Mu minsi ishize hamaze iminsi havugwa ibihuha bidasanzwe bivuga ko hari abantu bavuga ko bibwe imyanya ndangagitsina nyuma yo gusuhuza cyangwa gukorwaho n’abakekwaho kubyiba mu gihugu cy’u Burundi.
Aya makuru yakwirakwiriye cyane cyane mu mujyi wa Bujumbura, bituma abaturage benshi bagira ubwoba ndetse bamwe bagatangira gushaka uburyo bwo kwirinda ibyo bavuga ko ari “ubujura bw’imyanya ndangagitsina”.
Ibi bihuha byatangiye buhoro buhoro, ariko uko iminsi igenda ishira niko bigenda bifata indi ntera. Hari amakuru avuga ko bamwe mu basore batangiye kugura udusigazwa tw’ubugabo tw’ibihimbano bakadushyira ku kuboko cyangwa ku kuguru bavuga ko ari uburyo bwo kwirinda ko ibyabo byibwa.
Aya makuru yatumye abantu benshi bagira impungenge, cyane cyane mu rubyiruko.
Ishuri rikuru ryigenga rya Université Espoir d’Afrique ryo mu Burundi ryasohoye itangazo riburira abanyeshuri baryo ko uzafatwa yambaye utwo dusigazwa tw’ubugabo azahanwa. Ubuyobozi bw’iri shuri bwavuze ko ayo makuru ari ibihuha bidafite ishingiro, busaba abanyeshuri kudaha agaciro ayo magambo ari gukwirakwira.
Ku wa Kane, amakuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu matsinda ya WhatsApp agaragaza amashusho n’amafoto y’abavuga ko bibwe imyanya ndangagitsina. Hari n’abagore bamwe bavuga ko bibwe amabere, ibintu byatumye ubwoba bwiyongera mu baturage.
Mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura, hari abantu batangiye gutabwa muri yombi bakekwaho kwiba imyanya ndangagitsina, ndetse bamwe baranahohoterwa n’imbaga y’abaturage mbere y’uko polisi ibageraho.
Mu isoko rya Jabe, umwe mu bahageze yatanze amakuru avuga ko hari umugabo waje agakora ku bugabo bw’umusore nyuma akagenda, maze abaturage bagahita bavuga ko yabwibye.
Abaturage bavuga ko nyuma y’icyo gikorwa abantu batangiye gushaka iyo myanya y’ibanga yari yibwe, abandi bagafata uwo bakekaga ko yabikoze bakamukubita, mbere y’uko polisi ihagera igatabara.
Hari n’undi muturage wavuze ko yabonye abantu babiri bakekwaho ibi bikorwa bafatwa n’inzego z’umutekano, umwe agafatirwa mu isoko rya Jabe undi agafatirwa ahitwa Cotebu.
Amakuru yatangajwe na Radio Isanganiro nayo yemeje ko abandi bantu babiri bafatiwe mu gace ka Buyenzi bakekwaho kwiba imyanya ndangagitsina. Ibi byatumye abaturage benshi bavuga ko bafite ubwoba bwo kugendagenda mu mijyi, cyane cyane mu bice byuzuyemo abantu benshi.
Hagati aho, ubucuruzi bw’utwo dusigazwa tw’imyanya y’ibanga tw’ibihimbano bwo bwatangiye kwiyongera cyane. Bivugwa ko igikoresho kimwe gishobora kugura amafaranga agera kuri 5000 by’amafaranga y’u Burundi. Hari abacyambara ari kimwe gusa, mu gihe abandi bavuga ko bambara bibiri cyangwa birenga bavuga ko ari uburyo bwo kwirinda.
Nubwo aya makuru akomeje gukwirakwira, bamwe mu babirebera hafi bavuga ko amafoto y’abavuga ko bibwe imyanya ndangagitsina agaragaza ko benshi muri bo baba bagifite iyo myanya, gusa ikaba isa n’iyagabanutse cyane. Bivugwa ko bigoye kumenya niba koko hari icyibwe kuko nta mafoto yerekana uko abo bantu bari bameze mbere y’uko bavuga ko bibwe.
Ikindi gitera urujijo ni uko nta muntu n’umwe mu bakekwaho ibyo bikorwa wavuzweho gufatanwa imyanya ndangagitsina bivugwa ko yibye. Ibi bituma hari abemeza ko bishobora kuba ari ibihuha byakwirakwiye mu baturage bigatuma abantu bagira ubwoba bukabije.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

