Urupfu rw’umugore wiyahuye nyuma yuko asanganye umugabo we n’umukobwa ku munsi w’abakundana rwateje impaka zikomeye

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru yateje agahinda n’impaka nyinshi mu baturage, nyuma y’uko umugore w’imyaka 24 witwa Uwase yiyahuye ku munsi wahariwe abakundana, uzwi nka Saint Valentin, nyuma yo gusanga umugabo bigeze kubana ari kumwe n’undi mukobwa.

Ibi byabaye ku wa 14 Gashyantare 2026, mu Murenge wa Remera, aho Uwase yari yavuye mu Karere ka Nyagatare ajya gusura uwo mugabo kugira ngo bizihirize hamwe uwo munsi wihariye ku bakundana. Amakuru aturuka ku baturage bahatuye avuga ko Uwase yageze aho uwo mugabo atuye agasanga ari kumwe n’undi mukobwa, ibintu byamubabaje cyane bikamukomeretsa ku mutima.

Ababonye ibyabaye bavuga ko Uwase yahise ava aho ngaho ajya iwabo w’uwo mugabo, ariko yari yitwaje imiti yica. Agezeyo, yabwiye abari aho uko byagenze, nyuma afata iyo miti ayivanga n’ikinyobwa kizwi nka “energy,” ahita ayinywera imbere yabo.

Umwe mu baturage yagize ati: “Yarababaye cyane. Yatubwiye uko byamugendekeye, nyuma ahita afata ya miti arayinywa. Twagerageje kumutabara vuba, tumujyana kwa muganga, ariko agezeyo yari yamaze gupfa.”

Nyuma y’urupfu rwe, hatangiye imyiteguro yo kumushyingura, ariko igikorwa cyo gushyingura cyaje guhagarara kubera impaka zavutse hagati y’umuryango wa nyakwigendera n’uw’umugabo bigeze kubana. Umuryango wa Uwase wagaragaje ko uwo mugabo yari akwiye kugira uruhare mu ishyingurwa rye, bitewe n’umubano bari bafitanye, ariko uwo mugabo n’umuryango we ntibabyitayeho nk’uko byari byitezwe.

Ibi byateje umwuka mubi hagati y’impande zombi, kugeza ubwo umuryango wa Uwase ufashe icyemezo cyo gukura umurambo mu mva wari umaze gushyirwamo, bawujyana ku marembo y’urugo rw’uwo mugabo, bagaragaza ko bagomba kugira uruhare mu kumushyingura.

Abaturage bavuga ko iki gikorwa cyateje impagarara n’amarangamutima akomeye, bituma inzego z’ibanze n’iz’umutekano zihita zitabara kugira ngo zigarure ituze no gukemura amakimbirane hagati y’imiryango yombi.

Umwe mu baturage yagize ati: “Byari ibintu bibabaje cyane. Imiryango yombi ntiyigeze yumvikana, kugeza aho umurambo bawujyanye ku marembo y’uwo mugabo. Inzego z’umutekano zahageze kugira ngo ziturishe ibintu.”

Amakuru atangwa n’inzego zibanze agaragaza ko iperereza ku rupfu rwa Uwase rigikomeje, hagamijwe kumenya neza niba hari uwaba yaragize uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye muri iki cyemezo cyo kwiyahura.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko ushishikariza undi kwiyahura, umufasha cyangwa umushyira mu bihe bituma yiyahura aba akoze icyaha. Ingingo ya 116 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko uwabihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.

Iyi nkuru yongeye kwibutsa uburemere bw’ingaruka z’ibibazo byo mu rukundo n’amakimbirane yo mu miryango, ndetse n’akamaro ko gushaka ubufasha no kuganira n’inzego zibishinzwe cyangwa abo wizeye mu gihe umuntu ahura n’ibibazo bikomeye by’amarangamutima.

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko uru rupfu rwabababaje cyane, kandi basaba ko hakorwa ubukangurambaga bwimbitse ku buzima bwo mu mutwe no gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro, kugira ngo hirindwe ko ibintu nk’ibi byongera kubaho.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Umugore yiyahuye nyuma yo gusanga umugabo bakundanaga n’undi mukobwa, iwabo w’umugabo banze gufasha mu gushyingura umuryango w’umukobwa ujyana umurambo iwabo w’umukobwa

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui