Amerika igiye gukumira abayobozi benshi b’u Rwanda ku butaka bwayo kubera ikibazo cy’umutekano muke muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye gufatira icyemezo cyo gukumira bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda kubona viza zibemerera gukandagira ku butaka bwayo, ibashinja kugira uruhare mu guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi byatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026 na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, ivuga ko icyo cyemezo kigamije guhana abantu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu itangazo ryasohowe, iyo minisiteri yavuze ko igiye “guhagarika gutanga viza ku bayobozi bakuru benshi b’u Rwanda,” ibashinja kugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa RDC.

Washington ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku byo ishinja u Rwanda byo gukomeza gushyigikira umutwe wa M23, ndetse no kutubahiriza amasezerano azwi nka Washington Agreement on the DRC crisis, agamije kugabanya amakimbirane mu karere.

Amerika ivuga ko ibikorwa nk’ibi ari byo bikomeje guteza urugomo no kudindiza inzira y’amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari, bityo ko hakenewe ingamba zikomeye zo kubikumira.

Iki cyemezo kije gikurikira ibindi bihano Amerika iherutse gufatira Rwanda Defence Force (RDF) ndetse n’abayobozi bane bakuru b’ingabo z’u Rwanda, bashinjwa kugira uruhare mu gufasha umutwe wa M23.

Washington ivuga ko ikomeje gusaba impande zose zifite uruhare mu masezerano ya Washington gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje, mu rwego rwo kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

Ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Amerika isaba ko yahita isenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR n’indi mitwe ifitanye imikoranire na wo.

Mu gihe kimwe, Amerika isaba u Rwanda gukura ingabo zarwo n’ibikoresho bya gisirikare ruvugwaho kuba rufite ku butaka bwa RDC.

Abategetsi ba Amerika bavuga ko gushyira mu bikorwa izi ngamba ari byo byafasha kugarura ituze mu karere, kandi bikanafasha guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Washington yanaburiye ko abantu bose bakekwaho kugira uruhare mu gusenya amahoro arambye cyangwa mu gukomeza amakimbirane mu karere bazakomeza guhura n’ibihano bikomeye.

Icyemezo cyo gukumira bamwe mu bayobozi b’u Rwanda cyashingiye ku ngingo ya 212(a)(3)(C) y’Itegeko rya Amerika rigenga abimukira n’ubwenegihugu, riha Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga ububasha bwo kubuza umunyamahanga kwinjira muri Amerika mu gihe byagaragara ko kuhinjira kwe bishobora kugira ingaruka ku nyungu za politiki n’umutekano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amerika kandi yatangaje ko ingaruka z’iki cyemezo zishobora no kugera ku bagize imiryango ya bamwe mu bayobozi bireba, mu gihe nabo bashobora kutemererwa kubona viza zo kujya muri icyo gihugu.

Iri tangazo rije mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC gikomeje guteza impagarara mu karere, aho ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba impande zose bireba gushyira imbere ibiganiro n’inzira za dipolomasi mu gukemura ayo makimbirane.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui