Igisirikare cya Amerika cyibwe Drones 4, hatanzwe ibihembo bya miliyoni 7 Frw ku uzatanga amakuru

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko kiri mu iperereza rikomeye nyuma y’uko drones enye za gisirikare zibwe n’abantu bataramenyekana mu kigo cya gisirikare cya Fort Campbell.

Amakuru yatangajwe n’igisirikare avuga ko ubwo bujura bwabereye mu nyubako ya gisirikare iri ku muhanda wa A Shau Valley Road, aho izo drones zari zibitse. Ubuyobozi bw’icyo kigo bwahise busaba ubufasha bw’abaturage kugira ngo hatangwe amakuru ashobora gufasha mu guta muri yombi abakekwaho kubigiramo uruhare.

Iperereza riri gukorwa n’ishami rishinzwe iperereza mu gisirikare cya Amerika rizwi nka United States Army Criminal Investigation Division (CID).

Iri shami ryatangaje ko umuntu uzatanga amakuru yizewe azafasha mu gufata abakekwaho ubu bujura azahabwa igihembo kigera kuri miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izo drones zibwe ni izo mu bwoko bwa Skydio X10D, zizwiho gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare n’iperereza bitewe n’ikoranabuhanga rihanitse zifite.

Amakuru agaragaza ko zari ziri mu mutwe w’ingabo witwa 326th Engineer Battalion ukorera muri icyo kigo cya Fort Campbell.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko izo drones ziheruka kugaragara ku wa 21 Ugushyingo 2025. Nyuma yaho, hagati ya tariki ya 21 na 24 Ugushyingo 2025, abantu bataramenyekana binjiye muri iyo nyubako mu buryo butemewe maze barazitwara.

Ubuyobozi bwa Fort Campbell bwatangaje ko umuntu wese waba afite amakuru yizewe ku byabaye asabwa kuvugana n’ishami rya CID rikorera kuri icyo kigo cya gisirikare cyangwa agatanga amakuru mu buryo bw’ibanga kugira ngo afashe iperereza.

Abashinzwe iperereza bagaragaza ko ubufasha bw’abaturage bushobora kugira uruhare rukomeye mu kumenya abakoze ubu bujura no kubashyikiriza ubutabera, cyane cyane ko izi drones zifite agaciro gakomeye mu bikorwa bya gisirikare.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui