Intambara ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ku ruhande rumwe, na Iran ku rundi, yinjiye ku munsi wayo wa kane mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bishobora kumara ibyumweru bine cyangwa bitanu, ariko ko Amerika ifite ubushobozi bwo kubikomeza “igihe kirekire kurushaho” bibaye ngombwa.
Trump yavuze ko iki gikorwa cyatangijwe mu rwego rwo kwirwanaho, agaragaza ko Israel yari yiteguye gutera Iran “ifite cyangwa idafite ubufasha bwa Amerika.” Ibi byashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, wavuze ko bari bafite amakuru y’uko Israel igiye kugaba ibitero, bityo Amerika igahitamo kubanza gutera mbere y’uko Iran ishobora kwihorera ku nyungu n’abakozi ba Amerika mu karere.
Mu ijoro ryakeye no mu rukerera, humvikanye ibisasu bikomeye mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, mu gihe Israel yatangaje ko iri kugaba ibitero icyarimwe muri Iran no mu murwa mukuru wa Libani, Beirut.
Ingabo za Amerika zatangaje ko zasenye ibigo bikuru by’ubuyobozi by’Ingabo z’Abasirikare barinda ubutegetsi bwa Iran (Revolutionary Guards), zirimo ibikoresho byo kurasa indege n’ahaturikirizwa misile na drones. Hagati aho, Iran yo yatangaje ko yagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Amerika kiri muri Bahrain, mu gace ka Sheikh Isa, ikoresheje drones 20 na misile eshatu, ivuga ko yangije icyicaro gikuru cy’icyo kigo.
Iran yatangaje ko yafunze Umuhora wa Hormuz, inaburira amato yose azagerageza kuwunyuramo. Umwe mu bayobozi bakuru b’Ingabo za Iran, Gen. Sardar Jabbari, yavuze ko “nta bwato na bumwe buzanyura muri uwo muhora” kandi ko n’imiyoboro ya peteroli ishobora kugabwaho ibitero.
Uyu muhora unyuramo igice kinini cya peteroli na gaze byoherezwa ku masoko mpuzamahanga buri munsi. Gufungwa kwawo byahise bituma ibiciro by’ingufu bizamuka ku masoko y’isi, mu gihe ibihugu byo mu kigobe bikomeje kwibasirwa n’ibitero bya drones.
Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Amazon cyatangaje ko ibigo byacyo bibika amakuru (data centers) bibiri biri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byatewe na drones, bikangirika bikomeye ndetse bigahungabanya serivisi za cloud mu bice bimwe byo mu Burasirazuba bwo Hagati. Ikindi kigo kiri muri Bahrain na cyo cyangiritse.
Muri Oman, ku cyambu cya Duqm, drone yagonze ikigega cya peteroli, nubwo ubuyobozi bw’icyo gihugu bwatangaje ko nta muntu wahasize ubuzima.
Ambasade ya Amerika muri Kuwait yafunzwe by’agateganyo, mu gihe no muri Arabia Sawudite, ahitwa Riyadh, ambasade yatewe na drones ebyiri zateje inkongi y’umuriro wangije inyubako ku rugero ruto. Minisiteri y’Ingabo ya Arabia Sawudite yatangaje ko yahagaritse drones umunani hafi ya Riyadh na Al-Kharj.
Umutwe wa Hezbollah ukorera muri Libani watangaje ko wagabye ibitero kuri bimwe mu bigo bya gisirikare bya Israel birimo ikigo cy’indege cya Ramat David n’ikindi cya Meron mu majyaruguru ya Israel, ndetse no ku birindiro biri mu misozi ya Golan yigaruriwe.
Israel na yo yatangaje ko yohereje izindi ngabo ku mupaka wa Libani mu rwego rwo “kurinda abaturage,” ivuga ko atari igikorwa cyo gutera ku butaka ahubwo ari ingamba zo kwirwanaho.
Mu gihe Perezida Trump ataratanga ijambo rikomeye ku rwego rw’igihugu risobanura impamvu z’iyi ntambara, abayobozi bamwe muri Amerika bagaragaje ko icyemezo cyo gutangiza ibitero cyafashwe hashingiwe ku makuru y’uko Iran yari kwihorera byihuse ku nyungu za Amerika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yamaganye Amerika, ayishinja kwinjira mu “ntambara y’inyungu za Israel,” avuga ko nta kibazo cyihutirwa cyari kibangamiye Amerika nk’uko bivugwa.
Hagati aho, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yabwiye itangazamakuru rya Fox News ko Iran yari iri kubaka ibigo bishya by’ibanga byari gutuma gahunda yayo ya misile n’ikorwa ry’igisasu cya kirimbuzi bidashobora gusenywa mu mezi make ari imbere, nubwo nta bimenyetso bifatika byahise bishyirwa ahagaragara.
Leta ya Amerika yasabye abaturage bayo kuva mu bihugu 14 byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Bahrain, Misiri, Iran, Iraq, Israel, Jordan, Kuwait, Libani, Oman, Qatar, Arabia Sawudite, Syria, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Yemen, bakoresheje indege z’ubucuruzi igihe bikibashobokera.
Mu gihe ibitero bikomeje gukaza umurego, isi yose ihanze amaso uko iyi ntambara ishobora gukomeza mu byumweru biri imbere, by’umwihariko niba izagarukira mu karere cyangwa igafata indi ntera igira ingaruka ku bukungu bw’isi muri rusange.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

