Intambara ikomeye iri guhuza Iran na Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gukaza umurego ku munsi wa gatandatu, aho ibitero bya misile, drones n’ibitero byo mu kirere bikomeje gukwira mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Nubwo iri kubera kure y’u Rwanda, ingaruka zayo zatangiye kugaragara ku banyarwanda batuye muri ako karere ndetse no ku mikorere ya serivisi z’ubudipolomate.
Ku wa 4 Werurwe 2026, Ambasade y’u Rwanda i Doha muri Qatar yatangaje ko serivisi zayo zose zisanzwe zitangirwa ku biro zigiye gutangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (online), kubera ibibazo by’umutekano muke byatewe n’iyi ntambara.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, iyi ambasade yavuze ko “kubera uko ibibazo by’umutekano byifashe muri iyi minsi, Ambasade y’u Rwanda i Doha iri gukora mu buryo bw’ikoranabuhanga (online).” Yongeyeho ko nubwo ibikorwa byimuriwe ku ikoranabuhanga, izakomeza gufasha Abanyarwanda bose bayigana.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe Iran ikomeje kugaba ibitero ku murwa mukuru wa Qatar, Doha, iyiziza ko icumbikiye ibirindiro bikomeye by’ingabo za Amerika mu karere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abanyamakuru batandukanye batangaje ko humvikanye ibiturika byinshi mu kirere cya Doha. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwotsi mwinshi mu kirere nyuma y’uko ingabo zirinda ikirere za Qatar zigerageje kurasa ibisasu byari byoherejwe.
Ibi bitero biri mu rwego rwo kwihorera kwa Iran nyuma y’uko Amerika na Israel batangiye kuyigabaho ibitero bikomeye ku wa 28 Gashyantare 2026.
Kuva icyo gihe, ibisasu bya misile n’indege zitagira abapilote (drones) byakomeje kugabwa ku mpande zombi. Israel ikomeje kugaba ibitero bikomeye ku murwa mukuru wa Iran, Tehran, ndetse no mu mijyi irimo Qom na Isfahan, aho ibikoresho bya gisirikare n’ibirindiro by’ingabo byagiye byibasirwa.
Mu gusubiza ibyo bitero, Iran na yo yakomeje kurasa misile nyinshi zerekeza muri Israel. Mu mijyi ya Tel Aviv na Jerusalem, ubuduha bwo kuburira abaturage bwumvikanye kenshi, abaturage basabwa kujya mu byumba by’ubwirinzi.
Mu bindi bikorwa by’igisirikare, Iran yatangaje ko yarashe ikigega cya peteroli ya Amerika mu majyaruguru y’inyanja yo mu kigobe cya Perse.
Televiziyo ya Leta ya Iran yatangaje ko icyo kigega cyarashwe na misile igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro. Nubwo aya makuru ataremezwa n’inzego zigenga, Iran ivuga ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo guhangana n’ibitero bikomeje kuyibasira.
Iki gitero cyabaye mu gihe Iran ikomeje kuvuga ko ifite igenzura rikomeye ku muhora wa Hormuz, inzira inyuramo hafi 20% bya peteroli icuruzwa ku isi. Uwo muhora uhuza ikigobe cya Persen’Inyanja y’u Buhinde.
Kubera ubwoba bw’ibitero, amato menshi y’ubucuruzi yahisemo guhagarika ingendo, bituma ubucuruzi mpuzamahanga bw’ibikomoka kuri peteroli butangira guhungabana.
Mu gihe intambara ikomeje kwaguka, ubwato bw’intambara bwa Iran bwitwa Iris Dena bwarashwe n’ibisasu biturutse mu bwato bugendera munsi y’amazi bwa Amerika hafi ya Sri Lanka mu Nyanja y’u Buhinde.
Minisitiri w’ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yemeje ko ubwato bwabo bwateye ibyo bisasu bikamena ubwo bwato.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko abasirikare 87 ba Iran bapfuye muri icyo gitero, mu gihe abandi 32 barokowe bagahabwa ubuvuzi n’inzego za Sri Lanka, naho abandi benshi bakaba bagishakishwa.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yamaganye iki gikorwa avuga ko ari “ubwicanyi bwo mu nyanja” bwakozwe n’Amerika mu mazi mpuzamahanga.
Muri politiki ya Amerika, Sena y’iki gihugu yanze icyifuzo cy’abadepite bashakaga kugabanya ububasha bwa Perezida Donald Trump bwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri Iran.
Ibi byatumye ibikorwa bya gisirikare bya Amerika bikomeza nta mbogamizi ziturutse mu rwego rwa politiki.
Amakuru aturuka mu gisirikare cya Amerika agaragaza ko hari imyiteguro y’uko iyi ntambara ishobora kumara nibura iminsi 100, mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera.
Iyi ntambara yamaze kugira ingaruka ku baturage benshi ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Ibigo byinshi byo mu karere byahagaritse ibikorwa byabyo kubera umutekano muke. Muri Qatar, sosiyete y’indege ya Qatar Airways iri mu zagaragaje ko zimwe mu ngendo zayo zahagaritswe.
Abantu benshi bari mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati na bo batangiye gushaka uburyo bwo gusubira mu bihugu byabo, mu gihe ibihugu byinshi birimo u Bwongereza byatangiye gutegura ingendo zidasanzwe zo gucyura abaturage babyo.
Nubwo u Rwanda rutari mu bihugu biri mu ntambara, ingaruka zayo zatangiye kugaragara ku banyarwanda batuye mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Icyemezo cya Ambasade y’u Rwanda muri Qatar cyo kwimurira serivisi zayo ku ikoranabuhanga kigaragaza ko ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje gukurikiranira hafi uko umutekano wifashe muri aka karere.
Abasesenguzi mpuzamahanga bakomeje kugaragaza impungenge ko iyi ntambara ishobora gukomeza kwaguka ikagera no ku bindi bihugu byinshi, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’isi ndetse n’ubukungu mpuzamahanga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp
