U Burundi bwateguye igitero karahabutaka cyagabwe ku butaka bw’u Rwanda kigamije guhirika ubutegetsi

Byagaragaye ko Guverinoma y’u Burundi yateguye igitero karahabutaka cyagabwe ku butaka bw’u Rwanda. Mu Ukwakira 2019, akarere ka Musanze mu Rwanda kahindutse icyitegererezo cy’uburyo imitwe yitwaje intwaro yashobora guhungabanya umutekano w’abasivili, mu gihe raporo z’ibanga zagaragaje ko Leta y’u Burundi yari inyuma y’icyo gitero.

Abaturage 14 barishwe, abandi benshi barakomereka, inzu z’ubucuruzi zirasahurwa, ndetse ubucuruzi bw’akarere bwarangijwe muri icyo gitero.

Raporo y’ibanga yakozwe n’urwego rw’ubutasi rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Gashyantare 2019 yerekana ko igitero cyateguwe, kiyobowe, kandi cyatewe n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya ‘P5’, rigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Iri huriro ryari rigizwe n’imitwe ikomeye harimo RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire Umuhoza, CNRD-FLN ya Paul Rusesabagina, RUD-Urunana ya Nshimiyimana Cassien, ndetse na FDLR iyobowe na Byiringiro Victor.

Raporo ivuga ko Leta ya RDC yemeje ko abarwanyi b’iri huriro bahabwe imyitozo mu kigo cya gisirikare kiri mu gace ka Bijabo, Gurupoma ya Balala-Sud, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Icyo gihe, ku ijoro ryo ku wa 22 Mutarama 2019, abarwanyi barenga 1,500 ba FDLR bavuye muri Teritwari ya Masisi berekeza mu gace ka Shanje muri Lowa-Numbi, kugira ngo bahuze imbaraga n’abandi bo muri P5 bayobowe na Nyamwasa.

Raporo yerekana ko iki gitero cyashyigikiwe na Leta y’u Burundi. Ambasaderi w’u Burundi i Kinshasa, Agricole Ntirampeba, yari afite inshingano zo guhuza ibikorwa bya FDLR mu karere, agahuza imitwe ya P5 kugira ngo bigire ubushobozi bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no guhirika ubutegetsi.

Muri Ukwakira 2019, abagera ku 67 baturutse mu mitwe ya P5, cyane cyane RUD-Urunana, binjiye mu Rwanda banyuze muri Pariki y’Ibirunga, ahaherereye mu Murenge wa Kinigi, hafi y’urubibi rw’igihugu na RDC.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zatangije ibikorwa byo guhiga aba bagizi ba nabi, zica bamwe, abandi bakabafata, babageza imbere y’ubutabera. Ubushinjacyaha bwabashinje ibyaha birimo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, kugerageza gushoza intambara hagamijwe guhirika ubutegetsi n’iterabwoba.

Ubufatanye bw’u Burundi na FDLR burarenga ku rwego rw’inyuma y’amategeko. Raporo zerekana ko ubu bufatanye burimo gutanga icumbi, ubuhahirane bw’amafaranga n’ibikoresho, ndetse n’itumanaho rifasha imitwe ya gisirikare gukorana mu buryo burambye.

Ambasaderi Ntirampeba yafashije mu koroshya itumanaho hagati ya Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na FDLR, bigatuma habaho ibikorwa bihuriweho by’ingabo za RDC n’iya FDLR mu guhangana n’ihuriro AFC/M23.

Ku wa 5 Ukuboza 2019, Lt. Gen. Wilson Irategeka, umuyobozi wa CNRD/FLN, yafashijwe n’abayobozi b’u Burundi kujya kwivuza i Bujumbura anyuze i Nyangezi-Ngomo na Kamanyola muri Kivu y’Amajyepfo, ingabo za RDC zimurindira umutekano mu gihe cy’urugendo.

Mu minsi ishize, Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi ubwo yabazwaga ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro, yabwemeje yifashishije umugani ugira uti “Umwanzi w’umwanzi wanjye ni inshuti yanjye.” Nubwo yigira nk’inzirakarengane, benshi mu baturage n’abasesenguzi bavuga ko iyi myitwarire n’ubufatanye budahagarara byagize uruhare mu guhungabanya umutekano mu karere.

Ubufatanye bw’ibi bihugu n’imitwe ya gisirikare byasize amasomo akomeye ku mutekano w’ibiyaga bigari. Ibitero byakorewe Musanze byerekanye neza uburyo abarwanyi bafite imyitozo, ibikoresho, n’ubufasha bw’igihugu gituranyi bashobora guhungabanya ubuzima bw’abasivili.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Bamwe mu bagabye igitero i Musanze bafashwe n’inzego z’umutekano
Bamwe mu bagabye igitero i Musanze baburanishijwe n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare i Kigali

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui