FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro bagabye ibitero bikomeye cyane i Mulenge bakoresheje indege za Sukhoi Su-25, Drones na za kajugujugu.

Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, havuzwe ibitero bikomeye mu misozi y’i Mulenge, ahazwi nka Minembwe, byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo FARDC, FDNB, imitwe ya Wazalendo, FDLR ndetse n’abacanshuro.

Aya makuru aje akurikira andi amaze iminsi avugwa mu teritwari ya Masisi, aho Leta ya RDC iri kugerageza kwisubiza santere ya Rubaya ku ngufu, agace gafite ibirombe bikungahaye kuri coltan igenzurwa na AFC/M23 kuva muri Gicurasi 2024. Ubu noneho indi mirwano isa iravugwa mu misozi ya Minembwe, aho abaturage bavuga ko ari bo bari kwibasirwa cyane.

Abaturage bo mu midugudu ya Kalingi, Bidegu na Gahwela bavuga ko batewe n’ihuriro ry’ingabo za Leta rikoresha intwaro ziremereye zirimo drones, indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi Su-25 na kajugujugu. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ayo masasu yaguye ku ngo z’abaturage no ku bikorwa remezo, bigateza inkongi z’umuriro zatwitse amazu menshi.

Hari amakuru avuga ko abana n’abagore bakomeretse, abandi bagahita bahunga berekeza mu misozi no mu bihuru. Uretse ubuzima bw’abantu, n’amatungo y’abaturage arimo inka n’ihene byangiritse cyangwa biricwa, ibintu abaturage bavuga ko ari igihombo gikomeye ku mibereho yabo.

Abaturage bo muri Minembwe bemeza ko ihuriro rya MRDP-Twirwaneho rifatanyije na AFC/M23 ryagerageje gusubiza inyuma ibyo bitero. Bavuga ko habayeho kurasana gukomeye mu misozi ikikije iyo midugudu, ariko kugeza ubu ibitero bikaba bikomeje.

Ibi bitero bibaye mu gihe mu minsi ishize Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yari yatangaje ko drones z’ingabo za Leta ya Kinshasa zarashe mu buryo budatoranya muri santere ya Rubaya, zigahitana abasivili. Ubu na bwo mu Minembwe haravugwa ikoreshwa ry’izo drones hamwe n’indege z’intambara, ibintu bikomeje gutera impungenge ku mutekano w’abaturage.

Minembwe imaze igihe ivugwamo umutekano muke, aho amakimbirane akomeje gukaza umurego. Abanyamulenge bahatuye bavuga ko bakomeje kwibasirwa kenshi n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu gihe imirwano ikomeje gukwira mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, impungenge ni uko abaturage ari bo bakomeje kugerwaho n’ingaruka zikomeye z’aya makimbirane, mu gihe ibisubizo bya politiki bikomeje gutinda.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui