Ubuyobozi bw’Intara ya Kastina muri Nigeria bwatangaje ko ingabo z’iki gihugu zishe amabandi 45 mu mirwano ikomeye yabereye mu gace ka Danmusa, nyuma y’ibitero byari byagabwe ku baturage.
Aya makuru yatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 7 Werurwe 2026, rigaragaza ko ayo mabandi yari yaturutse mu Ntara ya Zamfara State ituranye na Kastina, aho asanzwe azwiho ibikorwa by’ubujura bw’amatungo n’ibitero ku baturage.
Nk’uko ubuyobozi bwa Kastina bwabitangaje, ku wa 5 Werurwe 2026 amabandi yitwaje intwaro yateye mu gace ka Alhazawa gaherereye muri Musawa, agamije kwiba inka z’abaturage no gusahura ibyo babaga bafite.
Abaturage bavuga ko ayo mabandi yateye atunguranye, bamwe bagahunga ingo zabo mu gihe abandi bageragezaga guhisha amatungo yabo kugira ngo atajyanwa n’abo bagizi ba nabi.
Nyuma y’icyo gitero cya mbere, ku wa 6 Werurwe 2026 ayo mabandi yongeye gusubira muri ako karere akomeza ibikorwa byo gusahura abaturage. Icyakora icyo gihe bahuye n’ingabo za Nigerian Armed Forces zari ziri mu bikorwa byo gucunga umutekano muri ako gace.
Ingabo za Nigeria zahise zitabara, maze hatangira imirwano ikomeye hagati yazo n’ayo mabandi yitwaje intwaro mu gace ka Danmusa.
Iyo mirwano yamaze igihe, aho ingabo za leta zagerageje gukumira abo bagizi ba nabi bari bamaze iminsi bagirira nabi abaturage bo muri ako karere.
Mu mpera z’iyo mirwano, ubuyobozi bw’Intara ya Kastina bwatangaje ko amabandi 45 yishwe n’ingabo za Nigeria, mu gihe abasirikare babiri na bo bahasize ubuzima.
Abayobozi bo muri iyo ntara bagaragaje ko uru rugamba ruri mu bikorwa bigamije kurwanya amatsinda yitwaje intwaro akomeje guteza umutekano muke mu majyaruguru ya Nigeria.
Mu myaka ishize, Intara za Kastina na Zamfara zamaze igihe zibasiwe n’ibitero by’amabandi yitwaje intwaro, akenshi agaba ibitero ku baturage, akiba amatungo ndetse rimwe na rimwe agashimuta abantu asaba ingurane.
Ibi bikorwa byatumye abaturage benshi bava mu byabo bagahungira mu tundi duce tw’igihugu kubera umutekano muke.
Leta ya Nigeria imaze igihe itangaza ko iri kongera ingufu mu bikorwa bya gisirikare bigamije kurandura ayo matsinda, binyuze mu kohereza ingabo nyinshi mu turere twibasiwe n’ayo mabandi.
Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano bavuga ko ikibazo cy’amabandi mu majyaruguru ya Nigeria gifitanye isano n’ubukene, ibura ry’akazi ku rubyiruko ndetse n’ikorwa ry’amatsinda mato yitwaje intwaro akorera mu mashyamba manini yo muri ako karere.
Nubwo igisirikare cya Nigeria gikomeje kuvuga ko cyageze ku ntsinzi mu mirwano itandukanye, abaturage benshi baracyagaragaza impungenge z’umutekano kubera ko ayo mabandi akomeje kwisuganya akazasubira mu bitero nyuma y’igihe gito.
Ubuyobozi bw’Intara ya Kastina bwatangaje ko buzakomeza gukorana n’ingabo za leta ndetse n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo abaturage babashe kubaho mu mutekano usesuye.
Bwongeye gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano igihe babonye abantu bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kugira ngo hirindwe ibitero bishobora kongera guhungabanya umutekano w’abo muri ako karere.
Iyi mirwano ya vuba igaragaza ko urugamba rwo kurwanya amabandi mu majyaruguru ya Nigeria rukomeje gukaza umurego, mu gihe leta ikomeje gushaka uburyo bwo kugarura amahoro n’umutekano mu turere twugarijwe n’ibikorwa by’ayo matsinda yitwaje intwaro.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


