Hirya no hino ku Isi hakomeje kumvikana inkuru ziteye ubwoba zigaragaza impfu zidasanzwe zituruka ku bikomere bikomeye byo mu myanya ndangagitsina, haba ku mpamvu zitaramenyekana neza, ihohoterwa cyangwa impanuka.
Ibi byongeye kugarukwaho nyuma y’urupfu rutangaje rw’umugabo wapfiriye mu muhanda rwabereye mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Polisi yo mu Mujyi wa Los Angeles yatangaje ko iri gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo wasanzwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu yapfiriye mu muhanda nyuma yo kwikomeretsa bikomeye.
Amakuru avuga ko inzego z’umutekano zahamagawe ahagana saa cyenda n’iminota 40 za mu rukerera (3:40am) nyuma y’aho abaturage batangiye gutabaza bavuga ko hari umugabo wari uri mu muhanda ari kwikomeretsa. Polisi igeze aho byabereye, ku masangano y’imihanda ya Figueroa Street na Pico Boulevard hafi y’inyubako ya Los Angeles Convention Center, yahasanze amaraso menshi yamenetse ku muhanda.
Abapolisi bavuga ko uwo mugabo yari amaze kwikata ubugabo bwe, akagerageza no kwikomeretsa mu ijosi ndetse akitera ibyuma ku mubiri. Hashyizweho ihema ry’umweru mu rwego rwo guhisha umurambo no kurinda abantu bari hafi aho kubona ayo mahano.
Polisi yavuze ko kugeza ubu itaramenya icyatumye uwo mugabo yiyambura ubuzima muri ubwo buryo, ndetse ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba yaba yari yanyoye ibiyobyabwenge cyangwa yari afite ibibazo byo mu mutwe.
Iyi nkuru ije ikurikira indi yabereye muri Espagne, aho umugore w’imyaka 55 ukomoka muri Amerika y’Epfo akurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 67, nyuma yo kumutera ibyuma akamwica.
Ibi byabereye mu gace ka Uribarri mu Mujyi wa Bilbao. Polisi yavuze ko basanze umurambo w’uwo mugabo mu nzu babanagamo ufite ibimenyetso bigaragaza ko yishwe mu buryo bw’urugomo.
Uwo mugore yatawe muri yombi nyuma yo kwemera icyaha cyo kwica uwo bashakanye. Hari amakuru yatangajwe n’itangazamakuru avuga ko yaba yarakase ubugabo by’uwo mugabo mbere yo kuva mu rugo akajya guhaha, nubwo polisi itigeze igira icyo ivuga kuri ayo makuru.
Abaturanyi bavuze ko uwo mugabo yari asanzwe afite akabari muri ako gace kandi yari amaze igihe kinini ahatuye.
Mu mwaka wa 2023 na bwo habaye indi mpanuka itangaje yabereye muri Thailand, aho umugabo w’imyaka 39 yapfuye azize impanuka yabaye ari gutema ibyatsi muri pariki y’ishyamba mu Ntara ya Nong Bua Lamphu.
Uwo mugabo witwaga Praditsin Chuypad yari ari gukoresha imashini itema ibyatsi, ariko icyuma cyayo kiracika kigera ku mubiri we, kimukomeretsa bikomeye mu myanya ndangagitsina. Ibyo byatumye imitsi y’amaraso yangirika cyane, bimuviramo gutakaza amaraso menshi kugeza apfuye.
Polisi yahasanze imashini n’icyuma cyayo byuzuye amaraso, bikekwa ko cyangiritse ubwo cyakubitaga ku mubiri we.
Abashinzwe umutekano n’inzobere mu buzima bavuga ko ibi bintu bidasanzwe byagiye bibaho mu bihugu bitandukanye, bikwiye gutuma abantu barushaho kwitwararika no gushaka ubufasha bwihuse igihe umuntu agaragaje ibibazo bikomeye byo mu mutwe cyangwa akomeretse bikomeye.
Iperereza riracyakomeje mu bihugu byabereyemo ibi byago kugira ngo hamenyekane neza icyateye izo mpfu n’uko byakwirindwa mu gihe kizaza.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

