Ibitero bidasanzwe by’ubwiyahuzi bya FARDC n’Abafatanyabikorwa kuri AFC/M23.

Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aturuka mu misozi ya Minembwe aravuga ko imirwano yongeye gukaza umurego nyuma y’ibitero bya bombe bivugwa ko byagabwe hifashishijwe drone z’ubwiyahuzi za kamikaze, byibasiye uduce dutuwe cyane n’abaturage.

Ihuriro rya politiki n’igisirikare rya AFC/M23 ryatangaje ko ibitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na zo, byibasiye uduce dutandukanye two mu misozi ya Minembwe n’i Mulenge, birimo Gakenke, Kalingi n’ahandi hahakikije.

Amakuru ava mu baturage bo muri ibyo bice avuga ko ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, drone zatangiye kugaragara hejuru y’akarere ka Kalingi, nyuma gato hakurikiraho urusaku rw’ibisasu bikomeye byaturikaga hafi y’ingo z’abaturage. Abari aho bavuga ko bamwe bahise bahungira mu mashyamba n’ahandi bakekaga ko bashobora kubona umutekano.

Abaturage bavuga ko ibi bitero byateje ubwoba bukomeye kuko byabaye mu masaha ya mu gitondo, igihe benshi baba bari mu mirimo yabo isanzwe irimo ubuhinzi, ubucuruzi no kwita ku matungo. Bamwe bavuga ko amazu y’abaturage, amatungo ndetse n’imyaka mu mirima ari byo byibasiwe cyane.

Ihuriro rya AFC/M23 rivuga ko ibitero byakomeje no mu masaha yakurikiyeho, aho bivugwa ko kuva mu gitondo cya kare kugeza ku gicamunsi, ibisasu byakomeje kugwa mu gace ka centre ya Minembwe, ahatuwe cyane, nabwo bikozwe hakoreshejwe drone z’ubwiyahuzi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iri huriro, rivuga ko ibyo bitero “bitavangura kandi by’ubugizi bwa nabi byibasiye nkana abasivili”, bikaba byateje impfu mu baturage ndetse bigatuma abandi benshi bahunga ingo zabo.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mu rwego rwo kubaha abapfuye n’imiryango yabo, bahisemo kutagaragaza amashusho ateye ubwoba y’ibyabaye, nubwo bavuga ko hari abaturage benshi bagizweho ingaruka n’ibi bitero.

Iri huriro kandi ryashimangiye ko amaraso y’abaturage ba Congo yamenetse ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi atazibagirana, rivuga ko ibyo bikorwa bishobora kongera umubare w’abaturage bava mu byabo bagahunga.

Mu rwego rwo guhangana n’ibi bitero, AFC/M23 ivuga ko ingabo zayo ziri mu bice bitandukanye byo muri iyo misozi zigamije kurinda abaturage no guhosha ibitero zivuga ko bikomeje kugabwa n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa.

Akarere ka Minembwe n’imisozi y’i Mulenge bimaze imyaka myinshi birangwamo imirwano ikomeye, aho ingabo za leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’imitwe itandukanye irimo Wazalendo ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro, bahanganye na AFC/M23 hamwe na MRDP-Twirwaneho. Iyi mirwano imaze igihe kinini ituma abaturage bahora mu buzima bwo guhunga, kubura ibibatunga no kubaho mu bwoba bukabije.

Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko ikoreshwa rya drone z”ubwiyahuzi mu ntambara zo mu Burasirazuba bwa Congo ari ikimenyetso cy’uko imirwano iri gufata indi ntera.

Bavuga ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nk’iri rikoreshwa no mu ntambara Amerika-Israel iri kurwanamo na Iran rishobora kongera ubukana bw’intambara, bikagira ingaruka zikomeye cyane cyane ku baturage b’abasivili.

Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego muri utu duce, imiryango mpuzamahanga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba impande zose zirwana kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivili, no gushaka inzira y’ibiganiro ishobora gutuma amahoro arambye agaruka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui