Icyihishe inyuma y’Uruzinduko rw’Umugaba Mukuru wa FARDC muri ‘misiyo y’ibanga’ kwa Ndayishimiye nyuma y’Igihe gito atangiye kuyobora AU

Mu gihe Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, amaze iminsi mike atangiye inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt. Gen. Banza Jules Mwirambwe, yagiriye uruzinduko rw’ibanga mu Burundi, ibintu byahise bikurura ibibazo byinshi ku cyaba cyari kigamijwe.

Uru ruzinduko rwabaye ku wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026, mu murwa mukuru, Bujumbura. Amakuru y’uru rugendo yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru Pero Luwara, uzwiho gutangaza amakuru yihariye ajyanye n’ibikorwa bya gisirikare n’imigambi y’imbere mu butegetsi bwa Kinshasa.

Amakuru ava mu nzego za gisirikare agaragaza ko Lt. Gen. Banza yagiye mu Burundi mu rwego rwo kugirana ibiganiro byimbitse n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Burundi ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu, bigamije kunoza umugambi w’ibitero bishya bizagabwa ku barwanyi ba AFC/M23 mu burasirazuba bwa Congo.

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’iminsi mike cyane, ku wa 14 Gashyantare 2026, Évariste Ndayishimiye ahawe ku mugaragaro inshingano zo kuyobora AU, asimbuye Perezida wa Angola, João Lourenço, mu nama yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango i Addis Ababa muri Ethiopia.

Amafoto yatangajwe n’ibiro bya Perezida agaragaza Ndayishimiye n’umugore we, Angeline Ndayishimiye, basuhuza abaturage b’Intara ya Bujumbura, benshi bagaragaza ibyishimo bikomeye, bamwe bumva ko igihugu cyabo kigeze ku rwego rwo hejuru ku mugabane.

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo X, bamwe bagaragaje urujijo ku nshingano za AU. Umwe mu bakoresha uru rubuga yagize ati: “Abaturage benshi bizera ko bagiye kwakira perezida w’abaperezida bose ba Afurika. Ni nde uzabasobanurira inshingano ze?”

N’umugore wa Perezida ubwe, Angeline Ndayishimiye, mu butumwa yashyize ahagaragara, yavuze ko umugabo we “agiye kurongora ibihugu by’ubumwe bwa Afurika,” amagambo bamwe bafashe nk’agaragaza kwitiranya inshingano za AU n’ubuyobozi bw’ibihugu.

Uyu mwanya ni uwo guhuza ibikorwa no guhagararira umugabane wa Afurika mu rwego rwa dipolomasi, ntabwo ari uwo kuyobora ibihugu bya Afurika nk’umukuru wabyo.

Nubwo bimeze bityo, mu Burundi hari abaturage benshi bafashe aya makuru nk’ikintu gikomeye cyane. Ku wa 16 Gashyantare 2026, ubwo Ndayishimiye yasubiraga mu gihugu cye, yakiriwe n’abaturage bamukomera amashyi, ndetse bamwe bamusasira ibitenge mu muhanda, bamugaragariza icyubahiro gikomeye.

Amakuru yizewe agaragaza ko uruzinduko rwa Lt. Gen. Banza rwari rugamije gutegura ibitero bikomeye byo kwisubiza ibice byafashwe na AFC/M23, by’umwihariko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu bice byitezweho ibikorwa bya gisirikare harimo cyane cyane mu kibaya cya Ruzizi Plain, gifatwa nk’ingenzi mu kugenzura inzira zihuza ibihugu byo mu karere. Ni umugambi ujyanye n’icyerekezo cya Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, cyo kwisubiza ibice birimo umujyi wa Bukavu, umaze igihe ugenzurwa n’iri huriro.

Ingabo z’u Burundi zisanzwe zikorana bya hafi na FARDC mu bikorwa bya gisirikare, kandi ibiganiro byabereye i Bujumbura bivugwa ko byari bigamije kunoza ubufatanye n’imigambi mishya y’ibitero bishobora kugabwa mu gihe cya vuba.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe Ndayishimiye ari mu ntangiriro z’inshingano zo kuyobora AU, umuryango ugamije guteza imbere amahoro, ubufatanye n’iterambere ku mugabane wa Afurika.

Ibi byatumye bamwe mu basesenguzi bibaza uko u Burundi buzahuza inshingano zo guteza imbere amahoro ku mugabane n’uruhare rwarwo mu bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku rundi ruhande, imiryango ihagarariye Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo yamaze kugeza ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), ishinja Leta y’u Burundi ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu, ibintu bishobora kongera igitutu kuri Leta ya Gitega.

Kugeza ubu, nta tangazo rya Leta y’u Burundi cyangwa iya Congo rirashyirwa ahagaragara risobanura ku mugaragaro iby’uru ruzinduko.

Ariko kuba Umugaba Mukuru wa FARDC yaragiye i Bujumbura mu ibanga, nyuma y’iminsi mike Ndayishimiye ahawe kuyobora AU, byatumye benshi babifata nk’ikimenyetso cy’uko hari imigambi ikomeye iri gutegurwa ishobora kugira ingaruka ku mutekano w’akarere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui