Havutse umwuka mubi hagati ya Minisiteri y’Intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Anthropic, giherutse kugirana amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda agamije guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu nzego zirimo uburezi, ubuvuzi n’imitangire ya serivisi za Leta.
Anthropic ni ikigo cy’ikoranabuhanga gifite icyicaro i San Francisco muri Leta ya California, kikaba kizwi cyane ku isi kubera gukora porogaramu ya AI yitwa Claude. Iyi porogaramu ikoreshwa mu gusesengura amakuru, gusubiza ibibazo no gufasha mu mirimo itandukanye ishingiye ku ikoranabuhanga.
Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Intambara ya Amerika agaragaza ko iri gutekereza guhagarika imikoranire yari isanganywe na Anthropic, ndetse ishobora no kugishyira ku rutonde rw’ibigo ifata nk’ibishobora guteza ibyago ku mutekano w’igihugu.
Impamvu nyamukuru y’uku kutumvikana ishingiye ku buryo iri koranabuhanga rya Claude AI rigomba gukoreshwa, cyane cyane mu bikorwa bya gisirikare.
Anthropic yashyizeho amategeko n’amahame abuza ko porogaramu yayo ikoreshwa mu gukora intwaro, kugenzura abantu mu ibanga, cyangwa gufasha ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Iki kigo kivuga ko cyifuza ko AI yacyo ikoreshwa mu nyungu z’ikiremwamuntu, aho gishyira imbere umutekano n’uburenganzira bw’abantu.
Ariko Minisiteri y’Intambara ya Amerika yo ivuga ko abafatanyabikorwa bayo bose bagomba kwemera ko ikoranabuhanga ryabo rikoreshwa mu bikorwa byose byemewe n’amategeko, harimo no gufasha igisirikare mu kurinda umutekano w’igihugu.
Umuvugizi w’iyi Minisiteri yavuze ko gukorana n’ibigo by’ikoranabuhanga bisaba ko haba ubufatanye bwuzuye, cyane cyane mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano.
Uku kutumvikana kwiyongereye nyuma y’amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, avuga ko igisirikare cya Amerika cyifashishije Claude AI mu bikorwa by’ibanga, harimo n’igikorwa cyari kigamije gufata Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, muri Mutarama 2026.
Nubwo Anthropic itigeze yemeza ku mugaragaro uruhare rw’iyi porogaramu muri icyo gikorwa, ayo makuru yatumye hibazwa byinshi ku buryo AI ikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare.
Kugeza ubu, Claude AI ni imwe muri porogaramu zifashishwa mu mishinga yihariye ya Minisiteri y’Intambara ya Amerika, binyuze mu bufatanye n’ikindi kigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Palantir Technologies.
Ariko kuba Anthropic yarashyizeho amabwiriza abuza ikoreshwa rya AI yayo mu bikorwa bimwe na bimwe bya gisirikare, byatumye habaho kutumvikana ku ruhande rwa Leta ya Amerika.
Anthropic yo ivuga ko igikomeje ibiganiro na Minisiteri y’Intambara ya Amerika, hagamijwe gushaka umuti w’iki kibazo no kumvikana ku buryo iri koranabuhanga ryakomeza gukoreshwa mu buryo bwubahiriza amahame yashyizweho.
Mu gihe ibi bibazo biri hagati ya Anthropic na Amerika, u Rwanda rwo rukomeje ubufatanye n’iki kigo mu rwego rwo guteza imbere AI mu gihugu. Guverinoma y’u Rwanda iherutse gusinyana na Anthropic amasezerano y’imyaka itatu agamije guteza imbere ikoreshwa rya AI mu nzego zitandukanye zifitiye abaturage akamaro.
Aya masezerano azafasha mu kubaka ubushobozi bw’abakozi ba Leta, gutanga amahugurwa, no gushyira mu bikorwa ikoreshwa rya AI mu burezi, ubuvuzi n’izindi serivisi za Leta.
Mu rwego rw’ubuvuzi, AI izafasha mu guteza imbere gahunda zigamije kurwanya indwara zikomeye zirimo kanseri y’inkondo y’umura, malaria ndetse no guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi.
Mu burezi na bwo, abarimu bazahabwa ibikoresho n’amahugurwa bizabafasha gukoresha AI mu kwigisha no gufasha abanyeshuri gusobanukirwa neza amasomo.
U Rwanda rukomeje gushyira imbere ikoranabuhanga rya AI nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu, aho rwemeje politiki yihariye igamije guteza imbere iri koranabuhanga mu nzego zitandukanye.
Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko ikoreshwa rya AI rishobora kongera miliyari 589 z’amadolari ku musaruro mbumbe w’igihugu, bigatuma ubukungu bw’u Rwanda burushaho kuzamuka.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo hari kutumvikana hagati ya Anthropic na Minisiteri y’Intambara ya Amerika, ibi bitazabuza iki kigo gukomeza imikoranire n’ibindi bihugu birimo u Rwanda, cyane cyane mu bikorwa bigamije iterambere.
Ibi kandi byerekana uburyo ibigo by’ikoranabuhanga bigenda bifata umwanya ukomeye ku isi, aho bishobora kugira uruhare mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubuvuzi, uburezi ndetse n’umutekano.
Mu gihe ibiganiro hagati ya Anthropic na Leta ya Amerika bikomeje, isi ikomeje kureba uburyo iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano rizakoreshwa mu buryo bwizewe kandi bufitiye abantu akamaro.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ubufatanye n’iki kigo bushobora gutuma igihugu gikomeza kuba mu bihugu bya mbere muri Afurika mu gukoresha AI, no guteza imbere serivisi zigenewe abaturage.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


