Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeje ku wa Gatandatu ko igihugu cye cyatangiye “ibikorwa bikomeye by’intambara” kuri Iran, ashimangira ko intego ari “kurinda Abanyamerika hakurwaho ibyago byihuse bituruka ku butegetsi bwa Iran.”
Mu butumwa bwa videwo yashyize ahagaragara, Trump yavuze ko igitero cyatangijwe ku mugaragaro kandi ko kigamije gusenya ubushobozi bwa Iran mu bijyanye n’intwaro za nikleyeri na misile zishobora kugera ku butaka bwa Amerika. Yavuze ko ibyo bitero ari “igikorwa cy’icyubahiro” (noble mission), asobanura ko byari ngombwa kubera gukomeza gushaka no guteza imbere intwaro ziremereye.
Trump yavuze amagambo akakaye ku bayobozi ba Iran, abita “itsinda rikaze ry’abantu bakomeye kandi babi cyane.” Yongeyeho ko asaba abayobozi ba Iran “gushyira hasi intwaro” bitaba ibyo “bakazahura n’urupfu rwizewe.” Yanahamagariye abaturage ba Iran “kweguza ubutegetsi bwabo,” ababwira ko “ari ubwabo bagomba kubufata.”
Aya magambo ya Trump aje akurikira igitero Israel yari imaze kugaba kuri Tehran, aho Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yari yatangaje ko cyakozwe mu rwego rwo gukuraho ibyago ku mutekano w’igihugu cye. Amakuru yavugaga ko igisasu cya mbere cyaturikiye hafi y’ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, mu murwa mukuru Tehran.
Kuba Amerika yemeye ku mugaragaro ko yatangiye ibikorwa by’intambara bishobora gutuma amakimbirane arushaho gukara mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati. Iran kugeza ubu ntiratangaza ku mugaragaro icyemezo igiye gufata, ariko abasesenguzi bavuga ko ishobora kwihimura binyuze mu bitero by’igisirikare cyangwa gukoresha abafatanyabikorwa bayo mu karere.
Umwuka wa politiki ku isi uri gukurikiranwa cyane, cyane cyane ku bijyanye n’ingaruka ku isoko rya peteroli, umutekano w’akarere, ndetse no kwaguka kw’iyi ntambara. Abanyamakuru bakomeje gukurikirana aya makuru mu buryo burambuye, andi makuru aracyakusanywa kugira ngo hamenyekane neza uko ibintu bihagaze n’icyerekezo bishobora gufata mu minsi iri imbere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp
Amerika na Israel batangije ku mugaragaro ibitero simusiga kuri Iran


