Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zimaze gutangira kwagura ibikorwa byo gushaka amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibintu byafashe indi ntera ubwo kimwe mu bihugu bigize NATO, bwafashe icyemezo cyo kudaha sosiyete y’Abanyamerika amakuru y’ingenzi ashobora kuyifasha kumenya aho ayo mabuye aherereye.
Iki cyemezo cyafashwe n’u Bubiligi nyuma y’uko sosiyete KoBold Metals, ifite icyicaro muri Amerika kandi ikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gushakisha amabuye y’agaciro, isabye kopi z’inyandiko z’amateka zibitswe n’u Bubiligi, zirimo amakuru ku bice bikungahaye kuri Lithium, Cobalt na Cuivre muri RDC.
Aya makuru yakusanyijwe mu gihe cy’ubukoloni bw’u Bubiligi muri RDC hagati ya 1885 na 1960, igihe iki gihugu cy’i Burayi cyari gifite igenzura rikomeye ku mutungo kamere w’iki gihugu cyo muri Afurika. Nyuma y’ubwigenge bwa RDC, izi nyandiko zabitswe mu bigo bya Leta n’inzu ndangamurage zirimo n’iri mu mujyi wa Tervuren, hafi ya Bruxelles, aho zifatwa nk’umurage w’amateka n’ubumenyi bwihariye.
Mu rwego rwo guteza imbere imikoreshereze y’aya makuru, u Bubiligi bwari bumaze igihe bukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu kuyashyira ku rubuga rw’ikoranabuhanga, kugira ngo abashakashatsi n’inzego zibifitiye uburenganzira bajye bayageraho. Icyakora, ubuyobozi bw’u Bubiligi bwatangaje ko sosiyete y’abikorera, cyane cyane iy’amahanga, idashobora guhabwa uburenganzira bwihariye bwo kuyabona.
Minisitiri w’u Bubiligi ushinzwe ikoranabuhanga na politiki ya siyansi, Vanessa Matz, yasobanuye ko amategeko y’igihugu n’ay’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi abuza gutanga amakuru nk’aya ku buryo bwihariye kuri sosiyete imwe, cyane cyane iyo ari iy’amahanga. Yashimangiye ko aya makuru agomba gukomeza kuba umutungo rusange w’ubumenyi, aho kuba inyungu z’ikigo kimwe cy’ubucuruzi.
Umuyobozi w’inzu ndangamurage ibitse aya makuru, Bart Ouvry, na we yavuze ko inyandiko z’amateka zifite agaciro kanini, bityo zitagomba gutangwa mu buryo bushobora gutuma zigira nyirazo mushya cyangwa zigakoreshwa mu nyungu zidasangiwe.
Ibi bibaye nyuma y’uko KoBold Metals yari imaze gusinyana amasezerano na Leta ya RDC, iyemerera gukora ubushakashatsi no gucukura amabuye y’agaciro ku buso bwa kilometero kare 1600. Aya masezerano yasinywe ku bufatanye na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro wa RDC, Kizito Pakabomba, hamwe n’uhagarariye KoBold muri RDC, Benjamin Katabuka.
Abasesenguzi mu bya politiki n’ubukungu mpuzamahanga bavuga ko iki cyemezo cy’u Bubiligi gishobora kugaragaza ihangana rishya hagati y’ibihugu bigize NATO ubwabyo, cyane cyane ku mutungo kamere wa RDC ufite agaciro gakomeye ku isi. Nubwo Amerika n’u Bubiligi ari abafatanyabikorwa mu bya gisirikare no mu bya politiki, inyungu z’ubukungu zishobora gutuma buri gihugu gishaka kurengera inyungu zacyo bwite.
Amabuye y’agaciro nka Cobalt na Lithium yabaye ingenzi cyane kubera ikoreshwa ryayo mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, telefone zigezweho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. RDC ifite kimwe mu bipimo byo hejuru ku isi by’aya mabuye, ibintu bituma iba ku isonga mu nyungu z’ibihugu bikomeye birimo Amerika, ibihugu by’i Burayi n’ibindi bihugu bifite inganda zikomeye.
Iki kibazo kigaragaza ko ihangana ku mabuye y’agaciro ya RDC ritakiri hagati y’ibihugu byo hanze gusa, ahubwo rishobora no kugaragara hagati y’ibihugu bisanzwe ari abafatanyabikorwa mu nzego za gisirikare n’ubukungu. Mu gihe isi igenda yerekeza ku ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu zisukuye, umutungo kamere wa RDC urushaho kuba intandaro y’ihangana rikomeye rishobora guhindura isura y’imibanire mpuzamahanga mu myaka iri imbere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



