Igisubizo cya Perezida Kagame kuri Amerika yafatiye Ibihano Igisirikare cy’u Rwanda n’abasirikare bakuru bane

Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gufatira ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’abasirikare bakuru bane, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yari yamaze gutanga ubutumwa bukomeye.

Ni mu ijambo rye yavuze mu minsi ishize mbere y’uko Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Amerika rishinzwe kugenzura umutungo w’abafatirwa ibihano, Office of Foreign Assets Control (OFAC), ritangaza ibihano ku wa 2 Werurwe 2026, ryumvikanagamo icyizere cy’uko u Rwanda rutazemera gukangishwa igitutu cy’amahanga.

Mu ijambo rye ryabanjirije ibihano, Perezida Kagame yagize ati: “Abaturega ko dukoresha ibyo dukoresha mu kurinda Abanyarwanda, kurinda igihugu cyacu, ari amabuye y’agaciro, ni bo biba amabuye y’agaciro muri Congo. Ibi bihugu bikize byo hanze byirirwa bivuga ubusa… Erega, jye narababwiye, iyo bari aho batinyisha umuntu bakazana ibintu bya Human Rights ngo barashaka gutera ubwoba… Uzanjyana he se wowe?”

Aya magambo benshi bayafashe nk’umuburo ku bihugu bikomeye bikoresha ibirego by’uburenganzira bwa muntu n’ibihano by’ubukungu nk’intwaro yo gushyira igitutu ku bindi bihugu.

Perezida Kagame yashimangiye ko kurinda igihugu no kurinda abaturage ari inshingano idashobora kuganirwaho cyangwa guteshwa agaciro n’igitutu cy’amahanga.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20 yabaye ku wa 5 Gashyantare 2026, Perezida Kagame yari yanenze ibihugu bishinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko ibihugu byinshi bikize byinjiza amafaranga menshi mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ariko bitayacukura.

Yatanze urugero kuri Singapore, Busuwisi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, avuga ko byabaye ihuriro ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ku Isi.

Ati: “Nta mabuye bagira ariko bayungukamo kurusha abantu bose. Bayavana he? […] Ariko arajya iwanyu kubera iki? Inzira yose agenda kuki hatagira ugira icyo avanaho?”

Yasobanuye ko u Rwanda rushora imari mu bucukuzi no gutunganya amabuye y’agaciro, rukagira inganda zibifitiye ubushobozi, kandi ko ayo rwinjiza aturuka ku bikorwa byemewe n’amategeko.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku kibazo cy’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko ari yo nkingi y’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ariko ko amahanga ayirengagiza.

Ati: “Kuki FDLR igirwa umwere? Niba bumva ari bake, baze baganire n’abavanywe vuba aha muri RDC. Bazababwira ukuri.”

Yongeyeho ko bamwe mu bagize FDLR bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, akibaza aho ayo mabuye ajya kugurishirizwa, akavuga ko bishoboka ko ajya ku masoko mpuzamahanga hanyuma u Rwanda rukabishinjwa.

Amerika yatangaje ibihano ku bayobozi ba RDF, ibashinja gukorana n’umutwe wa M23 mu mirwano yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibihano byafashwe na OFAC bivuze ko imitungo yabo iri muri Amerika cyangwa igenzurwa n’Abanyamerika igomba gufatirwa, kandi ko Abanyamerika n’ibigo byabo babujijwe kugirana ubucuruzi na bo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Guverinoma yatangaje ko ibyo bihano bibogamye kandi bireba uruhande rumwe, mu gihe ikibazo cya FDLR n’imikoranire yayo n’ingabo za RDC kidahabwa agaciro.

Ijambo rya Perezida Kagame ryabanjirije ibihano ryafashwe nk’ubutumwa busobanutse: u Rwanda ntiruzemera gukangishwa ibihano cyangwa iterabwoba iryo ariryo ryose.

Icyo Perezida Kagame yasize ashimangiye ni uko kurinda u Rwanda ari inshingano idashobora guteshwa agaciro, nubwo haba hari igitutu cy’amahanga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui