Umugore wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye abaturage b’icyo gihugu gukomeza kumusengera mu gihe ayoboye igihugu kiri mu bihe bikomeye by’umutekano n’ibibazo bya politiki.
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Abagore byabereye ku cyicaro cy’ishyaka Union for Democracy and Social Progress (UDPS) mu murwa mukuru Kinshasa ku wa 8 Werurwe 2026, Denise Nyakeru Tshisekedi yavuze ko umugabo we ari mu rugamba rukomeye rudasanzwe.
Yagaragaje ko Perezida Tshisekedi ari guhangana n’ibibazo byinshi icyarimwe, birimo ibyo ku rugamba rw’umutekano n’ibindi yise “intambara z’umwuka”, asaba abaturage kumushyigikira mu masengesho.
Yagize ati: “Ni ukuri dukomeze tumushyigikire mu masengesho yacu, kandi Imana ibibahere umugisha kuko nzi ko muzabikora.”
Aya magambo ya Nyakeru aje mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye birimo ibijyanye n’ubukungu bwifashe nabi, imibereho y’abaturage igoye ndetse n’umutekano muke mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibibazo by’umutekano by’umwihariko byibasiye cyane uburasirazuba bw’igihugu, aho imirwano imaze igihe hagati y’ingabo za Leta n’ihuriro rya AFC/M23 ikomeje gukaza umurego.
Amakuru atandukanye agaragaza ko iri huriro rigenzura ibice byinshi byo mu ntara za North Kivu na South Kivu, ibintu byatumye ubuyobozi bwa Kinshasa bushyira imbaraga mu gukoresha igisirikare no gukaza dipolomasi kugira ngo ibyo bice byongere bisubizwe mu maboko ya Leta.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 yo yatangaje ko idateze kuva mu bice igenzura mu gihe ibibazo byatumye ifata intwaro bitarakemuka. Iryo huriro rivuga ko mu mpamvu nyamukuru harimo ubugizi bwa nabi bukorerwa abaturage bavuga Ikinyarwanda mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi bituma ikibazo cy’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeza kuba ingorabahizi ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi, mu gihe abaturage benshi bakomeje gutegereza ibisubizo birambye byagarura amahoro n’umutekano mu gihugu.
Icyifuzo cya Denise Nyakeru cyo gusabira umugabo we amasengesho kije kigaragaza uko ubuyobozi bwa Congo bubona uburemere bw’ibi bibazo, ndetse n’uko bukomeje gushaka ubufasha mu buryo bwa politiki, gisirikare n’ubw’umwuka kugira ngo igihugu kibashe kuva muri ibi bihe bikomeye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

