Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), ihuriro rya AFC/M23 ryongeye gusaba umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora mu buryo bugaragara, rishinja Leta ya Kinshasa gukomeza ibitero bikomeye byibasira abasivili n’ibice bituwe n’abaturage benshi.
Ibi bibaye nyuma y’amakuru y’urupfu rwa Lt. Col Willy Ngoma, wari umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, wiciwe mu gitero cya drone cyagabwe n’ingabo za Leta ya RDC mu gace ka Rubaya, Teritwari ya Masisi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 25/02/2026 habaye ibitero bikomeye byifashishije indege zitagira abapilote (drones) zifite intwaro ndetse n’imbunda ziremereye, byibasira ibice birimo Rutigita muri Minembwe, Kitazungura muri Kalehe, Rugezi no mu nkengero za Minembwe.
Nk’uko uyu mutwe ubivuga, ibitero byatangiye saa tatu za mu gitondo (09:00), bikomereza saa yine n’igice (10:30), bisozwa ahagana saa sita (12:00). AFC/M23 ishinja Leta ya RDC kurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara, cyane cyane ajyanye no kurengera abasivili.
Kanyuka yagize ati: “Ibi bitero byahitanye ubuzima bw’abantu, bituma abaturage benshi bahunga ingo zabo, kandi byakajije umurego w’ikibazo cy’ubutabazi mu buryo bukabije.”
Yongeyeho ko abaturage bari mu bwigunge, mu gihe ibikoresho by’ubutabazi bikomeje kuba bike, ibintu bikomeje kongera umubare w’impunzi z’imbere mu gihugu no gutuma ubuzima burushaho guhungabana.
Amakuru aturuka ahantu hatandukanye avuga ko Lt. Col Willy Ngoma yiciwe mu gitero cya drone cyagabwe ku modoka zari zitwaye intumwa za AFC/M23 mu gace ka Rubaya. Bivugwa ko nta wundi wahasize ubuzima, nubwo hari ofisiye bamwe bakomerekeyemo.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 ntiburemeza ku mugaragaro urupfu rwe, ariko ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, Lawrence Kanyuka yanditse ku rubuga rwa X ko guhera saa munani n’iminota 43 zo mu rucyerera, drones z’ingabo zishyize hamwe za Leta ya Kinshasa zarasaga mu mujyi wa Rubaya “buhumyi”, zica abasivili b’inzirakarengane.
Lt. Col Willy Ngoma yamenyekanye cyane kuva mu 2021 ubwo AFC/M23 yasubukuraga imirwano. Mu 2023 yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Major agirwa Lieutenant-Colonel. Azwi kandi mu barwanyi bafashe umujyi wa Goma mu 2012, ndetse yanigeze gutangaza ko yahoze mu barinzi ba Etienne Tshisekedi, se wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC.
Urupfu rwe ruje mu gihe uruhande rwa Leta ya Kinshasa rwari rwarakunze kumuvuga kenshi mu itangazamakuru, rumushinja uruhare mu bikorwa by’intambara.
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko ibitero biheruka bigaragaza ko Leta ya RDC yahisemo gukomeza inzira y’intambara aho gukurikiza iy’amahoro, nubwo hari ibiganiro byahujwe n’abahuza barimo Leta ya Qatar.
Bisimwa yagize ati: “Ntitwabura kugaragaza impungenge zacu zikomeye ku kuba kugeza ubu nta gikorwa gifatika kandi kigaragara cyafashwe n’umuryango mpuzamahanga kugira ngo uhagarike aka gashozantambara ka Leta.”
Yongeyeho ko guceceka kw’amahanga bisa n’aho bidahuje n’uburyo bwihutira kwamagana AFC/M23 iyo ivuze ko iri kwirwanaho.
Nubwo habayeho amasezerano y’agahenge inshuro zitandukanye, impande zombi zakomeje gushinjanya kurenga kuri ayo masezerano. Umwuka mubi umaze igihe wiyongera, bigatuma intambara ifata indi ntera.
Abaturage bo mu bice byibasiwe n’imirwano bakomeje guhunga, bamwe bakabura aho bakinga umusaya. Ibura ry’ibiribwa, ihungabana ry’ubukungu n’ihagarara ry’imirimo ya buri munsi bikomeje gutuma ubuzima burushaho kuba bubi.
Mu gihe impande zombi zikomeje guterana amagambo no gushinjanya, igitutu kiragenda cyiyongera ku muryango mpuzamahanga ngo ugire uruhare rugaragara mu gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.
Urupfu rwa Lt. Col Willy Ngoma n’ibitero byakomeje gukurikirana bishobora guhindura isura y’iyi ntambara, mu gihe abaturage ari bo bakomeje kwishyura igiciro cyayo kurusha abandi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

