Amakuru mashya aturuka mu gace ka Bibogobogo, muri teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko ingabo z’u Burundi zari zihafite ibirindiro zavuyeyo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare 2026, zerekeza mu Minembwe, ahakomeje kuvugwa imirwano ikomeye imaze iminsi ihanganisha impande zitandukanye.
Abaturage baganiriye n’itangazamakuru batangaje ko babyutse basanga abasirikare b’u Burundi batakiri mu birindiro byabo. Nyuma y’amasaha make, amakuru aza kwemeza ko abo basirikare berekeje mu Minembwe, mu rwego rwo gutanga umusada ku ngabo zihanganye na MRDP-Twirwaneho na M23.
Umwe mu batuye Bibogobogo yagize ati: “Twabyutse dusanga abasirikare bose batakiri hano. Nyuma twamenye ko bagiye mu Minembwe gutabara bagenzi babo ku rugamba, mu mugambi wo kugenzura ako gace.”
Minembwe imaze iminsi ivugwamo imirwano ihuza ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bivugwa ko zifatanyije n’ingabo z’u Burundi n’iza Angola, imitwe ya Wazalendo ndetse n’inyeshyamba za FDLR. Ku rundi ruhande hari ihuriro rya MRDP-Twirwaneho na M23, rivuga ko rirwanira kurengera abaturage b’Abanyamulenge batuye muri ako karere.
Imirwano yibanze cyane mu duce twa Kalingi, Bidegu, Kalongi, Gakenge na Rundu. Abaturage bavuga ko ibitero byibasira ingo zabo byateje impungenge zikomeye, bamwe bagahunga.
Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026, amakuru aturuka mu Minembwe yemeje ko MRDP-Twirwaneho na M23 byatabaye mu bice byari byagabweho ibitero, bihangana n’ingabo za Leta. Nyuma y’imirwano ikomeye, ayo makuru avuga ko bashoboye gusubiza inyuma izo ngabo.
Kugeza ubu, amakuru aturuka mu nzego zitandukanye ziri hafi y’aho imirwano ibera aravuga ko MRDP-Twirwaneho na M23 aribyo bigenzura uduce twa Bidegu, Rundu, Kalingi, ndetse n’utundi turimo Mukoko na Nyaruhinga.
Kwinjira kw’ingabo z’ibihugu by’amahanga muri iyi mirwano, cyane cyane iz’u Burundi n’iza Angola, bikomeje kuzamura impaka ku ruhare rw’ibihugu by’akarere mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu bihe bitandukanye, u Burundi bwagiye bwohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo buvuga ko bugamije kurwanya imitwe iburwanya. Icyakora, kuri ubu amakuru ava mu Minembwe agaragaza ko izi ngabo zirimo kurwana mu mirwano ihanganyemo n’ihuriro rivuga ko rirengera Abanyamulenge.
Minembwe ni kamwe mu duce tumaze imyaka myinshi kavugwamo amakimbirane ashingiye ku bibazo by’umutekano, imibanire y’amoko n’imiyoborere y’akarere. Abanyamulenge, batuye cyane muri aka gace, bamaze igihe bagaragaza impungenge z’ibitero bavuga ko bibibasira, bigakomeza gutera ihungabana n’ihunga ry’abaturage.
Abasesenguzi mu by’umutekano bagaragaza ko kwimuka kw’ingabo z’u Burundi ziva Bibogobogo zerekeza mu Minembwe bishobora kongera ubukana bw’imirwano, cyane ko impande zombi zikomeje kugaragaza ubushake bwo kugenzura aka gace k’ingenzi mu misozi ya Fizi.
Mu gihe ibiganiro bya politiki bihuza impande zose bitarashyirwamo imbaraga, hari impungenge ko imirwano ishobora gukomeza gusatira ahatuwe n’abaturage, bigateza ibibazo birimo ubuhunzi, ihungabana ry’ubukungu n’izamuka ry’ibura ry’ibikenerwa by’ibanze.
Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye rirava ku nzego za Leta bireba ku bijyanye no kwimuka kw’ingabo z’u Burundi cyangwa ku miterere nyayo y’imirwano iri kubera mu Minembwe. Hagati aho, abaturage bakomeje gusaba ko hashyirwaho uburyo burambye bwo kugarura amahoro n’umutekano, kugira ngo basubire mu buzima busanzwe nyuma y’igihe kinini cy’umutekano muke.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

