Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye guteza impaka mu rwego mpuzamahanga nyuma yo gutangaza ko igihugu cye gishobora gutera Cuba mu gihe ibikorwa bya gisirikare biri gukorerwa kuri Iran byaba birangiye.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Trump yaciye amarenga ko gahunda za gisirikare za Amerika zishobora gukomeza no mu bindi bihugu bifitanye amakimbirane na Amerika. Yavuze ko icyihutirwa ari ugusoza ikibazo cya Iran, ariko ko Cuba na yo iri mu byo igihugu cye gishyizeho ijisho.
Trump yagize ati: “Turashaka kurangiza ibi mbere na mbere, ariko icyo na cyo [Cuba] ni ikibazo cy’igihe gusa. Abantu baraza gusubira kuri Cuba.”
Aya magambo yahise atuma abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga batangira kwibaza niba Washington iri gutegura indi ntambara nshya mu karere ka Amerika y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Umubano hagati ya Amerika na Cuba umaze igihe kirekire utifashe neza, ariko mu mwaka wa 2026 ibintu byarushijeho gukara. Mu mpera za Mutarama, Trump yatangaje ibihe bidasanzwe bya politiki n’ubukungu biha Amerika ububasha bwo gufatira ibihano bikomeye Cuba.
Muri uwo mwanzuro, Washington yashyizeho amategeko mashya atuma ishobora guhana n’ibihugu byose byohereza ibikomoka kuri peteroli muri Cuba. Uwo mwanzuro witezweho guca intege ubukungu bw’iki gihugu cyane cyane mu bijyanye n’ingufu.
Amerika yasinye iteka rigena uburyo ibicuruzwa bituruka mu gihugu icyo ari cyo cyose kizajya cyohereza peteroli muri Cuba bishobora gushyirwaho imisoro ihanitse cyane. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi mpuzamahanga no ku bihugu bifitanye ubufatanye na Havana.
Ingaruka z’ibi bihano zatangiye kugaragara imbere mu gihugu cya Cuba. Ibigo byinshi by’ubwikorezi bwo mu kirere byatangaje ko byatangiye kubura amavuta ya lisansi, bituma ingendo zimwe zihagarara cyangwa zigahagarikwa by’agateganyo.
Abaturage basanzwe na bo batangiye guhura n’ibibazo bikomeye byo kubona lisansi. Aho imodoka nyinshi zitakibona peteroli, bamwe mu baturage bahisemo gusubira ku gukoresha amagare cyangwa ubundi buryo bworoheje bwo gutwara abantu n’ibintu.
Uretse ibijyanye n’ubukungu, Washington ishinja Cuba ibikorwa bifitanye isano n’umutekano mpuzamahanga. Abategetsi ba Amerika bavuga ko Havana yakiriye kimwe mu bigo bikomeye bya gisirikare by’u Burussia gikora ubutasi hanze y’icyo gihugu.
Nk’uko abategetsi ba Amerika babivuga, icyo kigo ngo gifite ubushobozi bwo gukurikirana ibikorwa bya gisirikare n’itumanaho riri mu bihugu byo mu karere, ibintu Washington ifata nk’ibiteye inkeke ku mutekano w’igihugu.
Amerika kandi ishinja Cuba gutanga uburenganzira ku matsinda amwe n’amwe yitwaje intwaro cyangwa afatwa nk’akora ibikorwa by’iterabwoba kuba yakorera ku butaka bwayo. Havana yo yakunze kwamagana ibyo birego, ivuga ko ari igitutu cya politiki.
Ikindi Washington ivuga ko itishimiye ni uko ubutegetsi bwa Cuba bukomeje gushyigikira no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Communism mu bihugu byo mu gice cya Amerika y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Ku ruhande rwa Amerika, iyo miyoborere ifatwa nk’ivuguruza amahame ya demokarasi n’ubukungu bushingiye ku isoko. Ni imwe mu mpamvu Washington ikomeje gushyira igitutu gikomeye kuri Havana mu rwego rwa dipolomasi n’ubukungu.
Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Trump ashobora kongera umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byo ku mugabane wa Amerika. Bamwe bavuga ko ashobora gutuma ibihugu bimwe bifata ingamba zo kwirinda cyangwa gushaka ubufasha bw’ibindi bihugu bikomeye.
Hari kandi abibutsa amateka y’umubano w’ibi bihugu byombi, wigeze kugera ku rwego rukomeye cyane mu gihe cya Cuban Missile Crisis, ubwo isi yari hafi kwinjira mu ntambara ya kirimbuzi hagati ya Amerika n’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.
Nubwo kugeza ubu nta gitero cyemejwe ku mugaragaro kuri Cuba, amagambo ya Trump agaragaza ko Washington ishobora gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare n’ibihano by’ubukungu mu gukemura amakimbirane ifitanye n’ibindi bihugu.
Mu gihe isi igikurikiranira hafi uko amakimbirane hagati ya Amerika na Iran agenda ahinduka, benshi baribaza niba amagambo ya Trump ari ubutumwa bwa politiki gusa cyangwa niba ari intangiriro y’indi ntambara ishobora kongera guhindura isura ya politiki mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


