Inama ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia yasize amateka mashya ku Burundi, ariko nanone igaragaza ibibazo bikomeye bya politiki hagati y’abayobozi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko abo muri Kenya.
Iyi nama yabereye mu murwa mukuru wa Ethiopia yasize Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ahawe inshingano zo kuyobora AU mu gihe cy’umwaka umwe, asimbuye João Lourenço wa Angola. Ni inshingano yatangiye ku mugaragaro ku wa 14 Gashyantare 2026, nyuma y’icyemezo cyafatiwe mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu 55 bya Afurika.
Ariko inyuma y’uyu muhango w’icyubahiro, hari indi nkuru itari nziza yavugwaga mu muhezo. Amakuru aturuka mu bitabiriye iyi nama agaragaza ko habaye ubushyamirane bukomeye hagati ya Perezida wa Kenya, William Ruto, n’uwamubanjirije, Uhuru Kenyatta, bushobora guhungabanya umuhate w’amahoro mu karere.
Uku guhangana kwabereye mu nama yihariye yari igamije guhuza aba banyapolitiki bombi kugira ngo baganire ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Icyari kigamijwe nk’ubwiyunge cyahindutse ikibuga cyo gushinjanya no gutongana.
Amakuru ava mu bayobozi ba protocole y’iyi nama avuga ko Perezida Ruto yashinje Kenyatta gukomeza kwivanga muri politiki y’igihugu no gutera inkunga ibikorwa byo guhungabanya umutekano, ndetse yanga kwemera ko igihe cye cyarangiye.
Ku rundi ruhande, Uhuru Kenyatta yamaganye ibyo ashinjwa, avuga ko ari gutotezwa no gusuzugurwa na Leta, nubwo akiri mu nshingano za dipolomasi nk’intumwa y’amahoro ya AU ku kibazo cya RDC.
Uku kudahuza kwabo kwateye impungenge zikomeye kuko Kenyatta ari umwe mu bayobozi bafite inshingano zo gushaka amahoro muri RDC, mu gihe Perezida Ruto ari we ufite ububasha bwo kohereza ingabo mu bikorwa by’amahoro.
Byageze aho Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, aba umuhuza hagati y’aba bagabo bombi. Amafoto yerekanye Abiy Ahmed ahagaze hagati yabo bombi yagaragaje uko yari ari kugerageza kubunga, ndetse atanga ubutumwa bukomeye agira ati: “amakimbirane y’imbere iwanyu abangamiye umutekano wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Icyakora, ayo mahirwe yo kubunga ntiyatanze umusaruro uhagije, kuko uruhande rwa Ruto rwirengagije ayo mafoto, mu gihe uruhande rwa Kenyatta rwo rwahise ruyashyira ahagaragara, ibintu byagaragaje ko umubano wabo ukomeje kuzamba.
Iki kibazo cyagaragaje neza ko politiki ya Kenya ishobora kuba imbogamizi ku ruhare rw’iki gihugu mu gushaka amahoro mu karere, cyane cyane muri RDC, aho Kenya yari imaze igihe igira uruhare mu bikorwa by’amahoro.
Abasesenguzi bavuga ko niba aba bayobozi bombi badashoboye gukorana, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere, cyane cyane ku baturage ba RDC bategereje amahoro.
Mu gihe ibi byose byaberaga Addis Abeba, ku rundi ruhande hari ibirori by’ibyishimo ku Burundi, aho Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe ubuyobozi bwa AU.
Agarutse mu gihugu cye, abaturage b’i Bujumbura bamwakiranye ibyishimo bidasanzwe, bamwe bamusasira ibitenge mu muhanda, bamugaragariza icyubahiro n’ishema.
Amafoto yerekanye Ndayishimiye n’umugore we, Angeline Ndayishimiye, basuhuza abaturage babakoma amashyi, bagaragaza ko igihugu cyari cyishimiye cyane iyi ntsinzi ya dipolomasi.
Icyakora, hari n’urujijo rwagaragaye mu baturage bamwe batekerezaga ko Ndayishimiye agiye kuyobora Afurika yose, aho kuba kuyobora gusa ibikorwa bya AU mu gihe cy’umwaka umwe.
Mu rwego rwo kwitegura izi nshingano, Ndayishimiye yashyizeho itsinda ry’abamwunganira, rigizwe n’abadipolomate bafite ubunararibonye, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Bizimana Edouard, na Ambasaderi Willy Nyamitwe, usanzwe akorera i Addis Abeba.
Hari kandi abandi bayobozi barimo Ambasaderi Ferdinand Bashikako, Gaudence Sindayigaya, na Jean Bosco Bare, bashobora kugira uruhare mu kumufasha gushyira mu bikorwa imigambi ye.
Byongeye kandi, hashyizweho komite yihariye yiswe ‘Cap2026’, izafasha mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda za AU mu gihe cy’ubuyobozi bwa Ndayishimiye.
Abasesenguzi bavuga ko ubuyobozi bwa Ndayishimiye buje mu gihe gikomeye, aho Afurika y’Iburasirazuba ihanganye n’ibibazo by’umutekano, cyane cyane muri RDC, kandi amakimbirane y’abayobozi ashobora kugira ingaruka ku mikorere ya AU.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



