Mu mashyamba y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe wa FDLR umaze imyaka urangwa n’urugomo n’iterabwoba, ukomeje kugaragara nk’ukoresha iyobokamana mu buryo budasanzwe. Icyakabaye urumuri rw’amahoro n’ubutabera, cyahinduwe igikoresho cy’intambara n’icengezamatwara, kigamije kugumisha abarwanyi mu bujiji no kubatera ubwoba.
Amakuru atangwa n’abahoze ari abarwanyi ndetse n’abari mu buyobozi bw’uyu mutwe agaragaza ko iyobokamana rifite umwanya munini cyane mu mikorere ya FDLR, aho bamwe bavuga ko rifata hafi 80% by’imiyoborere y’abarwanyi. Si ukwemera kwigisha imbabazi, ahubwo ni ukwemera kugoretse, kubwirwa abarwanyi ko bari mu “ntambara ntagatifu”, ko Imana iri ku ruhande rwabo, kandi ko ibyo bakora byose ari ubutumwa bahawe n’Ijuru.
Muri FDLR, abapasiteri n’abahanura bafite uruhare rukomeye mu kubaka no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo. Batanga ubutumwa buteguwe n’abayobozi ba gisirikare n’abanyapolitiki, bukanyuzwa mu itsinda ryihariye ry’abanyamasengesho, hanyuma abarwanyi batoranyijwe bakabifata mu mutwe bakabivuga mu materaniro rusange.
Ibi byemezwa na Anastase Makuza, wahoze ari Major muri FDLR, watashye mu 2020. Asobanura ko ibyo bita “ubutumwa bw’Imana” atari ibyahishuriwe umuntu ku giti cye, ahubwo ari gahunda itegurwa n’abayobozi, igamije gukomeza abarwanyi no kubumvisha ko gutsindwa cyangwa kubura ibyo kurya ari ibigeragezo byoherejwe n’Imana.
Iyo FDLR itsinzwe urugamba, si abayobozi bashinjwa amakosa. Abarwanyi babwirwa ko bakoze icyaha cyatumye Imana ibahana. Hakurikiraho icyumweru cy’amasengesho no kwicuza, hanyuma hagatangazwa ubundi “butumwa” bubizeza ko bababariwe, bagategura indi mirwano.
Urugero rugaragaza uko iyobokamana ryifashishwa mu buryo bwa politiki ni urwa Niyonzima Jean Damscène, wahoze ari Pasiteri muri FDLR ariko anakorera ishami ry’iperereza. Yahunze mu 1994, nyuma yo kuba umujyanama wa Burugumesitiri muri Komini Kinyami.
Mu gihe yari mu butasi bwa FDLR, umuhungu we yatashye mu Rwanda, yitwara neza, nyuma yinjizwa mu Ngabo z’u Rwanda (Rwanda Defence Force). Ibi byabaye ishusho ihabanye n’imvugo ya FDLR ivuga ko ari “inzira rukumbi” yo kurengera inyungu z’Abahutu cyangwa kwisubiza ubutegetsi.
Hari n’abandi batashye, bakinjira mu buzima busanzwe, bamwe bakagera ku mapeti yo hejuru mu nzego z’umutekano. Ibi bishimangira ko inzira yo gutaha no gusubira mu muryango Nyarwanda ishoboka, kandi ko icengezamatwara rya FDLR rishingiye ku kubiba ubwoba no kubeshya.
Iyo imiryango y’abarwanyi igerageje kubumvisha gutaha, abayobozi ba FDLR barushaho gukaza ibikorwa by’iyobokamana. Babizeza ko mu “Rwanda rw’ejo hazaza” bazahabwa inzu n’ubutaka ku buntu. Ibi bitangazwa nk’ubuhanuzi, bigatuma benshi baguma mu cyizere cy’ibitangaza bidafite ishingiro.
Ariko ku banyura mu kigo cya Mutobo bakamara amezi atatu mu mahugurwa yo gusubira mu buzima busanzwe, bavuga ko ari nk’igitangaza kibakura mu mwijima. Aho ni ho basobanurirwa amateka, ukuri ku gihugu basize, n’amahirwe abafungurirwa.
Urubyiruko rwinjiye mu mashyamba ruvukiyemo cyangwa rwinjijwemo ku gahato ruvuga ku myaka y’ubucakara no ku kwemera kugoretse rwigishijwe. Rwemeza ko rwigishwaga ko gusahura no kwambura ubuzima ari “umurimo w’Imana”. Nyamara iyo rusubiye mu buzima busanzwe, rwigishwa ko urwango atari indangagaciro, ko ubujiji atari itegeko, kandi ko amahoro ashoboka.
Muri FDLR, gushaka cyangwa kunywa inzoga bifatwa nk’icyaha gikomeye gishobora gutuma umurwanyi yirukanwa ku isezerano ry’Imana. Nta wemerewe kugira umutungo bwite; amabuye y’agaciro, amatungo n’ibintu byasahuwe abaturage ba RDC byose bishyikirizwa abayobozi.
Ibi byose bishimangira ko iyobokamana rikoreshwa nk’uburyo bwo kugenzura no gucecekesha. Abarwanyi bemera ko bari mu butumwa butagatifu, bigatuma bihanganira inzara, kubura ubuvuzi, no kubura uburezi, bakabifata nk’ibigeragezo byoherejwe n’Imana.
Ibibera muri FDLR bigaragaza uburyo ukwemera gushobora kugorekwa kukahinduka inkingi y’urwango n’iterabwoba. Ariko kandi bigaragaza ko iyo abantu bahabwa ukuri n’amahirwe yo gusubira mu buzima busanzwe, ubuyobe bushobora gusenywa.
Uko abarwanyi bataha, bakongera kwinjira mu muryango mugari, ni ko icyizere cyongera kubakwa. Inkuru zabo zigaragaza ko ukwemera nyakuri kutigera gushingira ku rwango, ko Imana itabwiriza gusenya ubuzima, kandi ko amahoro n’ubwiyunge ari byo shingiro ry’iterambere rirambye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



