Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’imihanda, ririmo ingingo zikaze zigamije gukumira impanuka zo mu muhanda no kongera umutekano w’abawukoresha.
Muri iri tegeko rishya, umuntu utwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’atandatu ndetse n’ihazabu ishobora kugera ku bihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.
Iri tegeko ryamaze gutangira gukurikizwa nyuma yo gutangazwa mu Igazeti ya Leta, risimbura iryari rimaze imyaka irenga 38 rikoreshwa.
Iryo tegeko rya mbere ryari ryarashyizweho mu 1987, ariko inzego zibishinzwe zagaragaje ko rikeneye kuvugururwa kugira ngo rijyane n’iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’uburyo bushya bwo kugenzura umutekano wo mu muhanda.
Mu biteganywa n’itegeko rishya, umuyobozi w’ikinyabiziga ugaragayeho igipimo cya alcohol kirenze icyemewe mu maraso aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya 100.000 Frw na 400.000 Frw, akanasabirwa gufungwa nibura amezi atatu ariko atarenze amezi atandatu.
Iri tegeko by’umwihariko rireba cyane abatwara imodoka zitwara abantu benshi, zirimo izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abanyeshuri, abakozi b’ibigo bitandukanye, ba mukerarugendo ndetse n’imodoka zitwara imizigo iremereye irengeje toni 3.5.
Ku bandi batwara ibinyabiziga bitari muri iki cyiciro, iyo basanze igipimo cya alcohol mu maraso yabo kirenze inshuro ebyiri igipimo ntarengwa cyemewe, bashobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya 200.000 Frw na 500.000 Frw ndetse n’igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Itegeko kandi ryagaragaje ko umuyobozi w’ikinyabiziga wanze gupimwa alcohol mu maraso aba akoze icyaha.
Abatwara imodoka zitwara abantu benshi cyangwa izikoreshwa mu bikorwa by’ubucuruzi bashobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya 300.000 Frw na 600.000 Frw ndetse n’igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’atandatu.
Ku batwara ibinyabiziga bisanzwe, kwanga gupimwa bishobora gutuma umuntu acibwa ihazabu iri hagati ya 400.000 Frw na 600.000 Frw cyangwa agafungwa igihe kitarenze iminsi 10.
Iri tegeko rishyiraho kandi igipimo ntarengwa cya alcohol mu maraso ku muntu utwaye ikinyabiziga, aho kitagomba kurenza garama 0.80 muri litiro imwe y’amaraso.
Ntabwo ari ibyo gusa. Itegeko rishya rivuga ko umuntu utwaye ikinyabiziga kigendeshwa na moteri adafite uruhushya rwo gutwara aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora gucibwa ihazabu iri hagati ya 100.000 Frw na 200.000 Frw cyangwa agafungwa iminsi iri hagati ya 15 na 30, cyangwa agahanishwa kimwe muri ibyo bihano.
Ku rundi ruhande, umuyobozi w’ikinyabiziga uhagaritswe n’umugenzacyaha cyangwa undi mukozi ubifitiye ububasha akanga guhagarara, na we aba akoze icyaha. Itegeko riteganya ko ashobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya 400.000 Frw na 700.000 Frw ndetse n’igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’atandatu.
Abashinzwe umutekano wo mu muhanda bavuga ko iri tegeko rishya ryitezweho kugabanya impanuka zo mu muhanda, cyane cyane iziterwa no gutwara ibinyabiziga umuntu yanyoye ibisindisha.
Iyo hari ibyaha nk’ibi bikozwe, umugenzacyaha akora dosiye akayishyikiriza Ubushinjacyaha bukayikurikirana hakurikijwe amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Abasesenguzi mu by’umutekano wo mu muhanda bagaragaza ko gukaza amategeko no gukoresha ikoranabuhanga mu kuyashyira mu bikorwa bishobora gutuma umubare w’impanuka ugabanuka, bityo ubuzima bw’abakoresha umuhanda bukarushaho kurindwa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

