Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe, abaturage batuye mu bice byo mu majyaruguru y’umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babyukijwe n’urusaku rukomeye rw’amasasu.
Uru rusaku rwari rurimo urw’imbunda nto n’iziremereye, ibintu byateye impungenge benshi bibaza icyari kirimo kuba.
Amakuru ya mbere yakwirakwijwe n’abaturage n’abari hafi y’aho byabereye yavugaga ko hari imirwano yari irimo guhuza abarwanyi ba AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa. Iryo huriro rikunze kuvugwamo abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR ndetse n’imitwe yitwaje intwaro yitwa Wazalendo.
Hari n’abandi bavugaga ko urwo rusaku rw’amasasu rwari rufitanye isano n’imyitozo ya gisirikare yakorwaga n’ingabo za M23 mu kigo cya Kilimanyoka, aho bivugwa ko hakoreshwa imbunda ziremereye mu myitozo yo kurwanisha intwaro zikomeye.
Nyuma y’aya makuru atandukanye, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwagize icyo butangaza ku byabaye mu gitondo cya kare mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Umuvugizi wungirije w’uyu mutwe, Dr. Oscar Balinda, yasobanuye ko mu by’ukuri uru rusaku rw’amasasu rwatewe n’igikorwa cyo kugota abantu bafatwa nk’abacengezi bari baje kwiba amatungo y’abaturage.
Nk’uko Balinda yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, yavuze ko aba bantu bari bamaze igihe bakurikiranwa n’uyu mutwe kubera ibikorwa byo kwiba inka z’abaturage.
Yagize ati: “Ni abantu b’abacengezi baza bakiba inka z’abaturage bakajya kuzirira mu ishyamba. Twari tumaze iminsi twarabahashije barageze kure, ariko bagerayo inzara ikabakubita bakagaruka kwiba amatungo y’abaturage. Ejo twarabagose turabatoragura bose. Twarabagose kabisa twese turabatoragura.”
AFC/M23 ivuga ko yari imaze iminsi ikurikirana abo bantu bakekwagaho ibikorwa byo kwambura abaturage amatungo, cyane cyane mu bice byegereye Parike ya Virunga.
Parike ya Virunga ni imwe muri parike za kera muri Afurika kandi iherereye mu bice by’ibirunga bikomeye nka Nyiragongo na Nyamuragira. Iyi parike imaze imyaka myinshi ivugwamo ibibazo by’umutekano bitewe n’uko hari imitwe yitwaje intwaro iyigira indiri.
Dr. Balinda yakomeje avuga ko ibikorwa byo kugota abo bacengezi byabereye muri iyo parike, aho bari bahungiye nyuma yo kwiba amatungo y’abaturage bo mu nkengero za Goma.
Ibi byatumye abarwanyi ba M23 bajya kubashakisha muri ako gace, bakaba ari bwo havutse urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu gitondo cyo ku Cyumweru.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko nyuma yo kubagota, abo bacengezi bose “batoraguwe,” amagambo akoreshwa kenshi n’uyu mutwe mu kuvuga ko abantu bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bafashwe mu mirwano.
Ntiharatangazwa imyirondoro y’abo bantu bose bafashwe cyangwa baguye muri icyo gikorwa, kuko hakiri gukorwa igenzura kugira ngo hamenyekane neza abo ari bo.
Balinda yagize ati: “AFC/M23 izatangaza imyirondoro yabo nimara kubimenya neza, harimo kumenya aho baturutse n’imitwe bashobora kuba barimo.”
Icyakora yavuze ko hari amakuru y’ibanze agaragaza ko abenshi muri bo bashobora kuba ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR.
Impamvu M23 ivuga ibi ni uko uyu mutwe wa FDLR uzwiho kuba ufite ibirindiro mu bice by’ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira, aho bivugwa ko abarwanyi bawo bakunze kwihisha mu mashyamba akikije Parike ya Virunga.
Mu myaka myinshi ishize, aka gace ka Parike ya Virunga n’ibirunga biyikikije kagiye kagaragaramo imitwe itandukanye yitwaje intwaro ihakorera ibikorwa by’ubujura bw’amatungo, ubucuruzi butemewe n’amategeko ndetse n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage.
Abaturage bo mu nkengero za Goma bakunze kuvuga ko amatungo yabo akunze kwibwa n’abantu bitwaje intwaro, bakayajyana mu mashyamba y’ibirunga aho biba bigoye ko bayagaruza.
Ibi ni byo AFC/M23 ivuga ko yashakaga guhagarika muri icyo gikorwa cyo ku Cyumweru.
Ku rundi ruhande, umujyi wa Goma n’inkengero zawo bakomeje kuba ahantu hagaragaramo umutekano muke bitewe n’intambara imaze igihe hagati y’imitwe itandukanye yitwaje intwaro n’ingabo za leta ya Congo.
Imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za FARDC ifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro yakomeje kuvugwa mu bice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abasesenguzi b’akarere bavuga ko igihe cyose hakiri imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Virunga n’ahandi hafi ya Goma, ikibazo cy’umutekano kizakomeza kuba ingorabahizi ku baturage bahatuye.
Icyakora AFC/M23 ivuga ko ibikorwa nk’ibi byo kurwanya abacengezi bigamije kurinda abaturage no kubarinda ubujura bw’amatungo n’ibindi bikorwa by’iterabwoba.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

