“Intwari Ntizipfa”: Mbonimpa wa AFC/M23 nyuma y’urupfu rwa Col Willy Ngoma

Mu gihe amakuru y’urupfu rwa Colonel Willy Ngoma amaze kwemezwa n’amasoko atandukanye, ubuyobozi bwa AFC/M23 buracyakoresha imvugo yitonze ku mugaragaro, mu gihe amagambo ya Benjamin Mbonimpa akomeje gukurura impaka n’isesengura mu bakurikirana ibibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, yatangaje ko “intwari zidapfa,” ashimangira ko ziguma mu mitima y’abaturage n’abakunzi b’ukuri. Aya magambo yayavuze mu gihe hari hashize iminsi havugwa urupfu rwa Col Willy Ngoma, wari umuvugizi wa AFC/M23, waguye mu gitero cya drone i Rubaya, teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize ati: “Intwari ntizipfa; ziguma mu mitima y’abantu kandi ubutwari bwazo bukomeza kudutera imbaraga. Nta muntu ushobora kuzivana mu mitima yacu.”

Nubwo atigeze avuga mu buryo butaziguye ko Ngoma yapfuye, amagambo ye yafashwe na benshi nk’agaragaza icyubahiro n’icyunamo ku muntu wagize uruhare rukomeye mu itumanaho rya AFC/M23.

Amakuru y’urupfu rwa Col Willy Ngoma yemejwe nyuma y’uko iminsi ibiri ishize yuzuyemo amakuru atandukanye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga. Ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko amakuru y’urupfu rwe yaturutse ku basirikare bamwe ba AFC/M23, bavuga ko yarashwe mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri mu gace ka Rubaya.

Ku rundi ruhande, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu gitondo cyo ku wa 24 Gashyantare 2026, yanditse ku rubuga rwa X ko drones z’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zashyize hamwe zarashe “buhumyi” umujyi wa Rubaya, zica abasivili b’inzirakarengane, anashinja leta ya Kinshasa gukora icyaha cy’intambara n’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Nubwo Kanyuka atavuze ku mugaragaro iby’urupfu rwa Ngoma muri ubwo butumwa, amakuru ari hanze yemeza ko yaguye muri ibyo bikorwa bya gisirikare.

Rubaya si ahantu hasanzwe. Ni agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro, by’umwihariko coltan, bivugwa ko bibitse hafi 15% by’umusaruro w’isi. Kuva AFC/M23 yafata aka gace mu ntangiriro za Gicurasi 2024, kabaye isibaniro ry’imirwano hagati yayo n’ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo.

Imirwano iheruka yakajije umurego kuva ku wa 23 Gashyantare 2026, aho ihuriro ry’ingabo za leta ryagabye ibitero mu duce twa Kawele, Kanyaru na Mululu, rigamije kwisubiza Rubaya ku ngufu.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko amagambo ya Mbonimpa ashobora kuba afite intego ebyiri: guhumuriza abarwanyi n’abakunzi ba AFC/M23, no gutanga ubutumwa ko n’iyo umwe mu bayobozi yabo yapfuye, umurongo wabo utazahinduka.

Col Willy Ngoma yari isura ikomeye mu itumanaho rya AFC/M23. Yagaragaraga kenshi asobanura impamvu z’imirwano, anashinja Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bayo guhungabanya umutekano w’abaturage. Urupfu rwe rushobora kugira ingaruka ku buryo uyu mutwe uzajya utanga amakuru no ku isura yawo ku ruhando mpuzamahanga.

Kugeza ubu, itangazo rirambuye ryemeza mu buryo bwemewe urupfu rwa Col Willy Ngoma n’ibizakurikiraho riracyategerejwe, mu gihe akarere ka Masisi kagikomeje kuba mu mwuka w’intambara n’ihangana rikomeye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui