bwa Congo, aho amatsinda yitwaje intwaro asanzwe akorera. Abasesenguzi bavuga ko iyi myitozo ishobora guhindura uburyo FARDC ikora operasiyo, cyane cyane mu duce dufite imiterere igoye.

Ibi bikorwa bishingiye ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yasinywe hagati ya Congo n’u Bufaransa mu 2021, agaragaza ko Paris ishaka kongera uruhare rwayo mu mutekano wo mu karere ka Afurika yo hagati.

Ku ruhande rwa Israel, ibikorwa byayo bikunze kugirwa ibanga rikomeye. Icyakora, raporo zitandukanye zigaragaza ko iki gihugu kimaze igihe gifasha FARDC mu buryo bwihariye, cyane cyane mu bijyanye n’ingabo zidasanzwe (special forces) n’ikoranabuhanga rigezweho.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko abajyanama baturutse muri Israel batoje batayo ebyiri z’ingabo zihariye za FARDC, zibasha gukora operasiyo zo ku manywa na nijoro. Byongeye kandi, Israel yatanze drones zo mu bwoko bwa BlueBird na SpyLite, zifasha cyane mu butasi no gukurikirana ibikorwa by’umwanzi mu duce tw’ishyamba.

Mu mpera za 2025, intumwa z’igisirikare cya Congo zanagiye mu mujyi wa Tel Aviv kuganira ku buryo bwo kugura ibikoresho bya gisirikare, birimo iby’itumanaho n’intwaro, ibintu byerekana ko ubufatanye buri kwaguka.

Ku rundi ruhande, nubwo Amerika itagaragara cyane ku butaka nk”u Bufaransa, nayo ifite uruhare rukomeye mu kongerera ubushobozi FARDC, cyane cyane mu by’ikoranabuhanga n’ubutasi.

Muri Gashyantare 2026, Washington na Kinshasa basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mu by’umutekano, ateganya gutanga amahugurwa ku basirikare, ibikoresho bya gisirikare, ndetse no gusangira amakuru y’ubutasi (intelligence sharing).

Amerika kandi ikomeje gahunda zayo zo gutoza abofisiye ba FARDC binyuze muri gahunda ya IMET, nubwo hari igihe ijya igabanya cyangwa igahagarika imfashanyo bitewe n’impungenge zijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko uku kwinjira kw’ibihugu bikomeye mu gufasha FARDC gushobora guhindura isura y’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo. Gutoza ingabo, gutanga ibikoresho bigezweho n’ubufatanye mu butasi bishobora kongera ubushobozi bwa FARDC mu guhangana n’imitwe iyirwanya.

Ariko nanone, hari impungenge ko uku kwiyongera kw’inyungu z’ibihugu bikomeye muri Congo gushobora gutuma intambara irushaho gukomera cyangwa ikagira indi ntera, bitewe n’uko buri gihugu gifite inyungu zacyo mu karere.

Mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara zirimo ubwicanyi n’ubuhunzi benshi bibaza niba ubu bufatanye bushya buzazana amahoro arambye, cyangwa niba ari indi ntambwe iganisha ku kongera ubushyamirane mu karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui