Moscow: U Rwanda rwinjiye mu biganiro bikomeye n’u Burusiya ku mishinga ya nucléaire izahindura isura y’ingufu kirimbuzi

Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro byimbitse n’ikigo cyo mu Burusiya gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, Rostekhnadzor, mu rwego rwo gushyiraho ubufatanye buzafasha igihugu kongera ubushobozi bwacyo mu gutunganya amashanyarazi no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Ibi biganiro byabereye mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, ku wa 16 Gashyantare 2026, bihuza Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Joseph Nzabamwita, n’Umuyobozi Mukuru wa Rostekhnadzor, Alexander Trembitsky. Ibiganiro byibanze ku buryo impande zombi zakorana mu kugenzura no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu buryo butekanye kandi bufite inyungu ku gihugu.

Alexander Trembitsky yasobanuriye intumwa y’u Rwanda imikorere y’ikigo ayobora, anashimangira ko bafite ubushake bwo gufatanya n’u Rwanda mu kubaka ubushobozi bwo kugenzura no gucunga ibikorwa bya nucléaire, ndetse no mu zindi nzego zijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ambasaderi Nzabamwita yashimiye ubuyobozi bw’u Burusiya, by’umwihariko Perezida Vladimir Putin, ku ruhare igihugu cye gikomeje kugira mu gushyigikira iterambere ry’ibihugu bya Afurika, harimo n’u Rwanda. Yanashimye Rostekhnadzor kuba yiteguye gukorana n’inzego z’u Rwanda mu gutegura ejo hazaza h’ingufu z’igihugu.

Mu byemezo byafatiwe muri ibi biganiro, hateguwe gahunda yo gutangira gutegura amasezerano y’ubufatanye hagati ya Rostekhnadzor n’urwego rw’u Rwanda rushinzwe kugenzura ibikorwa by’ingufu n’ibikorwaremezo, RURA. Aya masezerano azafasha u Rwanda kubona ubumenyi, ubunararibonye n’ubufasha bwa tekiniki mu kubaka no kugenzura inganda za nucléaire.

Ibi bije mu gihe u Rwanda rufite intego yo kongera cyane ubushobozi bwo gutunganya amashanyarazi. Ubu igihugu gifite ubushobozi bwa megawatt 447 gusa, ariko intego ni ukugera kuri megawatt zirenga 3000 mu myaka iri imbere, mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’inganda, ikoranabuhanga n’ubuzima rusange bw’abaturage.

Mu Ugushyingo 2025, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, yabwiye Sena y’u Rwanda ko inyigo ya mbere yamaze kurangira, kandi ko hamaze gutoranywa ahazubakwa uruganda rwa mbere rwa nucléaire. Yavuze ko ubu hakomeje icyiciro cya kabiri cy’inyigo yibanda ku isuzumangaruka ku bidukikije n’umutekano.

Yagize ati: “Intego ni uko hagati ya 2030 na 2032 twaba dufite uruganda rwa mbere rwa nucléaire. Twahisemo gukoresha inganda nto za nucléaire kuko zisaba ubutaka buto, zigira umutekano usesuye, kandi zigatanga ingufu zihagije.”

Izi nganda nto zizwi nka Small Modular Reactors (SMRs), ni ikoranabuhanga rishya rifite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi menshi ariko rifite ibyago bike ugereranyije n’inganda nini za kera. Ikindi kandi, ntizihumanya ikirere cyane, bikaba bifasha mu kurengera ibidukikije.

U Rwanda rufata uyu mushinga nk’inkingi ikomeye izafasha igihugu kugera ku ntego zacyo z’iterambere rirambye, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje kwiyubaka nk’ihuriro ry’ikoranabuhanga n’ishoramari muri Afurika.

Uretse u Burusiya, Guverinoma y’u Rwanda iri no mu biganiro n’ibindi bihugu bikomeye mu ikoranabuhanga rya nucléaire birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bitandukanye byo mu Burayi, hagamijwe kubona abafatanyabikorwa benshi bashobora gutanga ubufasha mu by’ikoranabuhanga, amahugurwa n’ishoramari.

Abasesenguzi b’ibijyanye n’ingufu bagaragaza ko uyu mushinga uramutse ugeragejwe neza, ushobora guhindura cyane ubushobozi bw’u Rwanda mu kwihaza mu mashanyarazi, kugabanya ibiciro by’ingufu, no gukurura ishoramari ry’inganda zikoresha amashanyarazi menshi.

Nanone kandi, iyi gahunda izafasha u Rwanda kugabanya gushingira cyane ku ngomero zisanzwe n’izindi nkomoko z’ingufu zishobora gukomwa mu nkokora n’imihindagurikire y’ikirere.

Ku ruhande rwa Guverinoma, hagaragazwa ko gukorana n’ibihugu bifite ubunararibonye nk’u Burusiya bizafasha u Rwanda kubaka ubushobozi bw’inzego zarwo no kwirinda amakosa yagaragaye ahandi.

Ubu bufatanye bushya ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje gushaka ibisubizo birambye kandi bigezweho byo gukemura ikibazo cy’ingufu, mu gihe igihugu cyifuza kugera ku rwego rwo hejuru rw’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Abahagarariye u Rwanda na Rostekhnadzor baganiriye ku bufatanye mu bugenzuzi bw’imitunganyirize y’ingufu za nucléaire
U Rwanda rufite gahunda yo kubaka inganda nto zitunganya ingufu za nucléaire kugira ngo rugere ku ntego ya megawatt 3000
Abayobozi bo muri Rostekhnadzor bagaragaje ko iki kigo cyiteguye gukorana n’u Rwanda
Ambasaderi Nzabamwita yashimiye u Burusiya ku bwo gushyigikira u Rwanda mu rugendo rw’iterambere

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui