Iran yamaze gutoranya Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’urupfu rwa Ali Khamenei

Iran iri mu bihe bikomeye bya politiki n’umutekano nyuma y’uko uwari Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Ali Khamenei, aguye mu bitero by’indege byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku munsi wa mbere w’intambara iri gukaza umurego mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nyuma y’urupfu rwe, ibitangazamakuru bya Leta ya Iran byatangaje ko hamaze gutoranywa umuntu uzamusimbura, nubwo izina rye ritaratangazwa ku mugaragaro. Biteganyijwe ko rizatangazwa mu gihe cya vuba n’inteko ishinzwe gutora Umuyobozi w’Ikirenga.

Iyo nteko izwi nka Assembly of Experts, igizwe n’abanyamadini basaga 80 bafite inshingano zo gutora Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran no kugenzura imikorere ye. Amakuru avuga ko abagize iyi nteko bamaze kumvikana ku muntu uzasimbura Khamenei.

Mu bantu bakomeje kuvugwa cyane ko bashobora kuyobora Iran harimo umuhungu wa Khamenei, Mojtaba Khamenei, ufite imyaka 56. Amakuru aturuka mu nzego za Iran avuga ko ari umwe mu bakandida b’ingenzi, cyane ko yari asanzwe afite ijambo rikomeye mu miyoborere y’iki gihugu inyuma y’amarido igihe se yari akiri ku butegetsi.

Gusa amakuru aheruka kuvuga ko Mojtaba Khamenei yakomerekeye mu gitero cyagabwe uri Iran mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Epic Fury. Abayobozi ba Israel bakeka ko yarokotse icyo gitero ariko agakomereka.

Ku rundi ruhande, Israel yatangaje ko itazihanganira umuyobozi mushya uzasimbura Khamenei. Abayobozi b’iki gihugu bavuze ko uwo ari we wese uzayobora Iran mu mwanya w’Umuyobozi w’Ikirenga ashobora kuba mu ntego z’ibitero bya gisirikare.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, na we yavuze kuri iki kibazo, anenga Mojtaba Khamenei amwita umunyapolitiki udafite imbaraga zikomeye.

Trump yavuze ko Amerika igomba kugira uruhare mu kugena icyerekezo cy’ubuyobozi bushya bwa Iran, nk’uko yabivuze ko byigeze gukorwa mu bibazo bya politiki byabaye muri Venezuela.

Ibi byose bibaye mu gihe intambara hagati ya Iran, Israel na Amerika ikomeje gutuma umutekano wo mu karere uhungabana.

Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko gutorwa k’Umuyobozi mushya wa Iran bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubano w’iki gihugu n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse no ku cyerekezo cy’iyi ntambara.

Mu gihe hagitegerejwe ko izina ry’umusimbura wa Khamenei ritangazwa ku mugaragaro, amahanga akomeje gukurikiranira hafi ibyemezo biri gufatwa i Tehran, bishobora guhindura amateka ya politiki ya Iran ndetse n’umutekano w’akarere kose.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui