Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bavuga ku rukundo n’imibanire y’abashakanye cyangwa abakundana, ariko hari igihe ibikorwa byabo bishobora kurenga imipaka y’umuco, amategeko ndetse n’ubuzima rusange.
Mu muco nyarwanda no mu bihugu byinshi byo ku isi, hari ahantu hafatwa nk’ahatagatifu cyangwa ahagenewe ibikorwa byihariye ku buryo kuhasambanira bifatwa nk’ikosa rikomeye cyangwa icyaha gihanwa n’amategeko.
Abahanga mu by’imyitwarire n’abashinzwe ubuzima bavuga ko nubwo gukora urukundo rwo mu mashuka ari igice gisanzwe cy’ubuzima bw’abantu bakuru babyumvikanyeho, kubikorera ahantu hatabugenewe bishobora guteza ingaruka zirimo ibyaha, ibibazo by’ubuzima ndetse n’ibihano by’amategeko.
Ni muri urwo rwego hagarukwaho ahantu henshi abantu bagirwa inama yo kwirinda gukoreramo ibikorwa by’ubusambanyi.
Mu hantu hakunze kuvugwa cyane harimo mu rusengero cyangwa mu nzu y’Imana, kuko bifatwa nk’ahantu hatagatifu hagenewe gusenga no gusabana n’Imana. Hari kandi ku mva, aho imico myinshi ifata kuhakorera ibikorwa nk’ibyo nko gusuzugura abapfuye n’imiryango yabo.
Ahandi havugwa harimo muri kasho cyangwa muri gereza, mu nzu y’ababyeyi bawe cyangwa b’uwo mukundana, mu kazi, ndetse no ku muhanda cyangwa ahandi hose hagaragarira rubanda. Aho hose bishobora guteza ibibazo bikomeye birimo kwangirika kw’izina n’icyubahiro by’umuntu, guhanwa n’amategeko cyangwa kwirukanwa mu kazi.
Hari kandi ahantu hashobora guteza ibibazo by’ubuzima cyangwa umutekano, nko mu bwiherero rusange bushobora kuba burimo umwanda n’udukoko dutera indwara, mu modoka iri kugenda ishobora guteza impanuka, cyangwa mu kiyaga n’andi mazi rusange ashobora kuba arimo mikorobe zishobora gutera indwara z’imyanya ndangagitsina.
Ibindi bice bivugwa cyane ni muri lift (asenseri) ishobora gufungiranwamo abantu mu buryo butunguranye, mu ishuri cyangwa mu byumba by’inyigisho bigenewe uburezi, ku rubaraza cyangwa kuri balkoni y’inzu aho abantu bashobora kubabona byoroshye.
Ahandi ni mu nzu y’umugabo cyangwa umugore w’undi bishobora guteza amakimbirane akomeye, ndetse no mu ishyamba cyangwa mu bice bikorerwamo ubworozi bishobora guteza ibyago birimo inyamaswa cyangwa abarinzi baho.
Uretse ibijyanye n’umuco n’ubuzima, amategeko y’u Rwanda na yo ateganya ibihano ku muntu ukora ibikorwa nk’ibi mu ruhame. Mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda, gukorera urukundo rwo mu mashuka ahantu rusange bishobora gufatwa nk’icyaha cy’urukozasoni mu ruhame.
Uwafashwe ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, ndetse ashobora no gucibwa ihazabu iri hagati y’ibihumbi 300 na 500 by’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’uburemere bw’icyaha.
Uretse ibihano by’amategeko, umuntu wafashwe akora ibikorwa nk’ibi ashobora no gutakaza icyubahiro mu muryango no mu kazi.
Inzego z’umutekano, zirimo Polisi y’u Rwanda, zikomeje kwibutsa abaturage ko kubaha umuco, kubungabunga isura y’igihugu no kwirinda ibikorwa biteye isoni mu ruhame ari inshingano za buri wese.
Abaturage basabwa kandi kubaha amategeko no kwirinda ibikorwa bishobora guhungabanya ituze rusange cyangwa gutuma umuntu ahura n’ibihano bikomeye.
Muri rusange, nubwo urukundo n’imibonano mpuzabitsina ari ibintu bisanzwe mu buzima bw’abantu bakuru, inzobere zishimangira ko bikwiye gukorerwa ahantu hihariye hubahiriza umutekano, ubuzima ndetse n’umuco w’abaturage.
Ibi bituma abantu birinda ibibazo by’amategeko, by’ubuzima n’ibishobora kubakururira isoni mu muryango no muri sosiyete.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

