Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ingufu za nucléaire zikoreshwa mu bikorwa bya gisivile, yabereye mu Paris mu Bufaransa ku wa 10 Werurwe 2026.
Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu, abayobozi ba za guverinoma, inzego z’imari, abahanga mu by’ingufu n’abahagarariye inganda zitunganya ingufu za nucléaire.
Perezida Kagame yari kumwe n’itsinda ry’abayobozi baturutse muri Rwanda Atomic Energy Board (RAEB), urwego rw’u Rwanda rushinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za atomike mu nzego zitandukanye.
Iyi nama yibanze cyane ku ruhare ingufu za nucléaire zishobora kugira mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi ku Isi ndetse no mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Abitabiriye inama bagaragaje ko izi ngufu zishobora kuba igisubizo kirambye kuko zitanga umuriro mwinshi kandi ntizangiza ikirere nk’izikomoka ku bicanwa bya peteroli cyangwa amakara.
Kugeza ubu, ingufu za nucléaire zitanga hafi 10% by’umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa ku Isi. Umuryango mpuzamahanga uragenda ushyira imbaraga mu guteza imbere izi ngufu, bitewe n’uko zifasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda, mu nama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe yabereye mu mujyi wa Belém muri Brazil mu Ugushyingo 2025, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu 32 byiyemeje kuzaba byarakubye gatatu ingufu za nucléaire ku Isi bitarenze umwaka wa 2050.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa rwanakurikiye urw’itsinda ry’impuguke zo mu kigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, International Atomic Energy Agency (IAEA), zari mu Rwanda hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Werurwe 2026. Izi mpuguke zari zaje gusuzuma niba u Rwanda rwujuje ibisabwa mu gutangira kubaka inganda zitunganya izi ngufu.
Umuyobozi Mukuru wa RAEB, Fidele Ndahayo, yatangaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu gutegura ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire. Yagaragaje ko izi ngufu zitari zigenewe gusa gutanga amashanyarazi, ahubwo zishobora no gukoreshwa mu buvuzi, mu buhinzi ndetse no mu bushakashatsi.
Dr. Ndahayo yavuze ko mu Rwanda hamaze gutangizwa amasomo ya kaminuza yigisha ubumenyi ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, mu rwego rwo gutegura abahanga bazafasha igihugu kuzibyaza umusaruro mu gihe kiri imbere.
Mu cyumweru gishize kandi, Dr. Ndahayo yasobanuye ko u Rwanda rwamaze gukora isuzuma ry’ibanze rigamije gutoranya ahantu hashobora kubakwa inganda nto zitunganya ingufu za nucléaire zizwi nka Small Modular Reactors (SMR). Izi nganda zifite ubushobozi bwo gutanga ingufu nyinshi kandi zigatwara ubutaka buto.
Yavuze ko biteganyijwe ko mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, uruganda rwa mbere rutunganya ingufu za nucléaire ruzaba rwamaze kubakwa mu Rwanda.
Abashakashatsi kandi bakoze isuzuma rigamije kureba niba imiyoboro y’amashanyarazi ihari mu gihugu ishobora kwakira no gutwara ingufu zizava muri izi nganda nto za nucléaire. Iri sesengura ryagaragaje ko hakiri ibikorwa remezo bigomba kongerwa kugira ngo uwo muriro ubashe kugera ku baturage benshi.
Kugeza ubu, u Rwanda rutunganya amashanyarazi angana na megawatt 447. Gusa intego ya Leta ni uko mu myaka iri imbere aya mashanyarazi yazagera kuri megawatt zirenga 3000.
Abayobozi mu rwego rw’ingufu bagaragaza ko kugera kuri iyo ntego bisaba gushora imari mu mishinga minini irimo n’ingufu za nucléaire, kuko zishobora gutanga amashanyarazi menshi kandi akaboneka igihe cyose.
Isesengura ryakozwe n’inzego z’u Rwanda ryagaragaje ko kubaka uruganda rutunganya ingufu za nucléaire bishobora gutwara hagati ya miliyari 5 na 6 z’Amadolari y’Amerika.
Urwego rwa RAEB ruvuga ko uyu mushinga utazagerwaho na Leta yonyine, ahubwo ko hazifashishwa ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ndetse n’imiryango mpuzamahanga ishobora gutera inkunga cyangwa gutanga ikoranabuhanga.
Ku mugabane wa Afurika, South Africa ni cyo gihugu rukumbi kugeza ubu gifite uruganda rutunganya ingufu za nucléaire rukora. Icyakora ibindi bihugu byinshi byatangiye kugaragaza ubushake bwo gutangira gukoresha izi ngufu mu rwego rwo kongera amashanyarazi.
U Rwanda na rwo ruri mu bihugu byo muri Afurika birimo gutegura imishinga ikomeye muri uru rwego, bigamije guteza imbere ubukungu no guteza imbere inganda zisaba amashanyarazi menshi.
Mu rwego rwo gukomeza ibiganiro kuri izi ngufu ku mugabane wa Afurika, biteganyijwe ko kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2026, mu mujyi wa Kigali hazabera inama nyafurika izahuza abahanga n’abayobozi batandukanye biga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.
Iyi nama izibanda ku buryo Afurika yakongera amashanyarazi mu buryo burambye, hagamijwe gushyigikira iterambere ry’inganda, ubucuruzi n’imibereho myiza y’abaturage.
Ku Rwanda, gahunda yo kwinjira mu ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire igaragazwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kongera amashanyarazi no kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu myaka iri imbere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

