Ikibazo cy’ubujura gikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho imibare mishya igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 119 bafatiwe muri ibyo bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu ishize.
Ni imibare igaragaza ko nubwo hari ingamba zitandukanye zashyizweho mu kubungabunga umutekano, hari impamvu zinyuranye zituma bamwe mu baturage cyane cyane urubyiruko bakomeza kwishora muri ibi byaha.
Iyi mibare yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, igaragaza ko ubujura bukorwa mu buryo butandukanye burimo ubw’amatungo, ubw’imyaka mu mirima, gutobora inzu z’abaturage, gushikuza ibyo abantu bafite, kwiba telefone, ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’ubw’insinga z’amashanyarazi.
Raporo y’iyi komisiyo igaragaza ko umwaka wa 2022–2023 ari wo wabayemo umubare munini w’abantu bafatiwe muri ibi byaha, aho abagera ku 32.616 bafashwe bakekwaho ubujura mu bice bitandukanye by’igihugu.
Perezida wa Komisiyo, Depite Tumukunde Hope Gasatura, yasobanuye ko impamvu zitandukanye zituma ubujura bukomeza kugaragara zirimo ibibazo by’imibereho mu miryango, uburere buhabwa abana, guta amashuri ku rubyiruko ndetse n’ingaruka ziterwa no kwishora mu buzererezi no mu biyobyabwenge.
Yagaragaje kandi ko amakimbirane yo mu miryango agira uruhare rukomeye mu gutuma abana bamwe bakurira mu buzima butaboroheye, bikagira ingaruka ku mibereho yabo n’imyitwarire yabo. Ibi bikaba bigaragarira cyane mu mibare y’urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, aho abarenga 12.537 batigeze barangiza amashuri yabo, mu gihe abagera ku 1.700 bari munsi y’imyaka 17.
Abasesenguzi bavuga ko ibibazo by’ubushomeri nabyo biri mu bituma bamwe mu rubyiruko bashaka inzira zoroshye zo kubona amafaranga, nubwo ziba zitemewe n’amategeko. Hari n’abarangiza amashuri ariko ntibemere gukora imirimo iboneka aho batuye nko mu buhinzi n’ubworozi, bigatuma bamwe bahitamo inzira ziganisha ku byaha.
Komisiyo yagaragaje ko ubujura butagira ingaruka ku mutekano gusa, ahubwo bugira n’ingaruka zikomeye ku bukungu bw’abaturage. Iyo abajura bibye amatungo, imyaka cyangwa ibindi bintu by’agaciro, imiryango ihura n’igihombo gikomeye gishobora gusubiza inyuma iterambere ryayo.
Hari kandi ingaruka ku mutekano n’umudendezo w’abaturage, kuko bamwe mu baturage bavuga ko batangiye kubaho bahora bakeka buri muntu, bitewe n’uko ubujura bushobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose. Ibi bituma icyizere abaturage bafitiye inzego z’umutekano n’ubutabera kigabanuka mu gihe abajura bamwe bafatwa bakajyanwa mu bigo ngororamuco ariko nyuma bagasubira mu muryango.
Depite Tumukunde Hope Gasatura yavuze ko iki kibazo gikeneye ingamba zihuriweho n’inzego zitandukanye, zirimo ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y’urubyiruko ndetse no kunoza imikorere y’irondo mu midugudu.
Yagaragaje ko nubwo irondo risanzwe rikorwa nijoro rifasha mu gukumira ibyaha, hari aho abajura batangiye gukora ibikorwa byabo ku manywa, bigatuma hakenerwa uburyo bushya bwo kwicungira umutekano.
Ni muri urwo rwego Depite Wibabara Jennifer yasabye ko ingamba zo kwicungira umutekano zakongerwa imbaraga, cyane cyane hakajyaho n’irondo rikorwa ku manywa.
Yagize ati: “Abaturage twasuye batubwiye ko hari abantu baza kwiba ku manywa. Nibaza ko hakwiye kongerwa imbaraga mu irondo rikorwa no ku manywa kugira ngo abaturage bagire uruhare rufatika mu kurinda ibyabo.”
Amategeko yo mu Rwanda ateganya ko umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ndetse agacibwa n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Hari kandi igihe urukiko rushobora gutegeka uwahamwe n’icyaha gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu, bitewe n’uburemere bw’icyaha yakoze.
Nubwo ibi bihano bihari, bamwe mu baturage bavuga ko hakenewe ingamba zindi zirimo kongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge, gufasha urubyiruko kubona imirimo ndetse no gushimangira uburere mu miryango.
Abashinzwe umutekano n’abayobozi b’inzego zitandukanye bagaragaza ko guhangana n’ikibazo cy’ubujura bisaba ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi, aho buri wese agomba kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’aho atuye.
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, inzego zitandukanye zivuga ko kurwanya ubujura ari imwe mu ntambwe z’ingenzi mu kubaka sosiyete itekanye kandi iteza imbere ubukungu bw’imiryango.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

