Mu buzima bwa buri munsi, iyo havuzwe uburwayi benshi batekereza ku buvuzi n’icyizere cyo gukira. Ariko hari abarwayi baba mu mavuriro imyaka n’imyaniko, badafite icyizere cyo kongera gusubira mu buzima busanzwe. Ni inkuru y’agahinda, kwihangana n’amasomo akomeye ku buzima.
Habanabakize Félicien, wahoze atuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ni umwe muri abo. Ubu amaze imyaka 15 aryamye mu Bitaro bya Kibagabaga, nyuma y’impanuka yamusigiye ubumuga bukomeye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko mu 2009, ubwo yari akiri umusore ufite imbaraga, ubuzima bwe bwahindutse mu kanya nk’ako guhumbya. Yari ari gusakara inzu, ahanuka hejuru yayo, akubita umugongo hasi.
Ati: “Nahanutse hejuru y’inzu nkubita umugongo hasi mba paralysé umubiri wose. Amaguru n’amaboko byose ntibikora kuko navunitse mu ijosi.”
Icyo gihe yajyanywe kwa muganga, abaganga bagerageza uko bashoboye. Yaje no koherezwa i Butare kurebwa n’inzobere mu kubaga, harebwa niba bashobora kumushyiramo insimburangingo mu ruti rw’umugongo (colonne vertébrale). Ariko basanze aho yavunitse hadashobora kubagwa.
Ati: “Abaganga bambwiye ko bidashoboka gukira. Bagerageje kureba niba banshyiramo insimburangingo, basanga aho navunitse hadashoboka kubagwa.”
Kuva icyo gihe, ubuzima bwa Habanabakize bwarahindutse burundu. Umubiri we wose ntukora, uretse umutwe n’ibiwuriho. Aravuga, arumva, atekereza neza nk’abandi, ariko ntashobora kwicara, kwihindukiza cyangwa kwikorera ikintu na kimwe.
Ubu icyo abaganga bamukorera ni ukumuvura ibisebe biterwa no kuryama igihe kirekire. Ati: “Nagize ibisebe umubiri wose, ku matako, ku maguru, n’udutsitsino twavuyeho. Kubera mpora mbiryamiye ntabwo bijya bikira.”
Buri minsi ibiri bamupfuka ibisebe, bakamukorera massage kugira ngo umubiri udahinamirana, ndetse rimwe na rimwe bakamutwara mu kagare bakamujyana hanze akabona akayaga.
Ikibazo gikomeye kurusha ibindi ni ukutagira umurwaza uhoraho. Kumwitaho bisaba ubushobozi bwo kumwishyurira, kandi kubona ayo mafaranga na byo ni ihurizo. Nta babyeyi agira; afite abavandimwe babiri, ariko bavuga ko ubushobozi bwabashiranye, kandi kuba nta cyizere cyo gukira gihari byatumye kumwitaho birushaho kugorana.
Ubu atungwa n’abagiraneza bagaburira abarwayi badafite ababitaho, imiti akenera ntayishyuzwa, ariko ubuzima bwe bukomeje kuba urugendo rurerure rwo kwihangana.
Nubwo ameze atyo, Habanabakize afite ubutumwa aha abafite ubuzima buzira umuze. Ati: “Icya mbere ni ukwishyira mu Mana ugasenga ukareka kwiheba. Iyo wihebye ukumva ubuzima bwarangiye, no gupfa wapfa. Urumva nta cyaguhungabanya, ariko ugeze kwa muganga ugahura na twe, ubona ko ubuzima ari gatebe gatoki.”
Si Habanabakize wenyine. Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kibagabaga bugaragaza ko hari abandi barwayi bamara igihe kirekire mu bitaro, bamwe badafite ubushobozi bwo kwishyura, abandi baratawe n’imiryango.
Umuyobozi w’ibyo bitaro, Dr. Lt Col Munyemana Ernest, aherutse gutangaza ko buri mwaka ibihombo bituruka ku barwayi batabasha kwishyura serivisi z’ubuvuzi bigera hafi cyangwa birenga miliyoni 100 Frw.
Yavuze ko hari abafatanyabikorwa bajya bafasha kwishyurira bamwe mu barwayi ubwisungane mu kwivuza, cyangwa bakabishyurira 10% isigara ku bafite ubwisungane ariko batabasha kuyitanga. Icyakora, ntibikemura ikibazo burundu.
Hari n’abarwayi bakora impanuka z’uruti rw’umugongo ntibabashe kongera kugenda, imiryango yabo ikabatera umugongo. Abandi baza batoraguwe ku muhanda, ntibabashe no kuvuga amazina yabo cyangwa aho baturutse.
Dr. Munyemana yavuze ko iyo bibaye ngombwa bafatanya n’Umujyi wa Kigali mu gushaka aho abo barwayi baturutse cyangwa imiryango yabo, ariko akenshi biragorana.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

