Umuyobozi w’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa buri gushaka kwagurira mu karere kose intambara imaze igihe ibera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ibi yabivuze nyuma y’igitero cya drone cyagabwe mu rukerera rwo ku wa 11 Werurwe 2026 mu gace ka Himbi mu mujyi wa Goma, cyari kigamije kwivugana bamwe mu bayobozi ba AFC/M23. Icyo gitero cyahitanye abantu batatu barimo Umufaransakazi Carine Buisset wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inzu yangiritse bikomeye nyuma yo guterwamo igisasu cya drone, aho amakuru avuga ko ari inzu y’umuturage w’Umubiligi witwa Pascal, inzego z’umutekano za RDC zikeka ko ari ho bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 bararagamo.
Mu itangazo yashyize ahagaragara nyuma y’icyo gitero, Nangaa yavuze ko kimaze iminsi gitegurwa, ashingiye ku bukangurambaga bwari bumaze igihe ku mbuga nkoranyambaga busaba abaturage kuva mu mujyi wa Goma.
Yagize ati: “Ubu bukangurambaga bwateguje igitero cya vuba cy’ihuriro ry’ingabo za Leta rigizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo, FDNB n’abacanshuro ku mujyi wa Goma. Ubutumwa busaba abaturage kuhava bwakwirakwijwe n’abantu ba hafi y’ubutegetsi bwa Tshisekedi kugira ngo umuryango mpuzamahanga wumve ko abaturage bari gushira muri uyu mujyi.”
Nangaa yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bufite umugambi wo kwivugana abayobozi ba AFC/M23 ndetse n’abanyapolitiki batavuga rumwe na bwo, kugira ngo bugabanye imbaraga z’ababurwanya.
Yongeyeho ko hari umugambi wo “kwenyegereza intambara yagutse mu karere,” ibintu avuga ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’ibihugu byo mu karere.
Ibi bibaye mu gihe AFC/M23 ishinja ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi kurenga ku masezerano y’agahenge yari yarumvikanyweho mu biganiro byabereye i Doha na Washington.
Abayobozi b’iri huriro bavuga ko niba Kinshasa ikomeje “kwenyegeza intambara,” abarwanyi babo bafite inshingano zo kurinda abaturage no kwirwanaho.
Nangaa yatangaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi ari bwo buzaryozwa ingaruka z’intambara ishobora gukurikira, cyane cyane niba ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwibasira abayobozi babo n’uduce dutuwemo n’abasivile.
Urupfu rw’umukozi wa UNICEF muri icyo gitero rwateje impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga, aho u Bufaransa bwamaganye icyo gikorwa busaba ko hubahirizwa amategeko arengera abasivile n’abakozi b’imiryango y’ubutabazi mu bihe by’intambara.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ko hakorwa iperereza ku rupfu rwa Carine Buisset.
Ku rundi ruhande, ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri RDC, MONUSCO, zatangiye gukusanya amakuru ku byabereye i Himbi kugira ngo hamenyekane ukuri kw’icyo gitero n’ingaruka zacyo.
Abasesenguzi bemeza ko niba imirwano yongeye gukaza umurego i Goma no mu bindi bice bya Kivu, bishobora kongera guhungabanya umutekano mu karere no gukaza ikibazo cy’abaturage bamaze igihe bahunga imirwano mu burasirazuba bwa RDC.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

