Ukuri ku cyihishe inyuma y’urupfu rw’umusore w’imyaka 20 warashwe mu cyico na Polisi y’u Rwanda

Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 20 witwaga Kadogo warashwe n’umupolisi agahita apfa, mu gihe abandi bantu bari kumwe na we batawe muri yombi nyuma yo kurwanya abapolisi bari mu gikorwa cyo kurwanya ubucuruzi butemewe buzwi nka magendu.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Buhaza, mu Murenge wa Rubavu, mu masaha y’igitondo cyo ku wa 11 Werurwe 2026, ubwo inzego z’umutekano zari mu mukwabu ugamije guhashya ibikorwa bya magendu bikunze kugaragara mu duce twegereye umupaka.

Amakuru atandukanye yaturutse muri ako gace avuga ko mu minsi ishize abakora ubucuruzi bwa magendu batangiye gukoresha amayeri mashya, aho bagenda mu matsinda manini kandi bakagira abantu babaherekeza babarinda, bamwe muri bo bitwaje intwaro gakondo. Ibi ngo byatumye Polisi irushaho kongera imbaraga mu bikorwa byo kubafata.

Mu gitondo cyo ku wa 11 Werurwe, ubwo abapolisi bari mu kazi ko gukumira ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka, havutse ubushyamirane hagati yabo n’abantu bakekwagaho gukora magendu. Muri icyo gihe ni bwo bivugwa ko Kadogo yakubise umwe mu bapolisi anagerageza kumwambura imbunda.

Mu rwego rwo kwitabara no kwirwanaho, uwo mupolisi yahise arasa, amasasu agera kuri Kadogo ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yemeje iby’aya makuru, asobanura ko habayeho kurwanya abapolisi bari mu kazi kabo.

Yagize ati: “Ubwo abapolisi bari mu kazi ko kurwanya ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka barwanyijwe n’abaturage, haraswamo umwe ahita apfa, abandi bari kumwe na we barafatwa.”

Yakomeje yibutsa abaturage ko ubucuruzi bwa magendu butemewe n’amategeko kandi bugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, cyane cyane binyuze mu kunyereza imisoro yagombye kwinjira mu isanduku ya Leta.

SP Twajamahoro yasabye abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi, ashimangira ko ababyishoramo bashobora gukurikiranwa n’amategeko ndetse bagahanishwa ibihano birimo no gufungwa.

Abantu bari kumwe na Kadogo ubwo byabaga bafashwe n’inzego z’umutekano, kuri ubu bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje.

Umurambo wa Kadogo wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma rya muganga mbere y’uko ushyingurwa.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza ko inzego z’umutekano zikomeje gukaza ingamba mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu, cyane cyane mu turere twegereye imipaka aho bukunze kugaragara cyane.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui