Abaturage bakoreye urugomo abayobozi bakomeye barimo Meya w’Akarere banakubita Gitifu w’Umurenge baramukomeretsa

Mu Karere ka Huye, by’umwihariko mu Murenge wa Ruhashya, haravugwa urugomo rukomeye rwakozwe n’abantu bakekwaho gusagarira abayobozi b’inzego z’ibanze, bikaviramo umwe muri bo gukomereka bikomeye. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gakoni, Akagari ka Karama, ahari hakomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko uru rugomo rwatangiye ubwo abayobozi b’akarere, barimo Umuyobozi w’Akarere ka Huye, bafatanyije n’inzego z’umutekano, bajyaga gusenya no kumena inzoga zitujuje ubuziranenge zavugwaga ko zikorerwa muri uwo mudugudu.

Gusa icyo gikorwa cyahise kivamo imvururu, aho bamwe mu bantu bakorera uwakekwagaho kuzikora bagaragaje imyitwarire y’urugomo, batangira gutera amabuye no gushaka gukubita abo bayobozi.

Umuturage umwe wahaye amakuru itangazamakuru yavuze ko ibintu byahindutse mu buryo butunguranye, aho bamwe mu baturage bari aho bahise bafata iya mbere mu gusagarira abayobozi.

Yagize ati: “Abayobozi bari baje kumena izo nzoga, ariko bamwe mu bakorera uwazengaga bahise batera amabuye umuyobozi w’akarere n’abo bari kumwe.”

Nyuma y’uko Umuyobozi w’Akarere ahavuye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya yaje kuganiriza abaturage, agerageza kubasobanurira impamvu y’ibyo bikorwa. Icyakora, ntibyaje kugenda neza kuko bamwe mu bakekwaho gukorana n’uwakoraga izo nzoga bahise bamusagarira, baramukubita bikomeye kugeza ubwo akomereka.

Abaturage bavuga ko nyuma y’ibi byabaye, bamwe mu bakekwaho uruhare muri uru rugomo bahise bacika, mu gihe abandi bahise bafatwa n’inzego z’umutekano kugira ngo batange amakuru ku bagize uruhare muri ibyo bikorwa.

Hari impungenge z’uko abafite uruhare muri uru rugomo bashobora gukomeza guhungabanya umutekano, ari na yo mpamvu abaturage basaba ko hashyirwamo imbaraga mu kubashakisha.

Umwe mu baturage yagize ati: “Hari abahise biruka baracika, ariko hari n’abafashwe. Turifuza ko n’abatarafatwa bashakishwa bagashyikirizwa ubutabera kuko kuba bakidegembya bidutera ubwoba.”

Abatuye muri aka gace banemeza ko ibikorwa nk’ibi by’urugomo bitari bishya, kuko ngo hari bamwe mu bantu basanzwe bagaragaza imyitwarire ibangamira ituze ry’abaturage. Basaba inzego z’umutekano gukaza ingamba zo gukumira no guhana abagaragara muri ibyo bikorwa.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yatangaje ko iki kibazo kiri gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye n’ababigizemo uruhare. Yashishikarije abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, asaba ko habaho ubufatanye mu kubirwanya.

Polisi y’u Rwanda na yo yemeje ko yahise itabara, igafata bamwe mu bakekwaho uruhare muri uru rugomo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abantu bane bamaze gufatwa, abandi batandatu bakekwaho gushyigikira ibyo bikorwa na bo bakaba bari mu maboko y’inzego z’umutekano, mu gihe abandi batanu bagishakishwa.

Polisi yibukije ko gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge ari icyaha gikomeye gishobora guteza ingaruka ku buzima bw’abaturage, kandi ko uwabihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.

Yanibukije ko n’ikorwa ry’urugomo rihanwa n’amategeko, isaba abaturage kwirinda ibikorwa byose bihungabanya umutekano n’ituze byabo.

Ibi byabereye i Huye byongeye kugaragaza ikibazo cy’inzoga zitemewe zigikomeje guteza ibibazo mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse n’ingaruka zishobora guterwa n’abazikora n’abazicuruza, zirimo no guteza umutekano muke.

Inzego zibishinzwe zikomeje gushimangira ko kurwanya ibyo bikorwa bizakomeza kugeza birandutse burundu, mu rwego rwo kurinda ubuzima n’umutekano w’abaturage.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui