Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kongera ingamba z’umutekano imbere mu gihugu nyuma y’amakuru y’ubutasi agaragaza ko hashobora kubaho ibitero byo kwihorera byagabwa ku butaka bwayo n’imitwe ifitanye isano na Iran, nyuma y’urupfu rw’umuyobozi w’ikirenga w’icyo gihugu, Ayatollah Ali Khamenei.
Raporo nshya yakozwe n’inzego z’ubutasi za Amerika igaragaza ko nubwo ibitero bikomeye by’igisirikare bititezwe aka kanya, hari impungenge ko Iran n’imitwe iyishyigikiye bashobora kugerageza ibikorwa byo kwihorera, byaba ku butaka bwa Amerika cyangwa mu nyungu zayo ku isi.
Iyi raporo ivuga ko mu cyiciro cya mbere hashobora kubanza ibikorwa by’ibitero by’ikoranabuhanga (cyber attacks), bishobora kugabwa ku bigo bya leta cyangwa ibikorwa remezo by’ingenzi, mu rwego rwo gutera urujijo no guhisha imigambi y’ibindi bitero bishobora gukurikiraho.
Raporo igira iti: “Nubwo ibitero bikomeye mu buryo bufatika bititezwe vuba, Iran n’abo bafatanya bakomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano wacu. Birashoboka ko ibikorwa byo kwihorera byakwaguka cyane mu gihe urupfu rwa Ayatollah rwaba rwemejwe neza.”
Urupfu rwa Ayatollah Ali Khamenei, wari umaze imyaka myinshi ayobora Iran nk’Umuyobozi w’Ikirenga, rwemejwe ku wa 1 Werurwe 2025 n’ubuyobozi bwa Iran, mu gihe Amerika na Israel byari byamaze kurutangaza ku wa 28 Gashyantare uwo mwaka.
Nyuma y’aya makuru, inzego z’umutekano za Amerika zatangiye kongera gukaza ingamba zo kurinda umutekano imbere mu gihugu.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Amerika, Kristi Noem, yavuze ko inzego ayobora ziri gukorana bya hafi n’inzego z’ubutasi hamwe n’izindi nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, mu rwego rwo gukumira ibitero byose bishobora kugabwa ku butaka bwa Amerika.
Yagize ati: “Turimo gukorana bya hafi n’inzego zose zishinzwe umutekano kugira ngo tumenye hakiri kare ibikorwa byose bishobora guteza ibyago ku baturage ba Amerika.”
Hagati aho, ku wa 2 Werurwe 2026, habaye igikorwa cy’ubwicanyi cyateye impungenge mu mujyi wa Austin muri leta ya Texas, aho abantu babiri barasiwe mu kabari mbere y’uko uwarashe na we araswa na polisi.
Iperereza ryahise ritangira ryagaragaje ko hakiri kare guhita hafatwa umwanzuro ko uwo mugabo yaba yarakoze icyo gikorwa ahorera Iran cyangwa urupfu rwa Khamenei.
Icyakora, amakuru y’ibanze yagaragaje ko uwo mugabo yari yambaye ishati iriho ibendera rya Iran, ndetse ijambo “Iran” ryanditseho mu mabara y’icyatsi, umweru n’umutuku.
Nanone yari yambaye umupira w’imbeho wanditseho amagambo agaragaza ko ari uwa Allah, ibintu byatumye bamwe bakeka ko ashobora kuba yari afite imyumvire ishingiye ku myemerere ya politiki cyangwa iy’idini.
Abashinzwe iperereza bavuga ko hakiri gukusanywa amakuru menshi kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’icyo gitero.
Mu gihe amakuru nk’aya akomeje gusohoka, inzego z’umutekano za Amerika zikomeje gukurikirana byihariye ibikorwa by’imitwe ifitanye isano na Iran, mu rwego rwo kwirinda ko habaho ibikorwa byo kwihorera bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko urupfu rwa Khamenei rushobora gukomeza guteza umwuka mubi hagati ya Iran n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, cyane cyane Amerika na Israel, ibintu bishobora no kugira ingaruka ku mutekano mpuzamahanga mu gihe kiri imbere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


