Ibaruwa ifunguye y’umunyamakuru yandikiwe Balthazar Niyonzima uri muri gereza ya Mpimba yazamuye impaka ndende

Mu gihe hakomeje kuvugwa ifungwa rya Balthazar Niyonzima, umurwanashyaka uzwi mu guharanira uburenganzira bwa muntu, Pacifique Nininahazwe, yamwandikiye ibaruwa ifunguye yamwise “Muvukanyi”, ijambo ryo mu Kirundi risobanura “umuvandimwe”. Iyi baruwa yasohotse ku wa 22 Gashyantare 2026, ihita ikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byo mu karere.

Nininahazwe yatangiye yibutsa amateka y’imibanire itari myiza hagati ye na Balthazar Niyonzima, aho Niyonzima yari asanzwe amunenga mu nyandiko no ku mbuga nkoranyambaga, amushinja gutesha agaciro u Burundi no gukorera inyungu z’amahanga kubera ibikorwa bye byo kugaragaza ibura ry’abantu, imfungwa zivugwaho gufungwa bidakurikije amategeko, n’akarengane gashinjwa inzego za Leta.

Muri iyo baruwa, Nininahazwe yagarutse ku ifoto yakunze gusakara ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Niyonzima ari kumwe na Apollinaire Nishirimbere, bambaye imyambaro ya CNL ya Agathon Rwasa, mu gihe bari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Iyo shusho, nk’uko Nininahazwe abivuga, yibutsa ko hari igihe Niyonzima ubwe yabonaga ibitagenda neza mu gihugu, akavuga ko bitumvikana uko kunenga ubutegetsi byaje guhinduka “kwanga igihugu”.

Yibajije niba guhinduka kw’imyumvire ye kwaratewe n’igitutu cya politiki, inyungu z’akazi, cyangwa impamvu bwite.

Amakuru yatangajwe n’umuyobozi wa Bob Rugurika uyobora Radiyo Publique Africaine (RPA), avuga ko Balthazar Niyonzima amaze amezi atatu afungiye muri gereza nkuru ya Mpimba. Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana muto, amakuru atandukanye agaragaza ko yaba ari umwana w’amezi abiri cyangwa imyaka ibiri.

Nininahazwe yagaragaje ko icyo cyaha ari ndengakamere kandi kibabaje cyane, ariko ashimangira ko nta makuru ahagije afite yo kwemeza ibyabaye. Yavuze ko niba icyaha cyarabaye, gikwiye guhanwa hakurikijwe amategeko, mu rwego rwo kurinda abana no gutanga ubutumwa bukomeye ku barenga ku burenganzira bw’abana bakabahohotera.

Icyakora, yanagaragaje ko hari n’igihe abantu bashinjwa ibyaha bikomeye bakabeshyerwa, cyane cyane mu rwego rwa politiki cyangwa mu gushaka kubacecekesha.

Nininahazwe yavuze ko nubwo Niyonzima yamufataga nk’umwanzi, atifuza ko yakorerwa iyicarubozo, ko yabuzwa umwunganizi, cyangwa ko yaburanishwa mu buryo budafunguye. Yavuze ko azakomeza guharanira ko uburenganzira bwe nk’imfungwa bwubahirizwa: gusurwa n’umuryango, kunganirwa n’umunyamategeko, no kuburanishwa mu mucyo.

Ati: “Niba uri umwere, nkwifuriza kuzahanagurwaho icyasha. Niba warakoze icyaha, uhanwe hakurikijwe amategeko, ariko ukomeze kubahwa nk’umuntu.”

Yibukije ko kuba imfungwa bitavanaho ubumuntu, kandi ko kurengera uburenganzira bwa muntu bidatoranya abo duhuje ibitekerezo gusa.

Iyi baruwa yahise itera impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro by’abanyapolitiki n’abanyamakuru. Hari abayishimye, bavuga ko igaragaza urwego rwo hejuru rw’ubworoherane no gushyira imbere ihame ry’uko n’uregwa icyaha akwiye kurindwa no kuburanishwa mu mucyo.

Abandi bayinenga, bavuga ko byari bitakwiye ko Nininahazwe agaragaza impuhwe ku muntu ukurikiranyweho icyaha gikomeye nk’icyo gusambanya umwana muto. Hari n’ababibonamo ubutumwa bwa politiki, bavuga ko ari uburyo bwo kugaragaza itandukaniro hagati y’ubutegetsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Mu gusoza, Pacifique Nininahazwe yasabye ko amategeko yakora neza kandi ko ubutabera bwaba ubwa bose. Yagaragaje ko ibihe bikomeye umuntu anyuramo bishobora kumwigisha agaciro k’uburenganzira bwa muntu, ndetse ko bishoboka ko n’uwigeze kubirwanya ashobora kubisobanukirwa kurushaho ari mu bibazo.

Yamwifurije ubutabera buboneye, amwita “Muvukanyi”, mu rwego rwo kwibutsa ko ubumuntu buruta ibitekerezo bitandukanye, kandi ko kurengera izina ry’umuntu ari inshingano idatoranya.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui