Intambara Irushijeho Gukara: Ibisasu Byageze mu Burayi, UAE, Kuwait, Bahrain na Israel nyuma y’Ibitero bya Amerika kuri Iran

Isi yose ikomeje gukurikirana amakimbirane akomeye nyuma yuko ibitero bya gisirikare byagabwe ku butaka bwa Iran bikozwe na Israel ifatanyije n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Epic Fury. Ibi bitero byatangiye ku wa Gatandatu mu gitondo, mu gihe abaturage benshi bari bagiye ku kazi n’abanyeshuri bari bagiye ku ishuri, bitera impungenge zikomeye mu mutekano w’akarere n’uw’isi yose.

Mu majyaruguru ya Israel, ibisasu byumvikanye ubwo igisirikare cya Israel cyatangazaga ko kigiye gukoresha uburyo bwo kurinda ikirere (air defence systems) kugira ngo gikumire misile zari ziturutse muri Iran. Impuruza z’indege z’intambara (air raid sirens) zanumvikanye mu gihugu cya Jordan.

Abaturage batangaje ko bumvise ibiturika byinshi, mu gihe hari n’abafashe amashusho agaragaza umukungugu n’ibisasu, harimo n’amashusho agaragaza misile za Tomahawk zinyura hejuru ya Tehran. Amashusho agaragaza abantu baririmba indirimbo zishyigikira impinduramatwara no kwanga ubutegetsi bwa Iran, abandi barira kubera ubwoba cyangwa bavuga bati: “Byabayeho!”

Mu gihe ibitero kuri Iran byakomeje, ibisasu n’impuruza byumvikanye mu bice bitandukanye by’akarere, bitera impungenge ku mutekano w’abaturage. Mu murwa mukuru wa Abu Dhabi muri UAE, abaturage n’abasirikare bavuze ko bumvise ibisasu, mu gihe muri Kuwait impuruza n’ibiturika byumvikanye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Camp Arifjan cy’ingabo za Amerika.

Muri Bahrain, ibisasu byibasiye ikigo cya gisirikare cya Juffair, bikaba byatumye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’imbere asaba abaturage gushaka ahantu hatekanye. Bahrain irimo ibirindiro bya US Navy Fifth Fleet, naho Qatar ikaba ifite ibya Al Udeid US military air base, byombi bigaragaza uburyo ibikorwa bya gisirikare bya Amerika n’abafatanyabikorwa bayo byateguwe neza.

Abanyamakuru bo muri Syria na Lebanon batangaje ko bumvise ibisasu bitewe na misile cyangwa ibikorwa byo kurwanya misile ziturutse muri Iran. Ikindi kandi, Qatar yamenyesheje ko misile imwe ya Irani yaje guhagarikwa n’uburyo bwa Patriot defence system, bigaragaza imbaraga z’ubwirinzi bw’ikirere mu karere no kurinda ibikorwa bya gisirikare by’Amerika n’abafatanyabikorwa bayo.

Mu gihe ibitero byari biri gukorwa, urubuga rwa Netblocks rwatanze amakuru ko Iran yagabanyije cyane uburyo bwo gukoresha interineti, bigera ku ntera yo guhagarika interineti hafi ya yose, nk’uko byari bimenyerewe mu ntambara yabaye umwaka ushize na Israel.

Ikigo cy’indege cya Germany, Lufthansa, cyavuze ko gihagaritse ingendo zose zijya cyangwa ziva i Tel Aviv, Beirut, Amman, Erbil na Tehran kugeza ku wa 7 Werurwe, ndetse no mu mijyi ya Dubai na Abu Dhabi kugeza ku wa 1 Werurwe.

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko igisirikare cyatangiye “ibikorwa bikomeye by’intambara” ku butaka bwa Iran, agira ati: “Intego yacu ni kurinda Abanyamerika no gukuraho ibyago byihuse bituruka ku butegetsi bwa Iran.”

Perezida wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko iyi gahunda ya gisirikare izafasha Abanya-Iiran “gufata ibya bo mu maboko yabo” kandi igamije gukuraho ibyago bikomeye Iran yagiraga ku isi yose kubera porogaramu ya nikleyeri.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui