Inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye iperereza rikomeye ryo gushakisha uwahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo zirwanira mu kirere, William Neil McCasland, umaze ibyumweru bibiri aburiwe irengero mu buryo budasobanutse.
Amakuru yatangajwe na Polisi yo muri New Mexico agaragaza ko uyu mugabo w’imyaka 63 y’amavuko aheruka kugaragara mu gitondo cyo ku wa 27 Gashyantare 2026, avuye mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Albuquerque. Kuva icyo gihe, ngo ntiyongeye kuvugana n’umuryango we cyangwa inshuti ze, ibintu byateye impungenge zikomeye.
Iperereza ryatangiye gukorwa ku rwego rwagutse aho inzego z’umutekano zagiye zibaza abaturage barenga 600 bo muri ako gace niba hari amakuru baba bafite ku irengero rye, ariko kugeza ubu nta cyerekezo gifatika kiraboneka.
William Neil McCasland yigeze kuba umwe mu bayobozi bakuru mu ishami ry’ubushakashatsi n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu ngabo zirwanira mu kirere za Amerika. Yigeze kuyobora laboratwari ya gisirikare iri mu birindiro bya Wright-Patterson Air Force Base biherereye muri Ohio, kimwe mu bigo bikomeye bikora ubushakashatsi ku bikoresho bya gisirikare.
Yanayoboye laboratwari iri mu birindiro bya Kirtland Air Force Base muri New Mexico, ndetse aba n’umuyobozi wungirije wa santere ishinzwe ibikoresho bya gisirikare na misile iherereye mu gace ka Ogden, Utah.
Uyu mugabo afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bumenyi bw’isanzure (Astrophysics), ibintu byatumye akora imirimo ifitanye isano n’ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa mu gisirikare.
Kubura kwe byahise bituma havuka ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Hari abagaragaza ko kuba yarigeze kuyobora laboratwari ya Wright-Patterson Air Force Base bishobora kuba bifitanye isano n’amabanga ajyanye n’ibyogajuru by’amayobera bizwi nka UFO.
Ibyo bishingira ku nkuru zigeze kuvugwa ku mpanuka y’ikintu cyaguye hafi y’agace ka Roswell, New Mexico mu 1947, ikintu cyaje gukwirakwiza inkuru zivuga ko hashobora kuba hari ibivejuru bidasanzwe (aliens) byaguye muri ako gace.
Ibindi byatumye ibi bihuhwa byiyongera ni uko kubura kwe kwaje nyuma gato y’aho Perezida wa Amerika, Donald Trump atangaje ko yasabye igisirikare n’inzego z’umutekano gutangira gushyira hanze amakuru menshi ajyanye n’ibyogajuru by’amayobera (UFOs) n’ibishobora kuba bifitanye isano n’ibiremwa byo mu isanzure.
Umugore we, Susan McCasland Wilkerson, yavuze ko nubwo umugabo we yigeze gukorana n’abakora ubushakashatsi kuri UFO mu gihe gito, atari umuntu ufite amakuru yihariye ku byogajuru by’amayobera cyangwa ibimene bivugwa ko bibitswe mu birindiro bya Wright-Patterson.
Yagize ati: “Ni ukuri ko Neil yakoranye mu gihe gito n’abakurikirana ibya UFO, ariko ibyo ntibikwiye gutuma umuntu amushimuta kuko nta bumenyi bwihariye afite kuri ayo makuru.”
Yanahakanye ko umugabo we yaba afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe cyatuma ashobora kuyoba cyangwa akabura inzira, ashimangira ko kubura kwe ari ibintu bidasanzwe ku buryo umuryango usaba inzego z’umutekano gukora iperereza ryimbitse.
U.S. Air Force hamwe n’inzego za polisi zo muri New Mexico bakomeje iperereza ryo kumenya icyaba cyarabaye kuri uyu wahoze ari umusirikare mukuru.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba kubura kwe kwaba kwatewe no gushimutwa cyangwa indi mpamvu itaramenyekana.
Abaturage basabwe gutanga amakuru yose ashobora gufasha kumenya aho William Neil McCasland yaba aherereye, mu gihe iperereza rikomeje mu ibanga rikomeye.




