Mu gihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuvugwa amakuru atandukanye ku mutekano w’abaturage n’imikorere y’imitwe yitwaje intwaro, inkuru y’urugendo rwa Munezero Francoise uzwi nka Fanny yagarutse mu itangazamakuru, igaragaza ubuzima bukomeye n’ibibazo abahatuye banyuramo.
Nyuma y’igihe kinini hari amakuru atandukanye yavugaga ko yaba yarashimuswe cyangwa se yariciwe muri ako karere, Fanny yagaragaye mu Rwanda atangaza ko ameze neza. Ibi yabivuze mu kiganiro aherutse kugirana na Isimbi TV, aho yasobanuye mu buryo burambuye urugendo rutoroshye yanyuzemo ubwo yari agiye gusura aho akomoka mu gace ka Minembwe.
Fanny avuga ko igitekerezo cyo gusubira gusura aho akomoka cyaje nyuma y’uko umutwe wa M23 utangiye gufata uduce dutandukanye mu burasirazuba bwa Congo. Icyo gihe yumvise ashaka gusura umuryango we no kongera kubona aho yavukiye.
Nubwo yavukiye muri ako karere, Fanny avuga ko yakuriye mu Rwanda, kuko yahageze afite imyaka itatu gusa. Ibi byatumye agira inyota yo kongera kubona aho akomoka ndetse no guhura n’abavandimwe.
Yagize ati: “Aho navuye bampetse nkiri umwana muto. Nari mfite icyifuzo cyo kongera kubona aho nkomoka ndetse no gusura abavandimwe.”
Nubwo bamwe mu nshuti ze bamugiriye inama yo kutajya muri ako gace kubera ikibazo cy’umutekano, yakomeje imyiteguro, atangira gushaka ubushobozi bwo gukora urwo rugendo.
Intego nyamukuru y’urugendo rwe ntiyari ugusura umuryango gusa. Fanny avuga ko yari yateguye igikorwa cyo gufasha abapfakazi bo mu Minembwe, aho yashakaga kubaha imyambaro n’ibindi bikoresho byabafasha mu mibereho yabo.
Yagize ati: “Icyari cy’ingenzi kuri njye ni ugufasha abari bababaye.”
Urugendo rwe rwatangiye neza, ariko ageze mu gace ka Kirungwa hafi y’aho umuryango we utuye, yakiriwe n’urusaku rw’amasasu. Icyakora yavuze ko yakiriwe neza n’abasore bo mu mutwe wa Twirwaneho, umutwe uvugwaho kurinda abaturage b’Abanyamulenge mu bice batuyemo.
Nyuma y’urugendo rurerure, Fanny yaje kugera iwabo asanga umuryango we ubayeho mu buzima bugoye cyane.
Kubera umunaniro n’imbogamizi z’urugendo, ntiyabashije kugera mu mujyi wa Minembwe aho yari yateganyije gutanga imfashanyo, kuko byari kumusaba kugenda n’amaguru igihe kigera ku cyumweru.
Ku bw’inama ya se, yahisemo gutanga iyo mfashanyo ku bapfakazi bo mu gace umuryango we utuyemo, ahazwi nk’ahatangirijwe ibikorwa byo kwirwanaho bya Gen Makanika.
Nyuma yo gusohoza ubutumwa bwe, Fanny yatangiye urugendo rwo gusubira mu Rwanda. Ariko ageze i Kirungwa ibintu byahise bihinduka.
Avuga ko yatunguwe no kumva abantu bamwita “Haduyi”, ijambo risobanura umwanzi. Ako kanya yahise afatwa, yamburwa ibyo yari afite ndetse anajyanwa gufungirwa mu gace ka Gakangara.
Fanny yavuze ko ubuzima bwo muri gereza bwari bubi cyane, ku buryo yanarwaye inda kubera imibereho mibi y’aho yari ahafungiwe.
Yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye afungwa ari amajwi yavuzweho ko yumvikanyemo avuga amagambo agira ati: “Ndi Akagara official.”
Aya majwi ngo yavuzweho byinshi mu muryango we ndetse anateza amakimbirane mu bantu bamwe bo mu gace.
Mu gihe cy’ibazwa rye, ababazaga Fanny ngo banagarutse ku kiganiro yari yarigeze gukora kuri Isimbi TV, aho yari yaravuze amakuru avuga ko hari abantu bavugaga ko umuntu witwa Mahoro yaba aterwa inkunga na Twirwaneho.
Fanny yavuze ko yababwiye ko atari umuvugizi w’uyu mutwe, bityo amagambo yavuze adakwiye gufatwa nk’ukuri kudashidikanywaho.
Yagize ati: “Fande, mbere yo gufata agace gato k’ikiganiro, mubanze murebe niba icyo kiganiro cyari kigamije inabi.”
Ikindi kibazo cyagarutsweho cyane ngo cyari kumenya uwamutumye muri ako gace. Fanny we yakomeje gutsimbarara ko nta muntu wamwohereje, ko yari yagiye gusura umuryango we no gufasha abapfakazi gusa.
Nyuma yo kurekurwa ntiyahise abona uburyo bwo gutaha. Yakomeje kuguma muri ako gace ashakisha uburyo bwizewe bwo gusubira mu Rwanda.
Icyakora, Fanny yavuze ko yaje kumva amakuru ko hari umusirikare washakaga kumugirira nabi, ibyo bikamutera ubwoba bwinshi. Ibi byatumye afata icyemezo cyo guhita agenda n’amaguru mu ijoro, nubwo byari hari ibyago byinshi.
Nyuma y’urugendo rurerure kandi rukomeye, yaje kugera mu Rwanda amahoro.
Fanny avuga ko urugendo rwe rwamweretse itandukaniro rikomeye riri hagati y’ubuzima bwo mu Rwanda n’ubwo mu bice byinshi byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Abanyarwanda babayeho muri paradizo.”
Yasobanuye ko mu Rwanda abaturage bafite amahirwe yo kubona serivisi z’ibanze nk’ubuvuzi, gutura aho bashaka no kubaho mu mutekano, mu gihe mu bice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo ibikorwa remezo nk’amavuriro, umuriro w’amashanyarazi n’umurongo wa internet bikiri bike cyane.
Abajijwe niba yazongera gusubira muri aka karere, Fanny yavuze ko bishoboka ariko ari uko umutekano wamaze kugaruka.
Yanashimiye abantu bamufashije mu rugendo rwe rwo gutaha, by’umwihariko abarwanyi n’abayobozi ba M23, avuga ko bamufashije mu nzira yamugaruye mu Rwanda.
Mu gusoza, Fanny yavuze ko nubwo yanyuze mu bihe bikomeye byuzuyemo ubwoba n’ibibazo, ashimira Imana ko yabashije kugera mu Rwanda amahoro mu gihe hari abantu benshi bari batangiye kuvuga ko yaba yarapfuye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

