Umwuka mubi ukomeje kuzamuka ku mupaka uhuza Eritrea na Ethiopia, aho amakuru aturuka mu baturage n’abasirikare avuga ko ingabo za Eritrea zinjiye mu bice byo mu majyaruguru ya Ethiopia, cyane cyane mu karere ka Tigray.
Ibi byatumye abaturage n’abasesenguzi batangira gutinya ko intambara ishobora kongera kubura hagati y’ibihugu byombi n’amatsinda arwanira muri ako karere.
Amakuru yatangajwe n’abantu bo mu nzego z’umutekano batifuje ko amazina yabo atangazwa avuga ko hari ingabo za Eritrea zagaragaye ku mipaka itandukanye, ndetse zimwe zikaba zinjira zambaye imyambaro isa n’iy’ingabo za Ethiopia cyangwa zigiyoberanya nk’abaturage. Izo ngabo bivugwa ko zigeze mu mijyi ikomeye irimo Mekelle, Adigrat na Zalambessa.
Hari n’andi makuru avuga ko bamwe muri abo basirikare banyura mu mujyi wa Hamdayet uri hafi y’umupaka wa Ethiopia n’uwa Sudani, aho bivugwa ko wahindutse inzira ikoreshwa mu gutwara ibikoresho bya gisirikare no gutambutsa abasirikare.
Abaturage bavuga ko imodoka za gisirikare zigaragara zigenda zihuza ibirindiro by’ingabo za Eritrea n’utundi duce tugenzurwa n’abarwanyi bo mu ishyaka rya Tigray People’s Liberation Front (TPLF).
Amakuru yaturutse mu gisirikare cya Ethiopia avuga ko hari ubufatanye buri hagati y’abasirikare ba Eritrea n’abashyigikiye TPLF, kandi ko intego yabo ari uguteza imvururu mu gihugu kugira ngo ubutegetsi bwa Addis Ababa butabasha kwibanda ku iterambere ry’igihugu.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, na we mu bihe byashize yashinje ingabo za Eritrea uruhare mu bwicanyi bwabaye mu gihe cy’intambara ya Tigray yarangiye mu 2022, aho izo ngabo zarwanye ku ruhande rw’ingabo za Ethiopia zirwanya TPLF.
Ku ruhande rwa dipolomasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia, Gedion Timothewos, ku wa 7 Gashyantare yandikiye mugenzi we wa Eritrea asaba ko ingabo z’icyo gihugu zavana ku butaka bwa Ethiopia kandi zigahagarika ubufatanye n’imitwe irwanya ubutegetsi.
Yavuze ko ibyo bikorwa Ethiopia ibifata nk’ibikorwa by’ubushotoranyi ndetse bishobora gufatwa nk’igitero cyeruye ku gihugu.
Icyakora Leta ya Eritrea yahakanye ibyo birego ivuga ko ari ibinyoma bigamije kuyisebya. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Itangazamakuru ya Eritrea, yavuze ko igihugu cye nta nyota gifite yo kongera kwinjira mu makimbirane n’ibihugu bituranye na cyo.
Nubwo Eritrea yahakanye ibyo birego, ingabo za Ethiopia zatangiye kohereza abasirikare benshi n’ibikoresho bya gisirikare hafi y’umupaka wa Tigray, ibintu byatumye abaturage bavuga ko bashobora kongera guhura n’intambara nk’iyabaye hagati ya 2020 na 2022. Iyo ntambara yahitanye abantu nibura ibihumbi magana atandatu.
Muri icyo gihe kandi, amakimbirane hagati ya Leta ya Ethiopia n’ishyaka rya TPLF aracyakomeye. Mu mpera za Mutarama, ingabo za Tigray Defence Forces (TDF) zinjiye mu gace ka Tselemt gafitanye amakimbirane n’akarere ka Amhara, maze zihangana n’ingabo za Leta ndetse n’imitwe yitwara gisirikare yo mu karere ka Amhara.
Nyuma yaho, izo ngabo zaninjiye mu mijyi ya Korem na Alamata mu karere ka Raya, ibintu byakurikiwe no guhagarika ingendo z’indege zerekeza muri Tigray ndetse na Leta igaba ibitero bya drone muri ako karere.
Abasesenguzi bavuga ko aya makimbirane ashobora kugira ingaruka ku mutekano w’akarere kose ko mu ihembe rya Afurika, ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba, ahasanzwe karimo intambara n’imvururu mu bihugu birimo Somalia, South Sudan na Sudan.
Hari kandi n’andi makimbirane akomeye mu karere, arimo impaka zimaze imyaka hagati ya Egypt, Ethiopia na Sudan ku bijyanye n’urugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam rwubatswe ku mugezi wa Nil.
Abakurikirana politiki mpuzamahanga bavuga ko niba ayo makimbirane adakemutse vuba, ashobora kongera guteza umutekano muke mu karere ndetse bigasubiza inyuma gahunda z’iterambere mu bihugu byinshi byo mu ihembe rya Afurika.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

