Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo Hagati, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye cyafashe icyemezo cyo kohereza ubwato bw’intambara bugera kuri 12 mu nyanja zitandukanye zigize inzira z’ingenzi z’ubucuruzi bw’Isi.
Aya mato yoherejwe mu Nyanja Itukura no mu Nyanja ya Méditerranée, mu rwego rwo gufasha kurinda umutekano w’ibihugu by’u Burayi bikomeje kwibasirwa n’ibitero bya Iran, ndetse no gufasha kongera gufungura umuhora wa Hormuz imaze iminsi ifunze kubera imirwano.
Ibi Macron yabivuze ku wa 9 Werurwe 2026 ubwo yari mu gihugu cya Chypre, aho yari yagiye mu ruzinduko rugamije kwizeza iki gihugu umutekano nyuma y’uko cyagabweho igitero na drone za Iran mu minsi ishize.
Ku wa 1 Werurwe 2026, drone za Iran zarashe ku birindiro by’ingabo z’u Bwongereza biri muri Chypre, ibintu byateje impungenge zikomeye mu bihugu by’u Burayi. Hari n’izindi drone zari zerekeje muri icyo gihugu ariko zigahagarikwa zitarahagera.
Perezida Macron yavuze ko icyo gitero kitari igitero ku gihugu kimwe gusa, ahubwo ko cyari igitero ku Burayi bwose.
Yagize ati: “Gutera Chypre ni nko gutera u Burayi bwose. Ni yo mpamvu natwe tugomba kugira icyo dukora.”
Nubwo u Burayi bwari bwagerageje kwirinda kwivanga mu ntambara iri hagati ya Iran, Israel na Amerika, ibihugu byinshi byatangiye kuvuga ko bidashobora gukomeza kurebera gusa mu gihe ingaruka z’iyo ntambara zitangiye kugera kuri uyu mugabane.
Impamvu ikomeye yatumye u Bufaransa bwohereza aya mato y’intambara ni ikibazo cy’umuhora wa Hormuz, imwe mu nzira z’amazi zifite akamaro kanini ku bucuruzi bw’Isi.
Iyi nzira iherereye hagati ya Iran na Oman, kandi inyuramo igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku masoko mpuzamahanga buri munsi.
Bivugwa ko buri munsi inyuramo utugunguru twa peteroli turi hagati ya miliyoni 16 na miliyoni 21, bingana na 20% by’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku Isi yose.
Iyo iyi nzira ifunze cyangwa igahungabanywa n’intambara, ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku Isi yose buhita bugira ikibazo gikomeye.
Ibiciro bya peteroli bihita bizamuka cyane, bigateza ihungabana mu bukungu bw’ibihugu byinshi, cyane cyane ibishingiye ku gutumiza peteroli mu mahanga.
Macron yavuze ko kohereza aya mato ari intambwe igamije kurinda inzira z’amazi zikoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga no gufasha ibihugu byibasiwe n’ibitero bya Iran.
Ati: “Intego yacu ni ugucunga umutekano w’izo nzira z’amazi, gufasha ibihugu byagabweho ibitero na Iran no kugira uruhare mu gushaka igisubizo cyatuma iyi ntambara irangira.”
Yakomeje avuga ko u Bufaransa bushaka gufasha mu kugarura amahoro muri aka karere, cyane cyane mu kurinda inzira z’ubucuruzi bw’Isi zidahungabana.
Ati: “Intego yacu nyamukuru ni ukugarura amahoro no kurinda inzira z’amazi zikoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga.”
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko icyemezo cy’u Bufaransa gishobora gutuma u Burayi bwinjira mu buryo bufatika muri iyi ntambara, nubwo bwari bwatangaje ko butifuza kuyivangamo.
Hari impungenge ko niba ibihugu byinshi byo mu Burayi bikomeje kohereza ingabo cyangwa ibikoresho by’intambara muri aka karere, bishobora gutuma intambara irushaho gukwira mu bindi bihugu.
Mu gihe ibi byose biri kuba, abaturage bo hirya no hino ku Isi bakomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze, cyane cyane ku bijyanye n’ingaruka zishobora guterwa n’ifungwa ry’umuhora wa Hormuz ku bukungu bw’Isi.
Kugeza ubu, umuhora wa Hormuz ukomeje kuba imwe mu ngingo zikomeye mu makimbirane ari hagati ya Iran n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, kandi uko iminsi igenda ishira ni ko ikibazo cyayo kirushaho gufata indi ntera mu bibazo bya geopolitiki byugarije Isi muri iki gihe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

