Agace ka Minembwe kari muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kongeye kuvugwamo ibikorwa by’intambara bikomeye byateye impungenge abaturage, nyuma y’ibitero by’indege zitagira abapilote zizwi nka drone byavugwaga ko byibasiye uduce dutuwe cyane.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko ibyo bitero byabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026, aho urusaku rw’izo ndege n’urusaku rw’intwaro ziremereye byatangiye kumvikana kare mu gitondo, bikurikirwa n’iturika ry’ibisasu mu mujyi rwagati wa Minembwe.
Abaturage bavuga ko ibyo bisasu byaguye cyane mu gice cya centre ya Minembwe, aho hari hahungiye abantu benshi bavuye mu bindi bice byugarijwe n’imirwano, birimo Kalingi, Bidegu na Mikenke. Ibyo bitero byateye igihunga gikomeye mu baturage bari basanzwe barahunze imirwano yari imaze iminsi ibibasira.
Bamwe mu batangabuhamya bavuga ko ibisasu byaguye mu gace kari karimo abantu benshi, bigatuma bamwe bahita bahasiga ubuzima mu gihe abandi bakomeretse. Icyakora kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyakuri w’abahitanywe n’ibi bitero cyangwa abakomeretse, kuko amakuru akiri gukusanywa.
Usibye ubuzima bw’abaturage bwahaburiye, ibyo bitero byangije kandi ibikorwa remezo bikomeye birimo Radiyo TUUNGANE, imwe mu maradiyo y’abaturage yakoreraga muri centre ya Minembwe.
Iyo radiyo yari imaze igihe ifasha abaturage kubona amakuru, gutanga ubutumwa bwo kubahuza no kubamenyesha ibibera mu gace kabo. Abaturage bavuga ko kuraswa kwayo ari igihombo gikomeye kuko yari imwe mu miyoboro y’ingenzi y’itumanaho mu gace kari karugarijwe n’intambara.
Umwe mu baturage watanze amakuru ku byabaye yagize ati: “Aho ibisasu byaguye ni ahantu hari hahungiye abaturage benshi bavuye mu bindi bice byugarijwe n’imirwano. Ni agace gatuwe cyane kandi kari hafi y’ibikorwa by’ingenzi by’ubuzima n’uburezi.”
Centre ya Minembwe ifite ibikorwa byinshi by’ingenzi birimo amashuri abanza n’ayisumbuye, kaminuza, Ibitaro Bikuru bya Minembwe ndetse n’ibigo by’amadini n’abihayimana bitanga ubuvuzi n’ubufasha ku baturage.
Andi makuru yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Radiyo TUUNGANE yarashwe mu gitero cyakozwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’indi mitwe, nubwo aya makuru ataremezwa ku mugaragaro n’inzego za Leta.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa Eugene yavuze ko muri Minembwe habaye igikorwa gikomeye cy’intambara, aho Radiyo TUUNGANE yarashwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’indi mitwe irimo Abarundi, FDLR n’abacanshuro.
Yagize ati: “Inkurumbi ibaye Imurenge. Igisirikare cya FARDC n’Abarundi bafatanyije na FDLR n’abacanshuro aka kanya barashe radiyo ya hano Minembwe yitwa TUUNGANE.”
Yongeyeho ko hari amakuru avuga ko mu gace ka Uvira, igisirikare cy’u Burundi cyashyizeho ikigo cyo gukoreramo imyitozo, aho bivugwa ko hari gukorerwa imyitozo n’abasirikare bafatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo ndetse n’urubyiruko rw’Imbonerakure.
Nubwo ayo makuru akomeje kuvugwa, kugeza ubu inzego za Leta ya Congo ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro ku byerekeye ibi bitero bya drone bivugwa ko byahitanye abaturage ndetse bikangiza ibikorwa by’abaturage.
Minembwe ni kamwe mu duce tumaze imyaka myinshi twugarijwe n’intambara n’imvururu zishingiye ku makimbirane ya politiki, umutekano ndetse n’ibibazo bijyanye n’ubutaka n’imiyoborere y’inzego z’ibanze mu burasirazuba bwa Congo.
Hari kandi amakuru yakunze kuvugwa ku bufatanye hagati y’ingabo za FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ndetse n’indi mitwe yibumbiye mu cyiswe Wazalendo, nubwo ubuyobozi bwa Congo butakunze kwemera ayo makuru.
Ku ruhande rw’abaturage batuye muri Minembwe, bavuga ko ubuzima bwabo bumaze igihe kirekire bugoye kubera intambara idashira, ituma ubuhinzi, ubucuruzi n’ubundi buzima busanzwe bihagarara.
Bavuga ko mbere y’ibi bitero bya drone, abaturage bari basanzwe bagirwaho ingaruka n’imirwano ibakikije, bigatuma benshi batabasha kugera ku masoko cyangwa gukora imirimo ibafasha kubona ibibatunga.
Ibi byatumye benshi mu baturage basigara mu bukene bukabije, mu gihe abandi bakomeje guhunga ingo zabo bakajya gushakira ubuhungiro ahandi hatarimo imirwano.
Abaturage basaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo umutekano ugaruke muri aka gace, kuko bavuga ko intambara imaze imyaka myinshi ibasenyera ubuzima, ibikorwa remezo n’icyizere cy’ejo hazaza.
Mu gihe amakuru akomeje gukusanywa ku byabereye i Minembwe, abaturage bakomeje kuba mu bwoba no mu gahinda, bitewe n’ibyago byatewe n’ibi bitero byibasiye ahantu hari hahungiye abaturage benshi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

