Leta y’u Burundi yatangaje ko amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari abantu bibwa imyanya y’ibanga ku bagabo cyangwa n’abagore ari ibihuha bidafite ishingiro. Ibi byatangajwe nyuma y’uko ayo makuru yari amaze guteza igikuba mu baturage, bamwe bagatangira no kugira ubwoba bwo gusabana cyangwa kwegerana n’abandi.
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashusho n’amagambo y’abantu bavugaga ko hari ubujura budasanzwe buri gukorwa, aho umuntu ashobora gukorwaho n’undi akabura igice cy’umubiri nk’imyanya y’ibanga. Aya makuru yahise akwirakwira cyane mu baturage, bamwe batangira kwitwararika mu buryo budasanzwe.
Hari amashusho yakwirakwijwe agaragaza abantu bavugaga ko bibwe ibice by’umubiri byabo, aho bamwe bavugaga ko imyanya yabo y’ibanga yagabanutse cyangwa yahindutse mito. Hari n’abandi bagaragaye bambaye ibikwasi ku bice by’umubiri birimo amaboko n’amaguru, bavuga ko ari uburyo bwo kwirinda ko bakorwaho n’ababiba ibyo bice by’umubiri.
Ibi byatumye bamwe mu baturage batangira kugira impungenge zikomeye, cyane cyane mu duce dutandukanye tw’igihugu, aho bamwe batinyaga kwegera abantu batabazi cyangwa kugirana nabo imikoranire isanzwe.
Gusa Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu cy’u Burundi yihutiye gusohora itangazo isobanura ko ayo makuru ari ibinyoma byuzuye kandi ko nta muntu n’umwe waba warigeze atakaza igice cy’umubiri cye muri ubwo buryo.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwayo rwa X ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe, iyi minisiteri yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko nta muntu n’umwe wibwe imyanya y’ibanga nk’uko byari byavuzwe.
Yagize iti: “Nta muntu n’umwe uratakaza umwanya w’ibanga ye ngo bigabanuke bitewe no gukorwaho n’undi muntu mu Burundi.”
Iyi minisiteri yanatangaje ko abantu 11 bakekwaho gukwirakwiza aya makuru atari yo bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo babazwe aho bayakuye n’impamvu bayakwirakwije.
Abategetsi bavuga ko gukwirakwiza amakuru atari yo bishobora guteza ubwoba mu baturage ndetse bikabangamira umutekano rusange w’igihugu, ari na yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gukurikirana abakekwaho ayo makuru.
Ku ruhande rwa Polisi y’u Burundi, nayo yatangaje ko yatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ibi bihuha byateje impagarara mu baturage.
Polisi ivuga ko ishaka kumenya niba hari abantu cyangwa amatsinda ashobora kuba ari inyuma y’ikwirakwizwa ry’aya makuru agamije guteza ubwoba cyangwa guhungabanya ituze ry’abaturage.
Si mu Burundi gusa aya makuru yavuzwe. Mu minsi ishize, ibihuha nk’ibi byagiye bivugwa no mu mijyi itandukanye yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mijyi irimo Uvira, Kalemie na Kolwezi, hari abaturage bamwe bavuze ko bibwe imyanya y’ibanga mu buryo bavuga ko budasanzwe, aho bavugaga ko byabaga nyuma yo gukorwaho n’abandi bantu bakekwaho gukoresha imbaraga zidasanzwe cyangwa amarozi.
Aya makuru nayo yateje impagarara mu baturage bo muri utwo duce, bamwe batangira gutinya kwegera abantu batabazi.
Gusa ubuyobozi bwa Polisi muri uwo mujyi bwahise butangaza ko bwakoze iperereza ku bantu bavugaga ko bibwe ibice by’umubiri, ariko ntihagira n’umwe basanga koko yaratakaje igice cy’umubiri cye.
Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kolwezi, Emmanuel Katambwe, ku wa Kane w’iki cyumweru yavuze ko mu bantu 13 bavugaga ko bibwe imyanya yabo y’ibanga, iperereza ryakozwe ryagaragaje ko nta n’umwe muri bo wigeze atakaza icyo gice cy’umubiri.
Ibi byatumye inzego z’umutekano zisaba abaturage kwitondera amakuru bakura ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ataragenzuwe n’inzego zibishinzwe.
Abategetsi basaba abaturage kudakwirakwiza amakuru batizeye neza ko ari ukuri, kuko bishobora guteza ubwoba n’imvururu mu baturage.
Leta y’u Burundi ivuga ko izakomeza gukurikirana abantu bakwirakwiza ibihuha bishobora guhungabanya umutekano, ndetse igasaba abaturage kujya bagana inzego zibishinzwe igihe cyose babonye amakuru atangaje aho guhita bayakwirakwiza.
Ibi bibaye mu gihe ibihugu byinshi byo mu karere bikomeje guhangana n’ikibazo cy’ikwirakwira ry’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, akenshi bigatera urujijo n’ubwoba mu baturage.
Abasesenguzi bavuga ko imbuga nkoranyambaga zatumye amakuru agenda vuba cyane, ariko nanone zikaba inzira yoroshye yo gukwirakwiza ibinyoma iyo hatabayeho kugenzura neza inkomoko yayo.
Ku bw’ibyo, inzego z’umutekano n’ubuyobozi mu bihugu bitandukanye bikomeje gusaba abaturage gukoresha ubwitonzi mu gukoresha imbuga nkoranyambaga no kugenzura neza amakuru mbere yo kuyasangiza abandi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

