Mu gihe inkunga zigenerwa impunzi zigenda zigabanuka hirya no hino ku Isi, bamwe mu mpunzi zicumbikiwe mu Nkambi ya Kigeme iherereye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda batangiye kubona igisubizo kirambye binyuze mu buhinzi bw’ibihumyo, bubinjiriza amafaranga ndetse bukabafasha no kunoza imirire y’imiryango yabo.
Umubare munini w’impunzi ziri muri iyi nkambi ni abaturage baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahunze umutekano muke n’intambara zishyamanya imitwe yitwaza intwaro n’ingabo za leta mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Izi mpunzi zifatanyije n’abaturage baturanye na zo bibumbiye muri Koperative yitwa Duhuzimbaraga Mushishito (CODUMU), ihinga mu gishanga cya Mushishito gifite ubuso bwa hegitari 77. Muri iki gishanga hahingwa cyane ibigori, ariko muri iyi minsi hiyongereyeho ubuhinzi bw’ibihumyo bumaze kugaragaza umusaruro utanga icyizere.
Koperative CODUMU igizwe n’abanyamuryango 1570, barimo impunzi zigera kuri 500 zituruka muri Democratic Republic of the Congo. Aba banyamuryango bahuriye ku ntego imwe yo guteza imbere ubuhinzi bubafasha kwihaza mu biribwa no kongera amafaranga yinjira mu miryango yabo.
Ubu buhinzi bw’ibihumyo bwatangiye mu Ugushyingo 2025, aho hashyizweho site enye zo kubihingaho. Buri site yashyizwemo imigina 7000, bivuze ko yose hamwe ari imigina 28,000 yatewe.
Mu mezi atatu gusa kuva batangiriye kuri uyu mushinga, aba bahinzi bamaze gusarura toni zirindwi z’ibihumyo. Umusaruro wabivuyemo umaze kubinjiriza amafaranga arenga miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abanyamuryango ba koperative bavuga ko niba umusaruro uzakomeza kuri uwo muvuduko, biteze ko mu gihe cy’umwaka umwe bazinjiza amafaranga asaga miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu mpunzi bavuga ko ubu buhinzi bwabahinduye ubuzima mu buryo bugaragara. Furaha Christine, umwe mu mpunzi zituye mu Nkambi ya Kigeme kuva mu 2012, yavuze ko ubufatanye n’Abanyarwanda bwabafashije kwiga uburyo bushya bwo guhinga.
Yagize ati: “Uko muri Congo twahingaga twasanze bitandukanye n’uko hano bahinga. Batwigishije guhinga neza, banatwigisha guhinga ibihumyo ari na byo biri kuduha amafaranga muri iki gihe.”
Yakomeje avuga ko ubuhinzi bw’ibihumyo butabafasha gusa kubona amafaranga, ahubwo bunabafasha mu bijyanye n’imirire y’abana babo.
Ati: “Bidufasha no mu mirire, abana bacu ntibakigaragara mu mirire mibi. Turashimira u Rwanda rwatwakiriye neza ntibatugire abanyamahanga, ubu banadutiza imirima tugahinga.”
Abaturage baturanye n’inkambi nabo bavuga ko ubu buhinzi bubagiriye akamaro. Mbuguje Felicien, utuye mu Murenge wa Kibirizi mu Kagari ka Ndekezi, yavuze ko ibihumyo byahindutse ikiribwa gikundwa cyane mu ngo zabo.
Yagize ati: “Mu ngo zacu twatangiye kubirya kandi ubona ko buri wese abikunda. Ikindi turabigurisha hakavamo amafaranga yunganira imiryango yacu.”
Abahinzi bavuga ko isoko ry’ibihumyo rikomeje kwiyongera kuko abantu benshi bagenda babimenya nk’ibiribwa bifite intungamubiri nyinshi kandi biryoha.
Ubuyobozi bw’inkambi nabwo bushimangira ko uyu mushinga uri gufasha impunzi kwigira no kwishakamo ibisubizo, cyane cyane muri iki gihe inkunga zimwe na zimwe zagiye zigabanuka.
Umuyobozi w’Inkambi ya Kigeme, Karayenze Kevin, yavuze ko ubufatanye hagati y’impunzi n’abaturage bo mu gace batuyemo bwatumye habaho ubumwe ndetse n’iterambere rirambye.
Yagize ati: “Nyuma y’aho inkunga zikomeje kugenda zigabanuka, twishimira uburyo Leta y’u Rwanda yakomeje gufasha impunzi kwishakamo ibisubizo. Kubahuza n’abaturanyi babo muri koperative imwe byatumye bagira ubumwe kandi bakabona amafaranga abafasha gutunga imiryango yabo.”
Yongeyeho ko amasoko y’ibihumyo ahari ku bwinshi, kuko byinshi bigurishirizwa imbere mu Nkambi ya Kigeme, mu gihe ibindi byoherezwa mu Mujyi wa Kigali.
Ati: “Amasoko tuyafite hano mu Nkambi, ibisigaye babyohereza i Kigali. Ibyinshi bigurishirizwa hano mu Nkambi kandi bikazamura inyunganiramirire mu bana.”
Uretse inyungu mu bukungu, ubuyobozi bw’inkambi buvuga ko ibihumyo byagize uruhare rukomeye mu kugabanya ibibazo by’imirire mibi mu bana b’impunzi n’abaturage.
Inkambi ya Kigeme ibarizwamo impunzi zirenga ibihumbi 14, hafi ya zose zikaba zarahunze intambara n’umutekano muke muri Democratic Republic of the Congo.
Ku ruhande rw’abaturage n’impunzi, bavuga ko ubuhinzi bw’ibihumyo ari urugero rwiza rw’uko ubufatanye bushobora kuzana iterambere ndetse bugafasha abantu kwiyubaka batarindiriye inkunga ziturutse hanze.
Bavuga ko niba ibikorwa bizakomeza kwaguka, bishoboka ko mu minsi iri imbere bazongera ubuso buhingwaho ibihumyo ndetse bakagura n’amasoko yabyo mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Uyu mushinga w’ubuhinzi bw’ibihumyo ugaragaza ko impunzi n’abaturage bashobora gufatanya bagahanga ibisubizo by’iterambere, bityo ubuhinzi bukaba inzira ifatika yo kwigira no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp









