Kuki Abantu Benshi Bakora Ariko Bagakomeza Kuba Abakene? Impamvu 4 Zibafungirana mu Bukene n’Uko Babuvamo

Mu muryango nyarwanda no mu bindi bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere, hakunze kumvikana ikibazo cy’abantu bakora cyane ariko bagakomeza kubaho mu bukene.

Nubwo bakora imirimo itandukanye buri munsi, amafaranga binjiza ntahagije ngo abageze ku iterambere rirambye. Ibi bituma benshi bibaza impamvu umuntu ashobora gukora imyaka myinshi ariko ntabashe guhindura ubuzima bwe.

Abahanga mu bukungu n’imibereho y’abantu bagaragaza ko hari imirimo n’imyitwarire bishobora gutuma umuntu aguma mu bukene igihe kirekire, cyane cyane iyo adahinduye uburyo ayikora cyangwa uko acunga amafaranga yinjiza. Icyakora banavuga ko nta kazi kabi kabaho; ahubwo ikibazo gikomeye gikunze kuba imicungire mibi y’amafaranga n’igihe.

Mu mirimo ikunze kugarukwaho cyane harimo iyitwa imirimo idasaba ubumenyi bwihariye. Urugero ni nk’umuntu ukora akazi ko kurinda umutekano w’inyubako cyangwa ibigo (security guard). Nubwo ari akazi k’ingenzi, akenshi umushahara gabahemba uba ari muto cyane ku buryo bitaborohera kuzigama cyangwa gutekereza ku mishinga y’igihe kirekire.

Hari kandi n’abakora imirimo yo mu ngo, aho umushahara mwinshi ujya mu byo kurya, ubukode bw’inzu n’ibindi bya buri munsi. Ibi bituma amafaranga asigara aba make cyane ku buryo gutera intambwe igana ku iterambere bigorana.

Abakanishi cyangwa abafundi badafite ibikoresho bigezweho na bo bahura n’iki kibazo. Nubwo baba bafite ubumenyi bwo gukora akazi, gukoresha ibikoresho bidateye imbere bituma bakora cyane ariko inyungu bakuramo ikaba nto.

Undi murongo w’imirimo ushobora gutuma umuntu aguma mu bukene ni ishingiye kuri komisiyo gusa. Abazunguzayi bacuruza ku mihanda ni urugero rugaragara. Inyungu yabo akenshi iba nto kandi amafaranga babonye bakayakoresha uwo munsi kugira ngo babashe kubaho.

Hari n’abakora akazi ko kugurisha ibicuruzwa bagahabwa komisiyo gusa badafite umushahara fatizo. Mu gihe batabonye icyo bagurisha kuri uwo munsi, bishobora gutuma babura amafaranga yo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Abandi ni abahinzi bakoresha uburyo bwa gakondo bwo guhingisha isuka bagahinga ibyo kurya gusa. Nubwo ubuhinzi ari ingenzi mu bukungu bw’igihugu, guhinga ku rwego rwo kwitunga gusa ntibishobora gutuma umuntu agera ku bukire.

Abanyonzi n’abamotari na bo bashobora guhura n’iki kibazo cyane cyane iyo badakorera mu makoperative cyangwa mu buryo bubafasha kwiteganyiriza ejo hazaza. Amafaranga menshi baba bakoreye ajya mu gusana amagare cyangwa moto, mu bwisungane n’ibindi bakenera buri munsi.

Abasesenguzi bagaragaza ko hari impamvu nyamukuru zituma abantu baguma mu bukene nubwo baba bafite akazi. Iya mbere ni ukubura gahunda yo kuzigama. Umuntu ashobora kwinjiza amafaranga menshi ariko akayasesagura yose.

Indi mpamvu ni ukubura ubumenyi bushya. Isoko ry’umurimo rihinduka buri gihe, kandi umuntu utiga uburyo bushya bwo gukora akazi ashobora gusigara inyuma.

Hari kandi n’ikibazo cy’imyumvire. Abantu bamwe bumva ko batashobora guhindura ubuzima bwabo, bigatuma batagerageza gushaka inzira nshya zo kwiteza imbere.

Abahanga mu bukungu bagira inama ko umuntu ushaka kuva mu bukene agomba kwiga ubumenyi bufite agaciro ku isoko ry’umurimo, buzwi nka high-value skills. Ibi bishobora kuba imyuga y’ikoranabuhanga, ubucuruzi bugezweho cyangwa indi myuga itanga inyungu nyinshi.

Ku rundi ruhande, gucunga neza umushahara muto ni imwe mu ntambwe z’ingenzi zishobora gufasha umuntu kuva mu bukene. Ibi bisaba kumenya gutandukanya ibyo umuntu akeneye n’ibyo yifuza.

Abahanga batanga urugero rw’itegeko rizwi nka 50/30/20 rule, nubwo ku mushahara muto bishobora kugabanywa kurushaho. Hafi 50% by’amafaranga bigomba kujya mu byo umuntu akeneye by’ingenzi nko kwishyura inzu, amazi n’ibiribwa.

Igice cy’amafaranga kijya mu byo umuntu yifuza nk’imyidagaduro cyangwa imyenda mishya kigomba kugabanywa cyane, rimwe na rimwe kigera kuri 10% gusa.

Nibura 20% by’amafaranga yinjizwa bigomba kujya mu kuzigama cyangwa kwishyura imyenda. Abasesenguzi bavuga ko aya ari yo ashobora gufasha umuntu kubaka ejo hazaza heza.

Hari kandi inama yo kwirinda inguzanyo z’igihe gito zitangwa na bimwe mu bigo by’imari. Izi nguzanyo akenshi ziba zifite inyungu nini cyane ku buryo zishobora kurya inyungu zose umuntu yinjiza.

Abashaka kwiteza imbere basabwa kandi gutekereza ku mirimo y’inyongera ishobora kubafasha kongera amafaranga yinjira. Ibi bishobora kuba ubucuruzi buciriritse, kwiga ikoranabuhanga cyangwa indi myuga ishobora gukorwa ku gihe cy’ikiruhuko.

Hari n’abahitamo kwibumbira mu bimina cyangwa mu makoperative yo kuzigama. Ibi bituma umuntu abasha kuzigama ku gahato kandi bikamuha amahirwe yo kubona inguzanyo ifite inyungu nto yo gutangiza umushinga.

Abasesenguzi bemeza ko intego nyamukuru ari ukubaka umutungo ushobora gukorera umuntu aho kuba amafaranga yose akoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Mu gusoza, bavuga ko umuntu adapfa ukennye kuko umushahara we wari muto gusa. Ahubwo akenshi ubukene buva ku kuba umuntu atigeze yubaka umutungo cyangwa igishoro cyamufasha gutera intambwe igana ku iterambere rirambye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui