Inzego zishinzwe umutekano zakoze operasiyo idasanzwe ifatirwamo abantu 59 barimo n’abari bafite intwaro

Mu rwego rwo gukomeza guhashya ibyaha bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage, Polisi y’u Rwanda yakoze operasiyo idasanzwe mu Karere ka Muhanga, ifatirwamo abantu 59 bakekwaho ibikorwa by’ubujura, kwitwaza intwaro gakondo no kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko iyi operasiyo yakozwe nyuma y’igihe hari amakuru atangwa n’abaturage, agaragaza ko hari itsinda ry’abantu ryari rimaze iminsi rikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu buryo buteguwe, by’umwihariko mu birombe bifite ibyangombwa byemewe na Leta.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko aba bantu bafatiwe mu gikorwa cyo kugabana amafaranga bikekwa ko bari bamaze gukura mu bujura no mu bucukuzi butemewe.

Yagize ati: “Twabaguye gitumo baje guhembwa amafaranga y’ibikorwa bakoze birimo gutera ibirombe byemewe, bagakomeretsa abakozi, hanyuma bakigabiza amabuye y’agaciro bayakuramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko aba bose bakekwaho ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’abaturage, anemeza ko hatangiye iperereza rigamije kumenya uruhare rwa buri wese, haba ku babatumye ndetse n’abari inyuma y’iyo migambi.

Ati: “Aba bose, yaba abakoze ibi bikorwa n’ababatumye, ubu bari mu maboko ya Polisi, barazagezwa mu Bugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.”

Abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko bamwe muri aba bantu basanzwe bazwi ku izina rya “Wrong Turn”, bakaba barakoraga ibikorwa byabo mu ibanga, bagahora bihishahisha inzego z’umutekano.

Umwe mu baturage yagize ati: “Bakoraga mu matsinda, bamwe bakambura abaturage ku muhanda, abandi bakajya mu birombe. Byari byarabaye ikibazo gikomeye kuko batezaga umutekano muke.”

Amakuru akomeza agaragaza ko abenshi mu bafashwe ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 35, aho benshi bakomoka mu Murenge wa Muhanga, mu gihe abandi baturuka mu Karere ka Kamonyi.

Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye aba bakekwaho ibyaha bafatwa, inasaba abandi bose kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ahubwo bagakurikiza amategeko.

CIP Kamanzi yashimangiye ko abazahamwa n’ibyaha bazashyikirizwa Ubushinjacyaha, mu gihe abagaragayeho uruhare ruto bashobora kuganirizwa bakagororwa.

Kugeza ubu, aba bantu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje, hagamijwe gukumira burundu amatsinda y’abakora ibyaha nk’ibi no gusigasira umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui