Kivu: Ingabo za FARDC zakajije ibitero bikomeye cyane, abaturage bahunga ari benshi.

Intara ya Kivu y’Amajyepfo yongeye kuvugwamo umutekano muke ukabije, nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zakajije ibitero mu bice bitandukanye bya Minembwe, by’umwihariko mu midugudu ya Mikenke na Bidegu, iherereye mu misozi miremire ya Teritwari ya Fizi.

Amakuru aturuka mu baturage bahatuye n’andi yizewe atangwa n’impande zitandukanye agaragaza ko ibi bitero byakozwe hifashishijwe drones zifite ubushobozi bwo gutera ibisasu, bikaba byibasiye cyane ahantu hatuwe n’abaturage benshi.

Ibi byateje impungenge zikomeye ku mutekano w’abasivili, aho benshi bahise bata ingo zabo bagahungira mu bindi bice bashaka ubuhungiro.

Ihuriro rya AFC/M23, ribarizwamo n’umutwe wa Twirwaneho ukorera muri ibyo bice, ryatangaje ko ibyo bitero byagabwe mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Werurwe 2026, rikavuga ko byakozwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa rifatanyije n’abandi barimo ingabo z’u Burundi (FDNB), umutwe wa FDLR, abacanshuro ndetse n’imitwe yitwara gisivili izwi nka Wazalendo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo bitero byibasiye by’umwihariko ibice bituwe cyane bya Mikenke, Bidegu n’inkengero zabyo.

Yagize ati: “Ibitero bya drones z’ubwiyahuzi byibasiye abasivili batagira kirengera, kandi kugeza ubu biracyakomeje nta guhagarara.”

Yakomeje ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza kurenga ku masezerano y’ihagarikwa ry’imirwano, ndetse no gukoresha ingufu zidasanzwe mu bice bituwe n’abaturage, ibintu bavuga ko bishobora guteza ibyago byinshi by’ubwicanyi n’ihungabana rikomeye ry’ubuzima bw’abasivili.

Iri huriro kandi ryahamagariye Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora byihuse, rivuga ko umaze igihe kirekire urebera ihohoterwa rikorerwa abasivili mu gace ka Minembwe n’ahandi mu burasirazuba bwa Congo, rikomeza rishimangira ko amaraso akomeje kumeneka azagira abo abazwa.

Si muri Minembwe gusa humvikanye ibikorwa by’intambara kuri uyu munsi. No mu kibaya cya Ruzizi, mu duce twa Kabunambo no hafi yaho, abaturage bavuga ko babyutse bumva urusaku rw’amasasu n’ibisasu bikomeye, ibintu byateje ubwoba bwinshi ndetse bigatuma abaturage benshi bafata icyemezo cyo guhunga.

Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko kongera kwiyongera kw’ibi bitero bishobora kuba bifitanye isano n’ihangana rikomeje gufata indi ntera hagati y’impande zitandukanye zirwanira mu Burasirazuba bwa Congo, aho buri ruhande rushaka kwigarurira ibice bifite inyungu z’ubukungu n’umutekano.

Ku rundi ruhande, abaturage bo muri ibyo bice bakomeje gusaba ko hashyirwaho uburyo burambye bwo guhagarika imirwano no kurinda abasivili, cyane cyane mu gihe ibitero bikomeje kugabwa mu bice batuyemo.

Mu gihe amahanga akomeje guhanga amaso ibi bibazo, haracyibazwa niba koko hazaboneka igisubizo kirambye ku mutekano muke umaze imyaka myinshi urangwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ubuzima bw’abaturage bukomeje kuba mu kaga gakomeye buri munsi.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui